Digiqole ad

 “Nta gushyamirana kuri hagati yanjye na Safi”- Riderman

Hamaze iminsi havugwa guhangana hagati y’abahanzi  Riderman umuraperi ukunzwe cyane ndetse na Safi wo mu itsinda rya Urban Boys, aya makuru bombi baravuga ko atari yo ndetse ko nta mwiryane uri hagati yabo.

Riderman na Safi baratangaza ko nta mwiryae na muke uri hagati yabo
Riderman na Safi baratangaza ko nta mwiryae na muke uri hagati yabo

Ibyavuzwe cyane ngo ni uburozi Safi ashobora kuba yaraterereje Riderman, gusa aba bahanzi bombi babiteye utwatsi ndetse banavuga ko umubano wabo nta gitotsi kiwurangwamo.

Riderman aganira n’Umuseke  ati “Yego koo, ibyo bintu sinzi aho biva peee!!kuko njye na Safi tunafitanye indirimbo iri kuri album yanjye ndi gukoraho, iyo ndirimbo twayise ‘My Queen’. Sinumva uburyo ibyo biri kuvugwa aho biva”.

Safi we atangaza ko uretse no kuba ibyo byose bivugwa atari byo, avuga ko we adaheruka kubonana na Riderman kuko ngo hashobora kuba hashize amezi atatu batabonana kubera gahunda za muzika zibahugije bose.

Safi avuga ko Urban Boys muri rusange bari mu myiteguro yo gukora indirimbo zizajya kuri album yabo ya gatanu bateganya kuzashyira ahagaragara mu Ukuboza 2014 .

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish