Nyuma yo guterana amagambo hagati y’umuraperi Green P n’ubuyobozi bwa Touch Records bavuga ko bamaze kumutangaho amafaranga arenga miliyoni umunani (8.000.000 frw) ku ruhande rwe yemeramo imwe gusa, ubu ngo ibiganiro bigeze kure ku buryo bashobora no kumusinyisha andi masezerano. Touch Records ni imwe mu mazu atunganya ibihangano by’abahanzi nyarwanda bijyanye n’indirimbo z’amajwi ndetse n’amashusho. […]Irambuye
Grace Bizuru umunyarwandakazi ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, arasaba abanyarwanda kuzamwereka urukundo bamushyigikira mu irushanwa ryitwa ‘Miss Africa USA’ rimwe mu marushanwa aha amahirwe abakobwa bakomoka muri Africa kuba bajya banitabira amarushanwa akomeye ku isi. Bizuru utuye mu Mujyi wa Silver Spring muri Leta ya Maryland, ari mu bakobwa 20 bahatanira ikamba rya Miss […]Irambuye
Nshimiyimana Muhamed (Nizzo) ni umwe mu bahanzi babarizwa mu itsinda rya Urban Boys kimwe na bagenzi be aribo Safi na Humble. Ngo mu gihe Piano ataretse ibyo gushaka gusenya ‘AllStar Music’ azirukanwa muri The Super Level imwe muri studio ikorerwamo n’abo bahanzi. Mu gihe gishize Piano (Olivier Sheja) utunganya amajwi, Nizzo (Nshimiyimana Muhamed) usanzwe aririmba […]Irambuye
Senderi International Hit umuhanzi umaze kugira abafana benshi kubera uburyo yitwara imbere y’abantu na Bruce Melodie umaze kugira izina rikomeye mu njyana ya R&B mu Rwanda bemeza ko batangazwa no kubona Knowless atazi ubwiza afite. Aba bahanzi bavuga ko mugenzi wabo Knowless ari umwe mu bakobwa beza cyane babona mu Rwanda. Ubwo bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma […]Irambuye
Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star,rikomeye mu ya muzika kurusha andi mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu ryakomereye i Gicumbi. Iri rushanwa riri kuba kunshuro ya gatanu. Abantu bari benshi cyane mu mujyi wa Byumba baje kwakira abahanzi 10 bakunzwe kurusha abandi mu Rwanda. Ku nshuro ya gatanu irushanwa rya Primus Guma Guma ribaye, haribazwa umuhanzi […]Irambuye
Amazina ye ni Paul Van Haver, akoresha izina y’ubuhanzi rya Stromae ari naryo yamenyakaniyeho cyane. Ngo kimwe mu bintu afitiye inyota ni uburyo ashaka kureba abafana afite mu Rwanda uko bangana ndetse n’uburyo bazishimira igitaramo cye. Mu gihe ategerejwe i Kigali mu gitaramo kiswe ‘Rwanda Nziza Celebrations’, bamwe mu bagize itsinda ririmo gutegura icyo gitaramo […]Irambuye
Uzamberumwana Oda Paccy wamenyekanye cyane nk’umuraperikazi ku izina rya Paccy, ngo asanga irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star uretse kuba ritanga ibihembo ku bahanzi baba bararushije abandi kwitwara neza rinagira uruhare mu gushimangira imibanire y’abahanzi baryitabira. Ku nshuro ye ya mbere yitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, avuga ko uko abantu barivuga […]Irambuye
Mu mpera za Werurwe 2015 nibwo hatangiye urubanza hagati ya Bruce Melodie na Richard umuyobozi w’inzu itunganya ibihangano by’abahanzi nyarwanda izwi nka Super Level. Ubu urubanza mu mizi rwari ruteganyijwe kuburanwa kuri uyu wa gatanu Kamena rushobora kutaba. Ku wa 05 Kamena 2015 nibwo hari hateganyijwe urubanza mu mizi hagati ya Richard Nsengumuremyi na Itahiwacu […]Irambuye
[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=7cif-w9Ppt0″ width=”560″ height=”315″]Irambuye
Mu mpera za Werurwe 2015 nibwo hatangiye kuvugwa amakuru ko umuraperikazi Abayizera Grace uzwi cyane nka Young Grace yarariganyije umuntu miliyoni ebyiri (2000.000 frw) amuha sheki itazigamiye, kuva ubwo yahise abura . Ubu ariko yamaze gutabwa muri yombi na Police ikorera mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba. Bivugwa ko. Young Grace yatse uwo muntu utarashatse […]Irambuye