Senderi niwe uyoboye abandi bahanzi mu dukoryo bigatuma n’abafana baba benshi cyane
23 Gicurasi 2015 igitaramo cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5 kigeze mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Muhanga. Ni nyuma y’aho ibyo bitaramo bigomba kuzenguruka Intara zose z’u Rwanda abahanzi bose uko ari 10 bataramira abakunzi babo.
Primus Guma Guma Super Star, ni rimwe mu irushanwa rimwe rukumbi ribera mu Rwanda rifasha abahanzi mu iterambere rya muzika. Ku nshuro ya gatanu iri rushanwa riba.
Abahanzi bose uko ari 10 baririmo usanga nta n’umwe ufite urwikekwe rwa mugenzi we ugereranyije n’andi yaribanjirije mu bitaramo bimaze gutambuka ari bibiri.
Ku ikubitiro ibi bitaramo byahereye i Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba, mu gihe igitaramo cyakurikiye cyabereye i Nyamagabe ho mu Ntara y’Amajyepfo.
Ku nshuro ya gatanu haribazwa umuhanzi uzahiga abandi akegukana iri rushanwa dore ko harimo amazina menshi asanzwe amenyereye iri rushanwa ndetse n’andi mashya mu irushanwa.
Twabibutsa ko abahanzi nka, Jules Sentore, Knowless, Dream Boys, Active, TNP, Bruce Melodie, Senderi International Hit, Paccy, Bull Dogg na Rafiki Mazimpaka nibo bari mu irushanwa.
8 Comments
ko mbona anita kano gakabutura kamubereye ra , iyi guma guma niya dogi dogi
Wapi, Hit bose arabarya! Udukoryo twe nitwo tunyica!!!
Aliko abaririmba indirimbo za gihanga bakoresha ibikoresho gakondo nk’inanga za gihanga n’ibindi, kuki batitabwaho, kandi ali bo u Rwanda rukeneye ngo narwo rutere imbere muli iyo ntera? Abanyharwanda natwe twahakulira, tukamenya kandi tukerekana natwe icyo, aho kwamamaza abanyamahanga!
yeho international Hit wanjye uzayitwara wowe gusa
internetional Hit Rayon sport nkuri inyuma
Komeza ubaryeudukoryo Senderi weee!!Nkurinyuma.
Uyu mwana utanga byeri mwaduhaye nimero ye ko hano USA ubugaragu butumaze?
dream boys OYEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE
Comments are closed.