Digiqole ad

Umwuka mubi hagati ya Senderi na Mico ushobora gufata indi ntera

 Umwuka mubi hagati ya Senderi na Mico ushobora gufata indi ntera

Senderi na Mico hano bari mu irushanwa rya PGGSS3

Byatangiye bisa no guterana amagambo bisanzwe hagati ya Senderi International Hit na Mico The Best, ariko bishobora kubyara ikindi kintu. Aba bahanzi bombi bazwi cyane mu njyana ya Afrobeat gusa umwe ntiyemera ko undi amurusha.

Senderi na Mico hano bari mu irushanwa rya PGGSS3
Senderi na Mico hano bari mu irushanwa rya PGGSS3

Mu minsi ishize nibwo Mico The Best yatangaje ibintu bigera ku 10 yemera ko Senderi amurusha. Muri ibyo bintu yatangaje abantu babibonye ntibigeze bashyigikira Mico kuko bamwe babonye ari ugushotorana gukabije.

Ku ruhande rwa Senderi ubusanzwe ukunze kuvuga ko ariwe muhanzi ukunzwe mu njyana ya Afrobeat bitewe nuko ari nawe rukumbi uri mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5 ukora iyo njyana, ntiyashimishijwe n’ibyo Mico yamutangaje.

Bityo bituma nawe ashyira hanze ibintu bigera kuri 20 biranga Mico The Best mu8 buzima bwe. Gusa ibi byose bishobora kurangira aba bahanzi bafatanye mu mashati bitewe n’amagambo umwe ku wundi agenda avuga.

Ibintu 10 Mico The Best aherutse gutangaza yemera ko Senderi amurusha.

  1. Kutagendera neza mu njyana no mu mudiho yahawe n’abacuranzi aribyo bita contre temps.
  2. Kugira Melody mbi (Melody ni ukuvuga ijwi indirimbo iririmbyemo).
  3. Ubutumwa budafatika bwo mu ndirimbo (composition médiocre), dukuyemo indirimbo zaririmbiwe ibigo runaka, iz’ amakipe ndetse n’ izijyanye na gahunda za leta.
  4. Abafana bamushuka ko bamukunze kandi ari abo kumushungera gusa.
  5. Kwiyandarika no kwisusuguza hatitawe ku myaka afite.
  6. Imyaka y’ubukure iri ku kigero cyo hejuru.
  7. Guhorana amakimbirane hagati ya bagenzi be bahuje umwuga wo kuririmba hatitawe ku bwoko bw’ injyana aririmba.
  8. Ubusinzi ndengakamere.
  9. Kwigwizaho amazina adafite aho ahuriye n’ umwuga akora.
  10. Gushaka umukunzi abinyujije mu itangazamakuru nk’ ikimenyetso cyo kumubura akabuririza burundu.

Mu magambo yuzuye uburakari bwinshi, Senderi yahise atangariza Umuseke ibintu 20 abona biranga Mico The Best.

  1. Mico aratera akiyikiriza, nta bamukunda agira ahubwo ashaka kuvugwa abicishije ku bahanzi bakora ibikorwa bigaragarira abanyarwanda.
  2. Nta gikundiro Mico agira, muri Guma Guma ya gatatu yarakomeje bamuvugiriza induru nawe abura ikinyabupfura akajya abazibisha.
  3. Mico agira umwanda, n’iyo mwegeranye wumva anuka
  4. Mico ni igifura, n’iyo umubwije ukuri ararakara
  5. Mico avuga ko nihimba amazina, ariko ayo niyita mba nshimisha abafana sinigira mwiza ntari we nka Mico w’umwirasi wiyita The Best. Ubundi yabaye The Best mu biki?
  6. Mico ni igisambo, indirimbo ze ziganisha ku biryo, hari iyo afite ngo Imana yamukuye ku mushogoro, agiye kongera ngo imigati…
  7. Mico nta nganzo afite kuva na kera ashaka kuzamukira ku bandi, nta munyarwanda utazi igihe Dr Claude yiririmbiraga indirimbo yitwa “Igikara” undi nawe agashaka kumuzamukiraho akora iyitwa umuzungu.
  8. Mico ni umunyamashyari, ni bene nka bariya naririmbiye indirimbo yitwa Jalousie. Iyo abonye ntumirwa kuririmba hanze y’igihugu, hirya no hino mu gihugu muri gahunda za Leta, akabona ntasiba muri Guma Guma, akabona mutwara ibihembo nka Salax, akabona mbayeho neza we amerewe nabi byose aho gusenga ngo Imana imufashe nawe imuhindurire amateka, ahubwo ishyari riramwica akananirwa gusinzira.
  9. Mico ni umunebwe, umuvuduko n’iterambere muzika nyarwanda igenderaho ntiyabyibashiriza.
  10. Mico yananiwe kwifasha umuziki, ajya gushaka abamufasha muri Super Level ariko nabwo biba iby’ubusa.
  11. Mico ntiyajya mu kabari ngo yigurire icupa, ntiturahuriramo ariko iyo yumvise inkuru ko hari akabari kitwa Senderi Night yumva ko ndi umusinzi.
  12. Mico mbona ashobora kuba anywa ibiyobyabwenge bikamutera kwiheba, guhungabana no kwigunga.
  13. Mico buri gihe yumva yavugwa mu nkuru irimo Senderi. Gusa simurenganya nta kindi kizima agira yavugwaho.
  14. Mico simubona nk’umuhanzi, ahubwo yigeze kuba we kuko uretse amagambo nta gikorwa cy’abahanzi aheruka kugaragaramo. Mubona mwe atarazimye koko?
  15. Niwe muhanzi wiyemera avuga ko atatega moto kandi nta n’igare yigirira
  16. Hari indirimbo yaririmbyemo ngo yavuye kure, aho kure yavuye nkeka ko harimo no kuba yararwaraga amavunja kuko mbona agenda atambitse ibirenge.
  17. Mico afite ihungabana, ntarabasha kwiyakira kuko niwe muhanzi udashobora kugirirwa icyizere ngo ajye kuririmba imbere y’abayobozi n’abandi bantu biyubashye.
  18. Mico ni umutekamitwe. Yatetse imitwe kuri Diamond aza abeshya abanyarwanda ngo aho azazira mu Rwanda azamubona, hanyuma aje ahita ahunga ava i Kigali ajya iwabo mu cyaro cya Nyamagabe yagarutse yumvise ko Diamond yuriye indege.
  19. Mico yabaye iciro ry’imigani mu gace atuyemo i Nyamirambo na Kimisagara. Afite abana barenga 6 ariko ntabafasha no mu itangazamakuru yemera umwe gusa. Njye nemera abanjye kandi biga mu bigo byiza bakabaho neza.
  20. Mico namusaba ko yajya arambura izina rye, kuko ubusanzwe irye ni Micomibi.

Umuntu wese usanzwe akurikirana amakuru y’aba bahanzi bombi ku magambo bakunze guterana hagati yabo, ashobora guhita yibaza ikintu kizakurikira nyuma y’aya magambo ku mpande zombi.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

23 Comments

  • Mwembi ndabagaye muri fake artists; ubwo se muri mwembi ni nde urushije undi kwitwara neza? iminota yose mupfushije ubusa nkeka ko mwakayihimbyemo byibuze akaririmbo kamwe.

  • byose biterwa na SENDERI wishongora cyane ku bandi

  • ntawe utagira ibyiza n’ibibi ku isi! ariko mumenye ko Imana iri hejuru ya byose ibazi neza, ubuzima bwanyu buri mu biganza byayo, mushatse mwaca bugufi kuko ntawibeshejeho!!!!!

  • Hahhhhhhhh kagame ndabona agifite akazi katoroshye pe! Aba baduha ishusho yimitwe yabamwe mubanyarwanda!!!!

    • ubwo se wowe uzana his excellence muri ibi umutwe wawe utandukanye nuwabo koko?

