Digiqole ad

Mani Martin yaririmbye ku mugezi w’aho akomoka

Maniraruta Martin umuhanzi uzwi muri muzika nka Man Martin, akaba n’umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu njyana nyafurika Afrobeat, yashyize hanze indirimbo ivuga ku kagezi k’aho yavukiye yise ‘Akagezi ka Mushoroza’.

Mani Martin umuhanzi ukunzwe mu njyana ya Afrobeat
Mani Martin umuhanzi ukunzwe mu njyana ya Afrobeat

Uyu muhanzi ubusanzwe yamenyekanye mu ndirimbo zihimbaza Imana, nyuma aza gusa naho avangamo iz’urukundo, ubu noneho akaba ari umuhanzi umaze gukundwa cyane mu ndirimbo zivuga ku mahoro.

Uburyo Mani Martin yatekereje guhimba iyi ndirimbo, ngo yibutse cyera hataraza itumanaho rya internet, telefoni na computer ngo abantu bohererezanye ama emails. Ukuntu ababyeyi bagutumaga ukajyana agapapuro aho bagutumye kandi uri bwambuke umugezi, uburyo wawambuka ngo kadatakaramo.

Akomeza avuga ko ubwo yari mu ishuri rito rya Ntura Gatolika “Ecole Primaire de Ntura Catholique” yinjiye mu muryango w’abasaveri icyo gihe witwaga ‘Abiyemeje igikorwa cy’urukundo’. Uburyo abo basaveri baririmbaga biri mu bintu byatumye Mani Martin atekereza kuri iyi ndirimbo.

Ako kagezi ka Mushoroza rero kari aho bita i Ntura mu Ntara y’Iburengerazuba hahoze hitwa i Cyangugu.

Umva iyo ndirimbo ivuga cyera ha Mani Martin akitwa Maniraruta Martin.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=NzotVjPXgmk” width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Uri umuhanga!!

Comments are closed.

en_USEnglish