Ishyaka RDI (The Rwanda Dream Initiative) Rwanda Rwiza ry’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Faustin Twagiramungu ku rubuga rwabo rwa Facebook ryifashishije indirimbo y’umuraperi mu gukangurira urubyiruko guharanira impinduka ntacyo bikanga, uyu muraperi we aratangaza ko ntaho ahuriye n’iryo shyaka kuko ngo indirimbo ye ntaho ihuriye na Politiki. Mu gitondo cyo kuwa mbere w’iki cyumweru, […]Irambuye
Umuhanzi Danny Nanone ukora injyana ya HipHop aratangaza ko ababazwa no kubona hari abantu bamwe na bamwe baca abahanzi intege, bavuga ko nta nganzo bagira ahubwo bigana ibihangano by’abandi , ibyo bakunze kwita ‘Gushishura’. Uyu muhanzi udakunze kuvuga byinshi yemeza ko abavuga biriya baba bahemukira umuziki nyarwanda ahubwo ko bagomba gufasha abahanzi gutera imbere aho […]Irambuye
Mu gihe imyiteguro irimbanyije yo gutoranya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2014 mu bakobwa bagera kuri 15 bose bari muri iri rushanwa, buri wese yemerewe ubutumire ‘Invitation’ bugera kuri 15 ashobora kuba yaha umuryango we ndetse n’inshuti kuza kumushyigikira. Ku wa gatandatu tariki ya 15 Gashyantare 2014 ahagana ku isaha ya saa kumi n’imwe […]Irambuye
Bruce Melodie umwe mu bahanzi bamaze kugira uruhare runini mu gukundisha abantu kuririmba by’umwimerere ‘Live’ bitewe n’ibitaramo amaze igihe akora bakabona ari umwe mu bahanzi bazi ibyo bakora, agiye gushyira hanze album ye ya mbere azita ‘Ndumiwe’. Ibi abitangaje nyuma y’uko mu minsi yashize hagiye havugwa ko ashobora kuba yaragombaga gushyirira hanze album rimwe n’umuhanzi […]Irambuye
Kaminuza y’u Rwanda Koleji y’Ubuhinzi, Ubumenyi bw’Inyamaswa n’ubuvuzi bw’Amatungo yamaze gutangaza ku mugaragaro urutonde rw’abakobwa batandatu bitabiriye igikorwa cya NYAMPINGA CAVM 2014. Ubuyobozi bwa CAVM ‘College of Agriculture, Animal Sciences and Veterinary Medicine’ buratangaza ko bwishimiye uburyo abakobwa bitabiriye iki gikorwa kigiye kuba ku nshuro ya mbere kuva aho icyahoze ari ISAE gihinduriwe Koleji (College). […]Irambuye
Senderi International Hit umuhanzi ukunze kurangwa n’urwenya rwinshi nyuma yo gushyira hanze indirimbo zisaga 148 agiye gushyira hanze album ye ya mbere yise ‘Nsomyaho’. Uyu muhanzi ukunze kutabura udushya twinshi akora muri muzika ye, atangaza ko kuva yatangira kuririmba amaze kuzenguruka Imirenge igera kuri 375 yo mu Ntara zose z’igihugu, bityo akaba anavuga ko nta […]Irambuye
Itsinda rya Dream Boys rigizwe n’abasore babiri aribo Nemeye Platini na Mujyanama Claude uzwi nka TMC, mu gushyira hanze umuzingo w’indirimbo wabo mushya bise ‘Data ni nde?’ basoneye abakunzi babo bazaza muri icyo gitaramo, kwinjira bizaba ari ubuntu. Mu gitaramo cyo kumurika umuzingo wabo wa kane kizakorera i Musanze kuri Stade Ubworoherane tariki ya 1 Werurwe […]Irambuye
Mu gihe bikomeje kuvugwa cyane ko Jay Polly na mugenzi we P-Fla bakora injyana imwe ya HipHop batajya imbizi, Jay Polly aratangaza ko ibyo byose bivugwa nta na kimwe abiziho ko ndetse nta kibazo afite kuri P-Fla. Mu bitangazamakuru bitandukanye hamaze iminsi havugwa ko aba bahanzi bombi bakora HipHop na Rap batarebana neza. P-Fla ntabwo […]Irambuye
Nyuma y’igihe gito gishize abantu benshi bibaza k’ umubyibuho udasanzwe w’umushyushyarugamba(MC), Anita Pendo bamwe bakavuga ko atwite, umukunzi we David aratangaza ko Anita abaye atwite nta kosa ririmo. Yongeraho ko ibivugwa kuri Pendo nta kuri kurimo. David umukunzi wa Pendo avuga ko akenshi umuntu uvugwa n’abantu benshi yaba neza cyangwa nabi baba bamukunda, bityo rero […]Irambuye
Ku munsi wahariwe abakundana ku Isi hose wizihizwa tariki 14 Gashyantare buri mwaka, umuhanzi Alpha Rwirangira aragira inama abahanzi bagenzi be bafite abo bakundana kubishyira ahabona kuko ngo mu gihe ufite umuntu wihebeye nta mpamvu yo kutamwereka abandi ngo bamumenye. Mu kiganiro na UM– USEKE, Alpha Rwirangira ubu uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kubera […]Irambuye