Digiqole ad

Mu gitaramo J.Sentore avuyemo Uganda, ngo hari ibyo cyamusigiye

 Mu gitaramo J.Sentore avuyemo Uganda, ngo hari ibyo cyamusigiye

Jules Sentore na Clement ucuranga guitar bajya Uganda

Mu gitaramo avuyemo muri Uganda cyateguwe n’abanyarwanda baba muri icyo gihugu ku bufatanye n’amabasade y’u Rwanda, Jules Sentore yasanze hakwiye ibitaramo byinshi hanze y’igihugu mu buryo bwo kwagura umuziki w’abahanzi nyarwanda.

Jules Sentore na Clement ucuranga guitar bajya Uganda
Jules Sentore na Clement ucuranga guitar bajya Uganda

Kuba hari abafite amazina akomeye cyane mu Rwanda ariko wagera hanze ugasanga nta n’umwe uzwi, ibi ngo biri mu kuba badatinyuka gushakisha ibitaramo bikorerwa hanze babe babyitabira.

Nibwo yari akoreye igitaramo muri Uganda atumiwe mu izina rye bwite. Bitandukanye cyane n’izindi ashobora kuba yaragiyeyo ajyanye na Massamba Intore umaze kuhakorera ibitaramo byinshi.

Mu gace kitwa ‘Kansanga’ mu mujyi wa Kampala niho icyo gitaramo cyabereye. Urugwiro yeretswe n’abatuye aho, byatumye Jules ahitamo gutangira gushaka uko yakorera ibitaramo hanze y’u Rwanda mu bihugu bitandukanye.

Yabwiye Umuseke ko yishimira uburyo yakiriwe n’abanyarwanda baba muri Uganda n’uburyo indirimbo zikoze mu mudiho wa kinyarwanda zigikunzwe.

Avuga ko by’umwihariko ashimira ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda Frank Mugambage kuba yari mu bitabiriye icyo gitaramo akanishimira uburyo bw’imiririmbire ye.

Ati “ Gahunda ihari ubu ni ugushaka uburyo twakorera ibitaramo hanze y’u Rwanda. Naho atari ibyo tuzahora mu kuvuga ko igihe cyacu cyo kumenyekanisha umuziki wacu hanze kitaragera bityo ibindi bihugu bikomeze kudusiga”.

Mu masaha abiri yamaze ku rubyiniro ‘stage’, Jules avuga ko hari isomo yakuye ku mbaga y’abantu bari aho baje kumureba.

Ko bamwe mu bibwira ko gukora umuziki utandukanye na gakondo ariwo ukunzwe, bakwiye kwinjira muri gakondo bwite ahubwo bagaharanira ko muzika nyarwanda itangira kumvikana hirya no hino muri afurika.

Mbere yo kujya muri icyo gitaramo muri Uganda, Jules akaba yari yashyize hanze indirimbo yise ‘Mumaranyota’ imwe mu ndirimbo zirimo kumvikana cyane ku maradiyo atandukanye akora ibiganiro by’imyidagaduro.

https://www.youtube.com/watch?v=LKeQgtA46vI

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish