Digiqole ad

“Gutungurana muri PGGSS 4 birashoka cyane" – Boubou

Mu gihe hakomeje kuvugwa byinshi ku irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 4 ku itandukaniro n’andi yaribanjirije, ubu abakemurampaka bafite 80% naho abafana bafite 20%, bitandukanye n’ayabanje aho harebwaga umuhanzi ukunzwe cyane kurusha abandi. Umwe mu bategura iri rushanwa, Mushyoma Joseph asanga hashobora kuzaba gutungurwa ku bahanzi bamwe na bamwe.

Mushyoma Joseph umuyobozi wa EAP akaba umufatanyabikorwa mu irushanwa rya PGGSS
Mushyoma Joseph umuyobozi wa EAP abafatanyabikorwa ba BRALIRWA mu gutegura PGGSS

Impamvu abona hashobora kuzaba ugutungurana hagati y’abahanzi, ni uko bamwe mu bahanzi bashobora kuzirara bitewe nuko babona bakirwa muri roadshows za Playback.

Mushyoma Joseph uzwi ku izina rya Boubou yabwiye Umuseke ko utapfa kuvuga umuhanzi uzegukana iri rushanwa kuko bose bafite amahirwe kandi bashoboye. Gusa ko nanone hashobora gutungurana uwahabwaga amahirwe ntabe ariwe uryegukana.

Yagize ati “Primus Guma Guma Super Star 4 ritandukanye cyane n’andi yabanjirije, nta muhanzi ukwiye kwirara kubera urukundo yerekwa n’abakunzi be, ahubwo buri wese nukurushaho kunoza ibyo irushanwa risaba.

Niba abaturage bakwereka ko bagukunze kurusha abandi bahanzi muri kumwe, ntabwo bivuze ko uri mu irushanwa wenyine. 

Nkuko hari abahanzi bagiye muri irushanwa bikavugwa ko bagiyemo bitunguranye kuki bataryegukana mu gihe bujuje ibisabwa n’amategeko y’irushanwa?”.

Abajijwe niba umuhanzi bigaragara cyane mu ma roadshows ko afite abakunzi benshi mu gihe atakwegukana igikombe nta mvururu zaba, yakomeje agira ati “Ibyo byose tugenda tubyigaho, kandi biri no mu nshingano zacu dufatanyije n’abashinzwe umutekano”.

Biteganyijwe ko nyuma yo ku itariki ya 14 Kamena 2014 mu gitaramo cya playback kizabera i Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, ibitaramo byo kuririmba by’umwimerere bizatangira kuri 26 Kamena 2014 i Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo.

Abahanzi nka Teta Diana, Christopher, Bruce Melodie nubwo batagaragaye mu bafite abafana benshi cyane muri Roadshow ziheruka byitezwe ko bashobora kugaragaza ubuhanga bwabo mu bitaramo bya Live.

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Mwo kagira Imana mwe, uyu mugabo ibyo avuga azi icyo PGGSS bisobanura? Yatungurana ate kandi atazwi, muri PGGSS bashaka ufite abafana benshi/ukundwa n’abantu benshi mu gihugu? Birarangiye, PGGSS_4 muyimye uyikwiriye, muyihaye wa mukobwa wiyemera wagiye wirukanwa muri universities zose yakandagiyemo kubera ubuswa bwinshi, none muri PGGSS ho ntibabona, nta n’uzashidikanya ko habayemo guterana akantu, ahubwo polisi ibe maso maze urebe ngo abakora za kata kandi badashoboye urebe ko akabo katagaragara bagaseba ndetse n’ababashyigikiye………Amarushanwa aragwira

    • Gukundwa nabantu benshi bifite gusa 20%, haribindi bizibandwaho byose wabiteranya akabona 100%, gusa mfite kubona 5% muri roadshow kuko ntakunzwe nabantu nkaba uwanyuma ariko ibindi bigenderwaho nkagenda nyabona, byatuma ntaba uwanyuma…Hanyuma niba yarumuswa mwishuri, wowe uhagaze he?Wandika ubusa gusa…

    • Wowe wiyise kata ninde wakubwiyeko gumaguma ariyo gushaka ufite abafana benshi? pole kbsa kuko gumaguma ifasha umuhanzi kumenyekana kumugira a star ,rero mutuze ufite talent azayitwara kandi nubundi nibyo bikwiye ,ese kuki bavuga abafite talent mukavugishwa ???????ikindi kwirukanwa kwa TETA bikurebaho iki u shld mind your own shit,kandi ntaho bihuriye na music yee,iyi ni PGGSS ntago ari irushanwa ryubuhanga cg ubuswa

  • Bazibeshye se!
    Atari Jay Polly umusaza babona ari inde wundi ugikwiye?

    Bazibeshye

  • dutegereje kureba ibyabariya bagabo,ntacyo tubitege amaso.

  • Ndumva intego n’ubusobanuro bwa PGGSS batangiye kubyima agaciro kabyo,ntawamenya ikibyihishe inyuma,ndumva asobanura nkaho azi neza uzayitwara cyane cyane muri bariya bahanzi batagira abafana,ariko ibyo kwaba ari uguta igisobanuro cy’irushanwa.Reka tubitege amaso!

  • Jay Polly ntagikwiye habe nagato bakimuhaye sinakongera kujya aho PGGSS ibera kuko namwe muzi indagagagaciro ze.

    • Rwose mwese murapfa ubusa kabisa! ni ukuri Dream Boys itagitwaye Abanyarwanda bose bababara kuko irashoboye pe!!!!!!! Bralirwa rwose ntimuzabere nimurebe ushoboye……..

Comments are closed.

en_USEnglish