Lil G amaze ukwezi abyaye imfura y’umukobwa

Karangwa Lionel uzwi cyane ku izina rya Lil G muri muzika nyarwanda, amaze ukwezi n’ibyumweru bigera kuri bibiri abyaye imfura ye y’umukobwa. Uyu muhanzi afite imyaka 21 yarangije amashuri yisumbuye umwaka ushize. Lil G yamenyekana nk’umuhanzi kuva akiri muto, byagaragaye ku rubuga rwe rwa facebook avuga ko yishimiye cyane umwana we w’imfura. Aho yabyanditse mu magambo […]Irambuye

Kuki Alpha yasohoye indirimbo yise ‘Katarina’?

Alpha Rwirangira umwe mu bahanzi nyarwanda bazwiho ubuhanga mu miririmbire yabo ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho arimo gukurikiranira amasomo y’ibijyanye na Muzika ndetse n’icungamutungo (Music Business and Management) yashyize hanze indirimbo benshi barimo kuvugaho byinshi yise ‘Katarina’. Mu gihe cyari hafi kugera ku mwaka uyu muhanzi adashyira hanze indirimbo, ubu noneho yashyize hanze […]Irambuye

Michael Ross yakoze indirimbo iri mu kinyarwanda

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Uganda uzwi nka Michael Ross Kakooza wamenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa ‘Senorita’ ahagana mu mwaka wa 2002, yashyize hanze indirimbo iri mu Kinyarwanda. Mu minsi ishize ubwo Michael Ross aheruka mu Rwanda, yatangaje ko yari aje mu bikorwa bye bijyanye na muzika ndetse aza no gusiga akoranye indirimbo n’umuhanzi Mani […]Irambuye

Bulldogg ntiyemeranya n’abahanzi barwara mu irushanwa

Ndayishimiye Marik Bertrand umuraperi ukundwa n’urubyiruko kubera amwe mu mazina yitwa arimo, Bull Dogg, Old Skull, Jisho ry’uruvu, Natorious, Boudha, El Patrone , Semwiza, Sembyariyimana, Bibero bikingiye abarwayi, Cyamakara cy’i Bwanamukari n’andi menyesha amenshi, ngo ntiyemeranya n’abahanzi barwara mu gihe cy’irushanwa kandi bakaza kuririmba ari uko babanje kubibwira Judges. Ni nyuma y’aho amaranye igihe indwara y’ibicurane […]Irambuye

“Nujuje ibisabwa byo kuba nakwegukana PGGSS5”- Knowless

Butera Knowless ni umwe mu bakobwa bamaze kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star. Nk’umwe mu bahanzi 10 bari muri iri rushanwa ririmo kuba ku nshuro ya gatanu ngo asanga yujuje ibisabwa byo kuba yaryegukana kimwe n’abandi bahanzi bari kumwe avuga ko bafite amahirwe. Mu nshuro 5 zose iri rushanwa rimaze ribaye amaze kuryitabira […]Irambuye

Umwuka mubi hagati ya Senderi na Mico ushobora gufata indi

Byatangiye bisa no guterana amagambo bisanzwe hagati ya Senderi International Hit na Mico The Best, ariko bishobora kubyara ikindi kintu. Aba bahanzi bombi bazwi cyane mu njyana ya Afrobeat gusa umwe ntiyemera ko undi amurusha. Mu minsi ishize nibwo Mico The Best yatangaje ibintu bigera ku 10 yemera ko Senderi amurusha. Muri ibyo bintu yatangaje […]Irambuye

TNP yishimira izina ryayo aho rigeze muri muzika nyarwanda

Itsinda rya TNP ryatangiye kumenyekana muri muzika mu mwaka wa 2010 ritangijwe n’abasore batatu aribo Trecy, Nicolas na Passy ari nazo nyuguti zigize izina ry’iri tsinda (TNP). Gusa kugeza ubu muri iryo tsinda hasigaye habarizwamo abasore babiri aribo ‘Trecy na Paccy’. Ku ruhande rwabo basanga bakwiye kwishimira izina ryabo aho rigeze muri muzika nyarwanda ugereranyije […]Irambuye

en_USEnglish