Digiqole ad

Miss CAVM 2014 : Abakobwa batandatu ni bo bazatorwamo Nyampinga

Kaminuza y’u Rwanda Koleji y’Ubuhinzi, Ubumenyi bw’Inyamaswa n’ubuvuzi bw’Amatungo yamaze gutangaza ku mugaragaro urutonde rw’abakobwa batandatu bitabiriye igikorwa cya NYAMPINGA CAVM 2014.

Mrs Neema Vanessa SHARON, 20 umwe muri batandatu bahatana
Neema Vanessa SHARON, 20 umwe muri batandatu bahatana

Ubuyobozi bwa CAVM ‘College of Agriculture, Animal Sciences and Veterinary Medicine’ buratangaza ko bwishimiye uburyo abakobwa bitabiriye iki gikorwa kigiye kuba ku nshuro ya mbere kuva aho icyahoze ari ISAE gihinduriwe Koleji (College).

Umuyobozi wa CAVM, Dr. Laetita Nyinawamwiza avuga ko gutora Nyampinga muri CAVM ari kimwe mu bikorwa bifasha abakobwa kwitinyuka, bakagaragaza icyo batekereza ku ruhare rwabo mu guteza imbere aho biga, ibyo biga ndetse no kugaragaza icyo bifuza kumarira igihugu cyane cyane binyuze mu byo biga.

Ubusanzwe, Koleji y’Ubuhinzi, Ubumenyi bw’Inyamaswa n’ubuvuzi bw’Amatungo igizwe n’amashami ane ‘Campus’ ari zo Busogo, Rubirizi, Huye ndetse na Nyagatare kandi zose ngo zifite uruhare mu itegurwa rya Nyampinga wa CAVM 2014.

Inshingano nyamukuru ya Nyampinga uzatorwa, ni ukugaragaza neza Koleji binyuze mu bikorwa bya buri munsi bihuza ishuri n’abaturage ‘community outreach’ ndetse akanagira uruhare mu gushishikariza urubyiruko rw’abakobwa kugira uruhare mu iterambere ry’ubuhinzi mu Rwanda.

Mu gihe ibirori nyamukuru biteganyijwe kubera i Busogo ku wa 28 Gashyantare 2014, abakobwa bagiye gutangira gutozwa kumenya kuvugira mu ruhame ndetse n’ibindi bitandukanye bijyanye no kurushaho gusobanukirwa n’ibisabwa ba Nyampinga igihe bari mu marushanwa.

Mrs Prisca UMUBYEYI, 22
Prisca UMUBYEYI, afite imyaka 22
Mrs Lys Brenda UMULISA, afite imyaka 18
Lys Brenda UMULISA, afite imyaka 18
Mrs Denyse TUMUGIRE, afite imyaka 20
Denyse TUMUGIRE, afite imyaka 20
Mrs Diane INGABIRE, afite imyaka 21
Diane INGABIRE, afite imyaka 21
Mrs Marie Louise UMUHIRE, afite imyaka 23
Marie Louise UMUHIRE, afite imyaka 23

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ni babi gusa mbega abakobwa uretse wenda Diane na Denise bazi kwifotoza

    • Twereke ifoto yawe nawe turebe ko ubahiga!

  • mwo kagir a Imana mwe aba bari mwabakuye he?ndumiwe koko mbuzemo n’umwe kubeshya ni icyaha

    • Urashaka uwo utereta? niba umubuze subiza amerwe mu isaho kabisa….lol

      • izo gahunda ntizirimo shwi,ubwo kuko ari byo uhise utekereza?navuze uko mbibona naho gutereta rwose ntibirimo kandi ufite uko ubibona .

  • Ibi bintu ni byiza biba bikeneewe..Njye mbona bigira uruhare mu gushyushya amashuri makuru no gutuma abanyeshuri badahera muri za syllabus gusa.Congs kuri aba bakobwa. Bonne Chance kuri mwese.

  • Sogokuru atarasaza niwe wavugaga ngo nta kumi yigaya…Hari undi musaza wigeze kuvuga ngo:”inyange zananiwe kanswe ibyiyone n’ibisiga…”

  • Ariko abanyarwanda tuzi kujora..Pelagie shyiraho iyawe turebe nawe uko umeze. Njyewe niga hano i Busogo ariko sinagize ubutwari bwo kujyamo kuko numva ntitinyuka. Abagize ubutwari ndabashyigikiye rwose pe.Congs kuri bose uzasubiza neza azatsinde nubundi nabonye physical appearence iba ifite amanota make.

  • Diane niwe mwiza abandi ntacyo nibo bazatuma aba mwiza kubaruta kuko arabanikira rwose.

  • Mrs Neema ntacyabaye da.
    Umu Japan yarambajije muri 2004 ati: Ko narinzi ko u Rwanda rugira abakobwa beza kw’isi, nigute muhitamo ababi akaba aribo bavuga amakuru kuri TV-Rwanda?

  • Mrs Neema ntacyabaye da.
    Umu Japan yarambajije muri 2004 ati: Ko narinzi ko u Rwanda rugira abakobwa beza kw’isi, nigute muhitamo ababi akaba aribo bavuga amakuru kuri TV-Rwanda?
    Aho ntiwasanga guhitamo miss nabyo bikorwa murwego rwa porotike.

  • Valantin uzamubwire ko abeza bikorera muri za bank abandi bakiri muri Kaminuza….Ntibashobora kwirirwa bahiga amakuru mu byaro no mu baturage..Icyo nakundiye izi nkumi zizi kwifotoza neza kabisa.Uyu witwa Lys ndabona ari afite umubiri mwiza w’umunyafrika kabisa. Diane we wagirango ni umwarabu.Sharon ndabona afite ka smile kimwe na Louise.Ndumva mfite amatsiko yo kumenya uzatsinda.

  • Ariko abakobwa bajya muri aya marushanwa wagirango babanza kwinanura..Mundebere aba bose uretse Sharon na Denyse abandi wagirango bariyiriza kabisa..Bravo Umuseke muduha inkuru zikenewe kabisa..

  • imana irihangana umucecuru nka Brenda ngo 18ans??? ntibyumvikana ndabarahiye ntimwongere kuvuga miss CAVM muvuge MISS gollila niryo ribakwiriye

    • none se ko yize neza urabona afite ingahe kuri wowe

  • Erega abeza b’ukuri bagira isoni za gikobwa;buriya aba nibo baba babitinyutse!
    Ariko uzi kwemeza abantu ngo “Njye nimundebe ndi mwiza”Ahaaaa!!!

  • brenda azi ko hagiye gutorwa ibyiza by’urwanda

  • uko mbibona,ibyari kuba byiza, ni uko bari gushyiramo ningagi kuko ndabona ntacyo bazirusha rwose!

    • Ariko nkawe ubwo burere wabuvanye he? uwatwereka ifoto yawe wowe wasanga nta nuwakunyweraho amazi.Mujye mugira ikinyabupfura…Aba bana b’abakobwa ahubwo mbabajwe nuko nta wagiye muri Miss Rwanda ndabona harimo ababikwiye pee.

  • igikorwa cyo ni cyiza pe!gusa ndagaya abakobwa bakitinya kandi bujuje ibisabwa kurusha n”aba tubona gusa cogz 2 all who join miss cavm 2014 especially level 1

  • icyigaragara nuko aba bakobwa bakunda amafaranga kurusha abandi naho ibyo guseba ntacyo birabwiye

    bikundiye ayo kwiyamamaza wibabwira ibyo kwambara ikamba.

  • ariko mwabaye mute? m,uziko ibyo mwita ubwiza atari cyo bagenderaho mbere kuko ibyo bifite 20 percent!!!! mureke rero bafite confdnce! ahubwo congz badada!

    • Ubwiza ni ukumenya icyo gukora kandi kikugira akamaro kikakagirira n’abandi. Mukomere ku rugamba. CAVM ladies, bravo.

  • Ndabona ari uku bakurikirana: Louise,Diane,Brenda,Denyse,Prisca,Vanessa…
    ibibazo nibyo bizabakiranura.Courage bakobwa mutinyuke ejo nimwe muzaba muyobora abandi.

    • Urakoze Dear Sing. Abo bana nibagire kuraje. bite rwose ku cyatuma bagenzi babo bagaragaza ko hari uruhare bagira mugushishikariza abandi kugaragaza ibitekerezo byubaka baybo mu ruhame. Mwime amatwi ababaca intege, murebe imbere.

  • MBEGA ISHYANO TUGUSHIJE,UBU C KOKO UZATORWA AZAHAGARARIRA CAVM cg Ni gorillas. mbega abakobwa bateye isoni guserukira ikigo kinini nka CAVM. MAZE BOSE BAGIYE KWIFOTOZA BAJYA MUKINIGI, ese kuki mutashyizemwo ningagi ko mbona zibahiga ubwiza. yewe CAVM we ubonye ishyano gutangira witwa CAVM ugahita userukirwa ningajyi.hehehe nzareba ubwo bazaba baserutse mubando ndi ndi miss CAVM?????yewe ngize amatsiko yo kuzasura ISAE nkareba kabisa

  • MBEGA ISHYANO TUGUSHIJE,UBU C KOKO UZATORWA AZAHAGARARIRA CAVM cg Ni gorillas. mbega abakobwa bateye isoni guserukira ikigo kinini nka CAVM. MAZE BOSE BAGIYE KWIFOTOZA BAJYA MUKINIGI, ese kuki mutashyizemwo ningagi ko mbona zibahiga ubwiza. yewe CAVM we ubonye ishyano gutangira witwa CAVM ugahita userukirwa ningajyi.hehehe nzareba ubwo bazaba baserutse mubando ndi ndi miss CAVM?????yewe ngize amatsiko yo kuzasura ISAE nkareba kabisa abakobwa bayigamwo uko bameze

    • Ubwo se uri umunyarwanda koko ubasha gusubiza utyo? Nkeka ko wakwiga kugira ubumuntu.

    • Wowe wiyise Hello ubanza utuye mu ishyamba kabisa….watweretse bashiki bawe niba wumva ari beza kurusha aba? nawe ubwawe ujye muri mirror wirebe urasanga ingangi ari nziza kukurusha kuko yo yinjiza na cash mu Rwanda. Ntabeshye nagereranije aba bakobwa n’abao nabonye muri Miss Rwanda nsanga aba ni beza peee. Naho ubundi ibyo uvuga birimo ishyari n’urwango rudafite ishingiro..kandi ibigambo byawe sibyo byabuza abana gukomeza inshingano bihaye…Courage bakobwa…simbazi ariko nkunda umuntu ufata initiative.

Comments are closed.

en_USEnglish