Digiqole ad

Mzee Asera ugaragara muri Video (Ni danger) ya Danny Vumbi yitabye Imana

 Mzee Asera ugaragara muri Video (Ni danger) ya Danny Vumbi yitabye Imana

Mzee Asera niwe witabye Imana ku myaka 84

Mzee Niyirema Asera wari ufite imyaka 84 akaba yaragaragaye mu mashusho y’indirimbo ya Danny Vumbi yise ‘Ni Danger’ yitabye Imana azize indwara y’ubuhumekero (kubura umwuka).

Mzee Asera niwe witabye Imana ku myaka 84
Mzee Asera niwe witabye Imana ku myaka 84

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 08 Ugushyingo 2016 nibwo Mzee yitabye Imana akaba yaguye iwe i Nyaruguru nyuma y’ibyumweru bibiri gusa afashwe n’iyo ndwara.

Ntirushwa Charles umwe mu bana be, yabwiye Umuseke ko nta bundi burwayi yari asanganywe. Ahubwo ko yatangiye kujya abura umwuka bakibaza ko ari ibintu biri bushire.

Nibwo baje gufata icyemezo cyo kumujyana kwa muganga bagezeyo avurwaho igihe gito babona yongeye kugarura akabaraga baramutahana.

Avuga ko kuri uyu wa mbere aribwo yongeye gusa n’urembye. Mu gihe cyo kwicara ngo barebe uko bamusubiza kwa muganga, bucya yitabye Imana.

Danny Vumbi avuga ko ababajwe cyane n’urupfu rwa Mzee Asera. Kuko yari umwe mu basaza bazi gusangiza amateka abakiri bato. Ko kandi atazibagirwa ibihe bagiranye mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ye.

Ku ruga rwe rwa facebook yagize ati “Turavuka, tugakura, tugakora ubundi tugataha. Imana ikwakire mu bayo! !”.

Nta gihindutse, biteganyijwe ko Mzee Niyirema Asera azaherekezwa mu cyubahiro kuri uyu wa gatatu i Nyaruguru aho yari atuye. Imana imwakire mu bayo!!!

https://www.youtube.com/watch?v=KrVbInajkrQ

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • R.I.P Mzee

Comments are closed.

en_USEnglish