Rabagirana Ministries yatangije inyigisho z’isanamitima n’ubwiyunge
Kuri uyu wa gatandatu umuryango wa gikristu ,Rabagirana ministries nibwo watangije ku mugaragaro inyigisho z’isanamitima n’ubwiyunge mu banyarwanda.
Ubusanzwe bikaba byari bifitwe na Mercy Ministries International nawo ukaba umuryango Mpuzamahanga wa gikristu usangiye intego zimwe na Rabagirana Ministries ariko wo ukaba warafunze.
Ibirori byo gutangiza kumugaragaro ibikorwa bya Rabagirana Ministries by’isanamitima byahuriranye no gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri basoje mu ishuri rya Bibiliya rishamikiye kuri uyu muryango,ryiswe Rabagirana Bible College.
Dr.Eric Spruyt uyobora Mercy Ministries International ku rwego rw’Isi yavuze ko batagiye burundu, ahubwo imishinga yawo mu karere k’ibiyaga bigari bikazakomezwa na Rabagirana Ministries .
Pastor Zigirinshuti Michel,umushumba mu itorero ADEPR,ni umwe mu bashimangira umumaro ukomeye n’ingaruka nziza iyi miryango ikomeje gufasha abakristu.
Pastor Zigirinshuti Michel umushumba mu itorero ADEPR na Pastor Joseph Nyamutera
Ati ”Izi gahunda ni nziza cyane abakristu bakwiriye kurenga ubumenyi basanzwe bafite ahubwo bakarengera n’ibijyanye n’aya masomo y’ubumwe n’ubwiyunge bityo tukagira umuntu wuzuye.”
Pastor Zigirinshuti Michel yakomeje avuga ko nk’abanyarwanda baciye mu mateka agoye, ni ngombwa ko bakomorana inguma n’ibikomere abantu bafite bitandukanye .
Pastor Joseph Nyamutera umuyobozi mukuru wa Rabagirana Ministries yavuze ko umutwaro bafite ari ukubona Abanyarwanda bakira ku mutima ndetse bakaniteza imbere.
Yagize ati” Hari n’izindi gahunda Rabagirana Ministries izatangiza , byose bigamije gutuma abantu bahinduka ku mutima ndetse n’imibereho yabo ikaba myiza..”.
Pastor Joseph Nyamutera yakomeje avuga ko bazakomeza gufatanya , gufasha Abanyarwanda n’akarere muri rusange , gukomeza kubona inyigisho z’isanamitima ndetse no gufasha abakize ibikomere mu bikorwa bibateza imbere binyuze mu mishinga Rabagirana Ministries.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW