“Nta kibi na kimwe nakwifuriza P-Fla”- Jay Polly
Mu gihe bikomeje kuvugwa cyane ko Jay Polly na mugenzi we P-Fla bakora injyana imwe ya HipHop batajya imbizi, Jay Polly aratangaza ko ibyo byose bivugwa nta na kimwe abiziho ko ndetse nta kibazo afite kuri P-Fla.
Mu bitangazamakuru bitandukanye hamaze iminsi havugwa ko aba bahanzi bombi bakora HipHop na Rap batarebana neza.
P-Fla ntabwo twabashije kumubona ku murongo wa Telephone ye igendanwa, ndetse ni gacye cyane aboneka kuri telephone, gusa Jay Polly yabashije kuganira n’Umuseke.
Jay Polly yatangaje ko kuri we yumva iterambere rya P-Fla ryaba ari kimwe mu bintu byiza n’ubwo hari abavuga ko gutera imbere kwa P-Fla bidashimisha Jay Polly.
“Nta kintu kibi nakwifuriza P-Fla, ni mugenzi wanjye ndetse byaba byiza akomeje gutera imbere kuko twese niho dushaka kugana.” Ni amagambo ya Jay Polly.
Aba bahanzi bigeze kuba bakorana bya hafi mu gihe itsinda rya Tuff Gang ryari rigikomeye rikiri kumwe.
Nyuma abahanzi bari barigize baje kumera nk’abatatana nubwo bo bakomeza kuvuga ko bagikorana, gusa ibikorwa rusange bibahuza byo ubu ntabigaragara.
Jay Polly ni umwe mu baraperi bo mu Rwanda bateye imbere ugereranyije na bagenzi be, akunzwe cyane mu rubyiruko rwo mu nsisiro no mu nkengero z’imijyi, mu banyeshuri b’amashuri yisumbuye ndetse no mu bakozi bakiri urubyiruko.
Nyuma yo gutera imbere ugereranyije na bagenzi be, kuko yagiye agaragara mu bitaramo bikomeye ndetse akanagera kure mu marushanwa ya PGGSS, Jay Polly yagiye akekerwa na bagenzi be bo mu njyana ya HipHop na Rap ko hari ibikorwa akora byo kubagumisha hasi we agakomeza gukundwa.
Ibi Jay Polly yakomeje kugenda avuga ko ari ibintu bidafite ishingiro na rimwe.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
yego rata wowe ugaragaje ikinyabupfura!ntuhwanye nuriya warenzwe nibiyobyabwenjye ugufitiye umujinya wagirango ni wowe wabimuteyemo!big up man!uranyemeza muri buri song yawe pe!
Urumugabo man
P Fla Ni Danger
Uyu mu muntu (harya ngo ni PFULA) niba atarasaze ararwaye, gutuka umuntu. ukamwita umutindi twe abenshi twavutse turi abatindi nti tubihakana ariko ubu twarabirenze twarakoze ubu ntanuwo dusaba kutwita abakire kuko buri wese arabyibonera, yagize amahirwe ntiyavuka ari umutindi ariko mbabajwe nuko azasaza ari umutindi wu umunyeshyari. kuvuga ngo nyina wa jay polly ngo byagenze gutya nagutya hanyumase ibyo bimaze iki? icyingezi ubundi utazi wowe ,nuko umuntu nkuyu washoboye kuvuka nabi agakura akaba ikitegererezo kubantu afatwa nk’urugero kubantu bacishije bugufi,ureke wowe urata kera habayeho.
Comments are closed.