Digiqole ad

Florence yasabye imbabazi z’amagambo mabi yavugiye kuri Gaby

 Florence yasabye imbabazi z’amagambo mabi yavugiye kuri Gaby

Umutare Gaby na Niyigena Florence mbere yo gutandukana

21 Gicurasi 2015 nibwo umukobwa witwa Niyigena Florence uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje inkuru ivuga ko yahuye n’umusore w’umuhanzi nyarwanda witwa Umutare Gaby akamubeshya urukundo naho yishakira amafaranga. Ubu noneho yaciye asaba imbabazi z’amagambo mabi yaba yaratangaje kuri uwo muhanzi.

Umutare Gaby na Niyigena Florence mbere yo gutandukana
Umutare Gaby na Niyigena Florence mbere yo gutandukana

Bimwe mu bintu uwo mukobwa yashinjaga Gaby, ni amadolari 1500 USD yamwoherereje ngo bavuganye ko azayashyira mu bikorwa bizabateza imbere bombi (Business).

Nyuma ngo yamuhaye andi madolari 500 USD ngo uyu muhanzi yamwatse mu gihe cyo gutora abahanzi 10 bagombaga kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5 ririmo kuba ubu na telephone iri mu bwoko bwa Iphone6.

Ibyo byose rero nibyo byagiye bivugwa mu bitangazamakuru bitandukanye hirya no hino. Gusa n’ubwo byavuzweho cyane, ntaho Umutare Gaby yigeze avuga ukuri kwe kugeza ubwo Florence yigaruye agasaba imbabazi.

Mu kiganiro na Umuseke, Gaby yavuze ko afite byinshi yari kuvuga kuri uyu mukobwa. Gusa ko ntaho yajyaga kuba ataniye nawe.

Gaby yagize ati “Uyu mukobwa sinigeze nshaka na rimwe kuba nashyira hanze amabanga dufitanye. Kuko twarakundanye kandi burya niyo watandukana n’umuntu ujye utekereza ko ejo cyangwa ejo bundi mushohora guhurira ahantu ariwe cyambu cyawe.

Gusa ibyo yavuze byose yabivuze nabi nkuko nawe kugeza ubu arimo kubisabira imbabazi nubwo atavuga icyo yari agamije kugeraho n’impamvu yabimuteye”.

Mu ijwi rya Florence asaba Umutare Gaby imbabazi z’uko yamushyize mu itangazamakuru bitakabaye ngombwa, yagize ati “Mbabarira ku bintu byose byabaye. Kuko kugeza ubu umuryango wanjye mbanye nawo nabi nzira kuba naraguharabitse.

Sinzi aho nahera nkusaba imbabazi, gusa ndagusabye umbabarire kuko nangije isura yawe nanjye kugeza ubu ntabwo wambaza icyabinteye ngo nkimenye”.

N’ubwo ibyo byose byabaye, Umutare Gaby na Niyigena Florence bateganyaga ko banashyingiranwa vuba mu gihe cyose uyu muhanzi yari kuba agiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika dore ko n’ibyangombwa byari bitangiye gushakwa.

Reba amashusho y’indirimbo ‘Mesa kamwe’ uyu muhanzi aheruka gushyira hanze.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=raJNexi9Tx4″ width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Ariko ntimukansetse. Uyu yashakaga kuvugwa mu itangazamakuru kdi yabigezeho. Nakore akandi gatendo dukomeze tumumenye.

  • Ogoshoshwe cy umukobwa! !! ! Huuu kuki bava mubuzima bubi cyane bwo mu camp zimpunzi bagera aho Imana yabahaye kubaho neza ! ! Ariko ubwenge bukayoba??? ? Uyu we ngo ni Florance sejobundi arara atariye ntamicyo yambara agira?? ? None Imana iramufashije avaa m6 camp mbi aho atakwifashe neza ngo ayo ma $ arara akorera unutaryama ayafate nwza hubwo nukwirirwa yimenyekanisha m6ba Star babasore bayarya! ! Huuuu gusa ntacyo navuga mbe Florance nzi neza 100 %

  • Hahaha ariko ubundi umuntu muzima ajya kwiterereza fofo yarozwe?yirirwa atereta abasore b i Kigali kuri Facebook abakangisha America ukagirango akora nko muri white house.hahaha fofo ni umuntu uri bipolar cyane ahinduka nkigicu.muzashake Mr.Didace umwe waririmbye umwanzuro bafitanye umwana muzamubaze ibya fofo.haha narumiwe gusa

  • Jye rero ibyuyu mukobwa bimaze kuncanga !!!

    Nari nicecekeye ngo
    Ntarusenya ariko reka mvuge nibo babinteye.

    Fofo yarashotoye bigeza ubwo nemeza kumutereta, biteye kabiri twinjira muma penzi, Fofo akampa nu Pcx yambaye ubusa ntangira mwibaza ho, mucomeka jama ngo musuzume nawe aba amwiyeretse yambaye ubusa mbona yuko ari jteso ataruko yanyizeye ,mpita nkupa kuba namugira umugore ahubwo nti reka ngihobagize nicyo kiyishe, none ndorera burya rwirirwa ruhobagira mu bagabo bose !!!

  • aba bashakaga kyiyamamaza ngo tubanyenye ntakindi, underground niko zikora….

  • mukore ibikorwa byanyu bizabamenyekanisha apana amatiku yanyu mwitangazamakuru……… underground suko zizamuka…….

  • Hahaha ariko iyo mwitora mukabeshya muba mwumva nta soni mufite koko? Mujye kuri Facebook yuwo mukobwa muramenya ukuri. Wowe nawe uvuga ngo yakwoherereje pic yambaye ubusa wimubeshyera rwose ahubwo vuga ko uri umwanzi we ureke kumusebya. Wowe uvuga ibya Mr.D uzabanze umenye uko bari babanye before yuko uza kujajwa ahangaha. Mr.D ntiyigeze aba umugabo wa Florence barabyaranye only. Nah uyu gaby nareke kubeshya Florence nta mbabazi yamusabye ahubwo arashaka ko igisebo kumuvaho. Twarakumenye urumukuzi wibyinyo disi we

  • hahahaha uyu mukobwa Fofo yarahobagye jye nzi umujama uyumukobwa yitereteye akamuha na pics yambaye ubusa none ashaka kwifatira nakano kana disi!!! gusa inoti arazitanga sana

  • Ariko mwese ko mwitan ababeshyi ubwo turafat ko ukuri ar ukwande? icyo bikoze mwese Imana ibafashe umunyarwanda ngo:”mvuga vub urangize nawe bakuvuge”

  • Niba uyifite yitangaze ndakwemereye.

Comments are closed.

en_USEnglish