Digiqole ad

Jules na Gaby bagiye gushyira hanze indirimbo bise ‘Nyiramariza’

 Jules na Gaby bagiye gushyira hanze indirimbo bise ‘Nyiramariza’

Ushobora kwibaza icyo Umutare Gaby na Jules Sentore barimo guseka

Jules Sentore na Umutare Gaby ni bamwe mu bahanzi nyarwanda bamaze kumenyekana cyane mu kuririmba by’umwimerere ‘Live’ no kuba bakora injyana gakondo itari imenyerewe cyane mu bahanzi nyarwanda. Kuri ubu bahuriye mu ndirimbo bise ‘Nyiramariza’.

Ushobora kwibaza icyo Umutare Gaby na Jules Sentore barimo guseka
Ushobora kwibaza icyo Umutare Gaby na Jules Sentore barimo guseka

Ni nyuma y’aho aba bahanzi bombi ngo n’ubusanzwe ari umwe mu mushinga bahoraga bifuza kuzakorana ariko kubera gahunda za hato na hato bakagenda babura umwanya wo guhura ngo bagire icyo bakora.

Mu kiganiro na Umuseke, Umutare Gaby avuga ko gukora indirimbo na Jules Sentore ari bimwe mu bintu bishobora gutuma hari icyo yiyongeraho mu kugira abafana benshi bitewe nuko bakora injyana zimeze kimwe.

Yagize ati “Byaranshimishije gukorana indirimbo na Jules. Kuko ni mukuru wanjye muri muzika kandi burya si abahanzi bose bapfa kwemera ko mukorana indirimbo.

Ni bimwe mu bintu usanga bishobora no kuba bidindiza muzika nyarwanda kuba hari umuhanzi ukubona wenda akagufata nk’umuhanzi ukiri muto atakorana nawe”.

Imwe mu mpamvu Jules Sentore avuga ko yatumye yumva agomba gukorana indirimbo na Umutare Gaby, ni uburyo abona ejo hazaza he. Bityo ngo ni umuhanzi abona uzaba afite imbere heza.

Yagize ati “Umutare Gaby ni umuhanzi ufite ejo hazaza. Ni n’umwe mu bahanzi ushobora gukora injyana iyo ariyo yose waba ushaka ko mukora kuko nta jwi na rimwe rimunanira.

Uretse n’ibyo kandi, kumva ko ndi umuhanzi urimo kugenda ngira ibikorwa bikunzwe n’abanyarwanda byari ngombwa ko nawe abanzi nawe bamumenya kuko ejo azabikorera undi muhanzi nawe abonamo impano”.

Iyo ndirimbo bise ‘Nyiramariza’, yakozweho na Producer Bob usanzwe akorera Jules Sentore ndetse na Producer Nicolas Mucyo nawe usanzwe akora ibihangano by’abahanzi nyarwanda.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Jye nkunda Gaby rwose. Mbona as n’ufite uburere n’umuco no kuvugisha ukuri. izo nkumi zimutesha umutwe nizibe zimuretse atere imbere

Comments are closed.

en_USEnglish