Digiqole ad

Umuhanzi Tuyisenge ngo gushakana na mubyara we ntakibazo kirimo.

 Umuhanzi Tuyisenge ngo gushakana na mubyara we ntakibazo kirimo.

Tuyisenge Intore na Uwihirwe Joyeuse(Bella) bagiye gushyingiranwa

Umuhanzi nyarwanda Intore Tuyisenge Jean de Dieu wamenyekanye cyane mu ndirimbo zigendanye na gahunda za Leta, byari bimaze iminsi bivugwa ko agiye gushyingiranwa na mubyara we witwa Joyeuse. Kuri we ngo asanga nta kibazo na kimwe kibirimo.

Tuyisenge Intore na Uwihirwe Joyeuse(Bella) bagiye gushyingiranwa
Tuyisenge Intore na Uwihirwe Joyeuse(Bella) bagiye gushyingiranwa

Byaravuzwe mu bitangaza makuru bitandukanye mu Rwanda ko Intore yaba agiye gushyingiranwa na mubyara we. Bityo mu rwego rwo gushimangira icyo gikorwa yashyize hanze n’ubutumire ‘Invitation’.

Mu kiganiro yagiranye na City radio , uyu muhanzi yemeje ko gushakana na mubyara we ntacyo bitwaye dore ko uwo bagiye gushakana n’umwana wa nyirasenge.

Yagize ati” Nyina wa Joyeuse ni mushiki wa Papa wo kwa Se wabo. Ariko ntabwo ari ibintu njye nsanga byatubuza kubana mu gihe dukundana. Kuko ni nko mu bisekuru bya nyuma si hafi cyane.

Aya makuru yatangiye kuvugwa muri Mutarama 2015, ariko abantu nti babyumva neza ndetse bamwe ntibanabyumva kimwe . Niyo mpamvu nyuma yaho nongeye kugaragaza ko ibyo navugaga ari ukuri”.

Tuyisenge Intore abantu benshi bagiye bamwibazaho cyane , niba abo yagerageje kubaza babana n’ababyara babo.

Tusenge Intore avuga ko ijambo ry’imana rivuga riti “Mbere na mbere ariho jambo, kandi jambo yahoranye n’Imana. Mu itangiriro Imana yari yavuze ko tureme umuntu.

Icyo gihe irema umuntu yaremye Adam, maze iremye Adam isanga ko ataba wenyine, igira gutya mu rubavu rw’i bumoso, imukuramo urubavu, maze imuremeramo umugore, hanyuma baba babaye abantu babiri”.

Ese Tuyisenge yaba agiye kwigana abana ba Adam na Eva barongoye bashiki babo nawe akaba agiye gushaka mubyara we?

Tuyisenge yagize ati “Oyaaaaa!!!Nuko nshaka kwerekana ibivugwa mu ijambo ry’imana”.

Ese Tuyisenge yasanze imirynago yabo ntakibazo? barabyemeye nubwo ari ababyara , umugani wa Kinyarwanda ngo ababyara barabyarana?

Tusenge yavuze nkuko umugani wa Kinyarwanda ubivuga “ Ababyara barabyana “ uretse kwigira nkana mu cyaro hari abantu benshi babana n’ababyara babo kandi babanye neza. Akomeza avuga ko kuri we atabona ikibazo gihari biri gutuma havugwa byinshi kuri we.

Tuyisenge Intore na Uwihirwe Joyeuse(Bella) bazashyingiranwa ku itariki ya 21 Kamena 2015. Gusaba no gukwa bikazabera i Rwamagana.

Ubutumire bwa Tuyisenge Jean de Dieu Intore na Bella
Ubutumire bwa Tuyisenge Jean de Dieu Intore na Bella

Daddy SADIKI RUBANGURA

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Aha birakomeye nibo ubwabo bakwifatira umwanzuro

  • Ni nko gushaka mushiki we!None se ubwo Leta izemera kubashyingira batageze ku gisekuru cya 7 cg Kiliziya izabyemera?

  • Nshingiye ku mvugo y’inkuru tuyisenge ntabwo itegeko rimwerera gushyingirwa, ariko nkurikije uko Tuyisenge asobanura icyo apfana na Joyeuse bashyingirwa kuko ni umwana wa nyirasenge uvukana na se kwa sewabo. Iyi mvugo irerekana ko igisekuru kirenze icya 7 itegeko rivuga yashyingirwa.

  • iri shyingiranwa ntiryemewe imbere y’amategeko.

  • Nta kibazo gihari rwose, ashobora gushyingiranwa kandi bakabyara abana bazima.
    Njyewe ubabwira nashakanye na mubyara wanjye, twabyaye abana 3. Ntakibazo na kimwe bigeze bagira haba mu mikurire yabo cg se mu mashuri.
    Icyingenzi n’urukundo kuko iyo mushwanye, bituma imiryango igirana amakimbirane.
    Sawa.

  • uwontacyo bapfana ahubwo niyake avance vuba vuba wana

  • hagati y’umwe n’undi harimo ibisekuru 6

  • mukunda, kuvuga, ariko se ni ryari ababyara, batigeze, bashyingiranwa?ayo mategeko, aje vuba, nukubuza, abantu umudendezo, wabo .nonese, tuzareka, gushaka, Abo turi neza, tuje gushaka, Abo tutarabona, nimicoyabo, tutayizi, ngo ni tegeko?

  • You Guys should watch!

    This may be socially acceptable but scientifically unsafe, since both of them may be having some abnormal recessive genes (non dominant character) which eventually could turn dominant and determine abnormal phenotypical characters (often resulting in serious diseases) to some of their descendants.

Comments are closed.

en_USEnglish