Izingiro ry’umuhanzi ukizamuka ni igihangano gifite ireme- Jay Keys
Abenshi baraza bagakora indirimbo imwe bakazimira, hari abigana indirimbo zo hanze ziganjemo amagambo yo gushyamirana hagati ya bagenzi babo ngo babone ko bamenyekana, n’abakora umuziki kugirango babamenye nta ntego yindi bafite ibyo byose ngo niho umuhanzi apfira ntamenyekane cyangwa se agahita amenyekana.
Mubera Hamad Joshua ariko ukoresha izina rya Jay_Keys mu buhanzi, ni umuhanzi nyarwanda ukizamuka akaba aririmba mu njyana ya RnB.
Yavukiye mu karere ka Rwamagana ariko ubu akaba akorera umuziki we mu mujyi wa
Kigali akaba ngo intumbero ye ari ugukora ibihangano bizaramba kandi bifite ireme.
Jay_Keys yambwiye Umuseke ko usanga bamwe muri bagenzi be bakizamuka bakora indirimbo mu buryo (style) bakurikije izo bumva zo hanze.
Bagakoreshamo amagambo usanga aba ataboneye kandi atubaka abakukurikira umuziki usanga aba ashaka guhanga ngo gusa yumve ko yavuzwe hanyuma agatangira kumanura ipantaro n’ibindi.
Ku ruhande rwe, ngo abona inama yagira abahanzi bagenzi be bakizamuka (Under grounds) nkuko bakunda kubita, ko bagombye gukora indirimbo zirimo inyigisho yagirira sosiyete akamaro.
Kandi bakagira n’indangagaciro mu byo baba binjiyemo kuko baba bagiye kuba ijisho rya rubanda. Benshi mu bakurikirana ibikorwa byabo haba harimo urubyiruko ruto rushobora kugendera ku byo bababonyeho.
Nsanzimana Christopher
UM– USEKE.RW
5 Comments
si kubahanzi bakizaqmuka gusa kuko naba star bageraho bakazima iyo bakoze ibihangano bidafite ireme.ahubwo ibyo birareba buri muhanzi wese ushaka gukora umuziki nkumwuga.agahangana nabanyamahanga kwisoko.nawe akabona cash .
kbsa jykzoo kurager kbsa ibyukora bikurimo mszaaaaa
umusa courage ukomereze aho, ndumva woe ubijemo ubizi utaje kubicyiniramo nkabamwe njya numva.
https://www.youtube.com/watch?v=ZN232mVxmWs
Keep it up kbs Dukeneye abantu nkamwe muzana Impinduka muri Muzika Nyarwanda
Kandi Urashoboye komereza aho!
Iyi VIDEO Yawe iragaragaza ko ubijemo ubizi kbs
https://www.youtube.com/watch?v=ZN232mVxmWs
Comments are closed.