Umuhanzi Tuyisenge ngo gushakana na mubyara we ntakibazo kirimo.

Umuhanzi nyarwanda Intore Tuyisenge Jean de Dieu wamenyekanye cyane mu ndirimbo zigendanye na gahunda za Leta, byari bimaze iminsi bivugwa ko agiye gushyingiranwa na mubyara we witwa Joyeuse. Kuri we ngo asanga nta kibazo na kimwe kibirimo. Byaravuzwe mu bitangaza makuru bitandukanye mu Rwanda ko Intore yaba agiye gushyingiranwa na mubyara we. Bityo mu rwego […]Irambuye

Jules na Gaby bagiye gushyira hanze indirimbo bise ‘Nyiramariza’

Jules Sentore na Umutare Gaby ni bamwe mu bahanzi nyarwanda bamaze kumenyekana cyane mu kuririmba by’umwimerere ‘Live’ no kuba bakora injyana gakondo itari imenyerewe cyane mu bahanzi nyarwanda. Kuri ubu bahuriye mu ndirimbo bise ‘Nyiramariza’. Ni nyuma y’aho aba bahanzi bombi ngo n’ubusanzwe ari umwe mu mushinga bahoraga bifuza kuzakorana ariko kubera gahunda za hato […]Irambuye

Umuhanzi Ramjaane ngo yari yishwe n’amavunja, ariko ubu afite amamodoka

Nizeyimana Didier umuhanzi w’umunyarwanda ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika uzwi nka Ramjaane Muchoma, nyuma yo guhura n’abayobozi bakuru b’u Rwanda i Dallas muri Leta ya Texas mu ihuriro ry’urubyiruko rw’u Rwanda yatanze ubuhamya ku buzima bwe. Bwa mbere ni nawe muhanzi nyarwanda wemeye gushyira ukuri hanze ku buzima bwe bwite. Mu gihe benshi usanga […]Irambuye

Kamichi yagiriye inama Senderi, amunenga ko atazi kuririmba

Bagabo Adolphe umuhanzi mu njyana ya Afrobeat waje kumenyekana cyane ku izina rya Kamichi mu Rwanda, arasaba Senderi International Hit kuba yagira abahanzi yegera bazi kururimba bakamufasha kumenya kuririmba neza kuko kumenyekana yamaze kubigeraho. Bamwe muri abo bahanzi Kamichi agira inama Senderi kuba yabegera, ni Patrick Nyamitali ndetse na Christopher umwe mu bahanzi bakunzwe cyane […]Irambuye

Florence yasabye imbabazi z’amagambo mabi yavugiye kuri Gaby

21 Gicurasi 2015 nibwo umukobwa witwa Niyigena Florence uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje inkuru ivuga ko yahuye n’umusore w’umuhanzi nyarwanda witwa Umutare Gaby akamubeshya urukundo naho yishakira amafaranga. Ubu noneho yaciye asaba imbabazi z’amagambo mabi yaba yaratangaje kuri uwo muhanzi. Bimwe mu bintu uwo mukobwa yashinjaga Gaby, ni amadolari 1500 USD yamwoherereje ngo […]Irambuye

LIVE i Muhanga: Uko irushanwa rya PGGSS5 ryagenze

23 Gicurasi 2015 igitaramo cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5 kigeze mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Muhanga. Ni nyuma y’aho ibyo bitaramo bigomba kuzenguruka Intara zose z’u Rwanda abahanzi bose uko ari 10 bataramira abakunzi babo. Primus Guma Guma Super Star, ni rimwe mu irushanwa rimwe rukumbi ribera mu Rwanda rifasha abahanzi mu […]Irambuye

Social Mula yamaze gutandukana na ‘Decent Entertainment’

Mugwaneza Lambert umwe mu bahanzi bazamutse mu gihe gito agahita amenyekana mu njyana ya Afrobeat ku izina rya Social Mula ni akiri muto ugereranyije n’abandi bahanzi bayikora mu Rwanda barimo Senderi International Hit na Mico The Best, yamaze gusezera muri ‘Decent Entertainement’. Ni nyuma y’aho byari bimaze iminsi bivugwa hirya no hino ariko ku mpande […]Irambuye

Kansiime wamamaye mu gusetsa agarutse mu Rwanda

Kubiryaba Anne Kansiime umunyarwenya wamamaye cyane mu gusetsa (Comedian) wo mu gihugu cya Uganda, agiye kugaruka mu Rwanda mu gitaramo ateganya gukorera muri Serena Hotel ku wa 06 Kamena 2015. Anne yavutse tariki ya 13 Mata 1987, avukira mu Mujyi wa Kabare ho mu gihugu cya Uganda. Yakuze ngo akundaga gusetsa abantu rimwe na rimwe […]Irambuye

en_USEnglish