Cool Sniper ngo nta pfunwe aterwa no kuba ‘BodyGuard’ w’abahanzi nawe ari we
Uwihanganye Jean Claude (Cool Sniper) umwe mu basore bakora akazi ko gucunga umutekano w’abahanzi (BodyGuard) mu birori bitandukanye anakora ubuhanzi, ngo nta pfunwe bimutera kubera ko aba ari mu kazi.
Uretse kuba ari akazi ngo aba arimo, yizera ko bishobora kumworohera kugeza igihangano cye ku muhanzi bari kumwe mu buryo bwo kukimwumvisha bityo akaba yagira icyo amufasha ku iterambere ry’umuziki we.
Avuga ko ubu atagikorana n’abahanzi bo mu Rwanda cyane. Kuko company akorera ifite isoko ryo kurinda umutekano w’ibyamamare biza mu Rwanda kuhakorera ibitaramo.
Nubwo azwi cyane nka BodyGuard kurusha kuba umuhanzi, muri 2008 yahatanye n’abandi bahanzi mu irushanwa ryo kuzamura abahanzi bato.
Iryo rushanwa rikaba ryari ryateguwe n’inzu ikorana n’abahanzi benshi bakomeye mu Rwanda ya Kina Music. Icyo gihe aza kuba umwe mu bahanzi izafasha kumenyakanisha.
Cool Sniper yari ahanganye na Christopher ubu ukunzwe cyane mu njyana ya RnB mu Rwanda kubera ibihangano bye bitandukanye yagiye akora bigashimisha benshi.
Muri 2009 nyuma yo kugaragara ku rutonde rw’abahanzi bitwaye neza, nta kintu na kimwe yigeze afashwa na Kina Musci. Ari nabyo byaje kumuca integer ahitamo kubaka umubiri anakora imyitozo itandukanye byatumye aba BodyGuard.
Ubu amaze gukora indirimbo zigera muri eshatu harimo izo agenda akorana n’abandi bahanzi bakora RnB kuko we akora HipHop. Muri izo harimo iyo yise ‘Imbere cyane, Kubera Imana na Byinira ibicu.
https://www.youtube.com/watch?v=sMw4eas5b_E
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW