Kuri 'Final' abari mu irushanwa rya Nyampinga bose beemerewe ubutumire 15
Mu gihe imyiteguro irimbanyije yo gutoranya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2014 mu bakobwa bagera kuri 15 bose bari muri iri rushanwa, buri wese yemerewe ubutumire ‘Invitation’ bugera kuri 15 ashobora kuba yaha umuryango we ndetse n’inshuti kuza kumushyigikira.
Ku wa gatandatu tariki ya 15 Gashyantare 2014 ahagana ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba ni bwo aba bakobwa bose berekeje i Gashora mu Bugesera nyuma yo kuvanwa muri Hotel La Palisse i Nyandungu aho bari bacumbitse mu gihe kingana n’iminsi igera kuri itanu.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Gashyantare 2014 ari bwo hazamenyekana Nyampinga w’u Rwanda 2014 kuri Petit Stade i Remera ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba ‘5:00pm’. Mu bakobwa bose uko ari 15 kugeza ubu bemeza ko buri wese afite ubushobozi bwo kuba yahiga abandi bahanganye.
Kwinjira muri icyo gitaramo bizaba ari amafaranga ibihumbi 5000 ahasanzwe ndetse 10.000frw mu myanya y’icyubahiro ‘VIP’.
Reba mu minsi ya Boot Camp uko abo bakobwa bamerewe.
Video:Richard Kwizera/Kigali Today
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
nibeza pe
NC GALS
yewe nta kigenda rwose.bose ni ba aime.cyakora belyse afite amahirwe kubarusha kuko we urabona ko ari sympathique.giseka neza.ariko muri rusange bose banganya ubwiza.
Ngo Belyse arabarusha??
Belyse nuyu ugiye mo 2 sinzi uko yitwa ndabona aribo babikwiriye na vanesa naho corombe agaragaza agashiha urebye namafoto yabo nawo begerana nomumajojora haraho bamufirimye areba nimero 6 nabi yisubireho na agasaro grace nifeke nazi kuvuga ninjiji
can you drop me your email.
ubwo azi kuvuga icyongereza aduhagarire
ariko nyine bajye bareka kwanga
kwitaba telephone.
Comments are closed.