Kansiime wamamaye mu gusetsa agarutse mu Rwanda
Kubiryaba Anne Kansiime umunyarwenya wamamaye cyane mu gusetsa (Comedian) wo mu gihugu cya Uganda, agiye kugaruka mu Rwanda mu gitaramo ateganya gukorera muri Serena Hotel ku wa 06 Kamena 2015.
Anne yavutse tariki ya 13 Mata 1987, avukira mu Mujyi wa Kabare ho mu gihugu cya Uganda. Yakuze ngo akundaga gusetsa abantu rimwe na rimwe iyo yabaga akwisanzuyeho. Gusa nanone mu buzima busanzwe adakunda kuvuga amagambo menshi.
Mu gitaramo ateganya gukorera mu Rwanda, azaba ari kumwe na Nkusi Arthur w’Umunyarwanda nawe umaze kugira izina rikomeye cyane mu Rwanda mu bijyanye no gusetsa aho akunze kugaragara mu bitaramo yita ‘Comedy Night’.
Kigingi wo mu gihugu cy’u Burundi nawe ni umwe mu banyarwenya bakunzwe cyane mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba uzaba yitabiriye icyo gitaramo. Umuhanzi Irakoze Hope niwe uzaba asusurutsa abazaza kwitabira icyo gitaramo.
Mu magambo Kansiime Anne yatangarije abateguye iki gitaramo aribo ‘Decent Entertainement’ ngo yavuze ko yiteguye gusetsa abanyarwanda basanzwe bamubona ariko batarabonana amaso ku maso.
Umwe mu bayobozi ba Decente Entertainement isanzwe itegura ibitaramo bitandukanye ariwe Muyoboke Alexis, yatangarije Umuseke ko ibikorwa byo kwitegura icyo gitaramo bisa nibyamaze no kurangira. Biteganyijwe ko icyo gitaramo kukinjiramo ari amafaranga y’u Rwanda 10.000 fwr kuri buri muntu.
[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=ultxpKOM614″ width=”560″ height=”315″]
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
8 Comments
very interesting Kansiime
Kizabera he?
@Rwabigwi Theoneste: Hahahaha! Ikuremo ubunebwe ujye usoma Rwabigwi we! Igisubizo kiri ku ntangiriro y’iyi nyandiko.
Ks wimurenganya abanyarwanda benshi ntibakunda gusoma, bakunda kuvuga no kureba buriya yarebye ifoto arangije aravuga.
Ndahabaye kbsa! Kansiime rwose ndakwemera
@KS ntiwanabyita ubunebwe kuko aho bizabera byanditse mu nteruro ibanza
njye ,ahubwo buriya nagumye kubitekerezaho nsanga rwabigwi rwose ashobora kuba yasomye inkuru amaze kunywa ibiyobyabwenge…kuko urabona ko ubwenge bwari bwayobye,yagiye gusoma inkuru ayihera hagati ntiyayirangiza ,ahubwo ahita abaza ubusa!
very nice Kansiime,I encourage you.
mwimurenganya
Comments are closed.