  • hahahha. bombi ndabona ari abasazi

  • hahahahahaaaaaa!!!!!!!!!!!!!kweri tu gusa asante baca umugani ngo uva habi wagera aheza ugashaka kwihereza ibyo batekeye shobuja ariko c ubundi mico yize amashuri angahe muzadusobanurire wangu wasanga yarumushumba kabisa ngewe senderi ndamwemeye rwose kuvugisha ukuri nibyambere tu kuko niba wemerako umuntu umwita imbwa kandi uziko iryana ntampamvu itakurya pe!kuba senderi yamusubije muburyo buzimije nisomo nundi wese yakagombye kumenya kuko kujyana mugenzi wawe mwitangazamakuru ninko kumujyana muri prison adaciriwe urubanza

  • mico arasuzugura senderi kandi ntaho bahuriye senderi yabohoye igihugu naho mico ntiyarazi nibiba kw’isi yotsaga ibijumba atazi no gukaraba

  • Sha Senderi urashekeje byahatari uramuhamije ntazongere

  • Senderi uri umuganzi kabisa .kuko ubu nu ubuvanganzo pe

  • umukozi nyawe ahora ku murimo,none mwe mwirirwa mutukana.inyungu iri he?niba umusaruro abanyarwanda babatezeho ari ukwigisha gutukana.mwarenze inhingano y umuhanzi.so mwisubireho.kko mwese ntacyo murageraho ahubwo nimukore.

  • Nidange kabisa numva abagabo bakoze munganzo, gusa ndabona senderi amuhamije ngo yavuye kure,atambitse ibirenge yavuye kumushogoro ngo imigati ngo ntiyatega moto atagira nigare finale izinaribi micomibi. Birababaje kweli gusa nabisabira koroherana nkabahanzi bakava mu matiku bagakora kuko Imana yabahaye inganzo. Ikindi bazahuru basangire agacupa banakore collabo ya afrobet. Ok bye ndabaku mwese Imana ibarinde

  • nyamuneka mwa bahanzi mwe muzi yuko usibye no kuririmba muri ishusho ya rubanda niba mugeze aho mubwirana amagambo ameze gutyo ndetse mukayashyira mwitangaza makuru mwese mukwiye gusubizwa kwisuka mugahinga kuko mwananiwe

    kandi niba ari iyo myanya mupfa ya guma guma ari mico cg senderi ntihagire uwo bazongera gutumiramo kuko hari abana bafite umuco nka active knowless drem boys nabandi ariko mwe iryo tiku murijyane uwanyu

  • Mbanza kuririmba byabananiye

  • senderi abona ajya muri gumaguma akagirango akoracyane kurusha abandi! ntamenyeko arubuntu aba agiriwe kdi nawe arabiziko atarusha mico? ariko njyembona senderi ntawe yakababaje kukonawe arabiziko ashobora kuba hari ama vis adakajije neza!!!

  • ngaho yihaye tough gangs, ageze kuri Mico….. Senderi nagabanye amagambo na commedy

  • yemwe mvuze ko mwese ntabyanyu ubanza bitakumvikana neza! murabura guhanga indirimbo zuzuye ubutumwa bwubaka mukirirwa muterana amagambo yibitutsi gusa? ibi music industry yacu ntirabikenera mubanze muyizamure BF muzaba muzijyamo nyuma!

  • ariko se ubwo koko muzajya mujya imbere y’abantu ngo mufite indirimbo zifite icyo zigisha kandi mu bigaragara mwese nta kinyabupfura mugira?

  • Mico wee SENDERI akuvuniye umuheto wagacwaa

  • senderi aramwi hanangirije, ariko ninuwazamani, mugakino

  • mwese ni nucishe bugufi buri wese afite icyo azi kiza ni kibi kurusha undi kandi mwese muteranye ntimwaru sha luck dube ba bobo nabAndi ahubwo ni muve mumatiku mukore kandi mugerageze kubahisha imana kandi ugushaka kwayo kuganze mumitima yanyu shuti ibyo byose muzabusiga

  • senderi we uri hatari ayo magambo uzayakoremo ikigoma tujye tukibyina twaje kugufana muri PGGSS kuko ndumva wakoze munganzo

  • Ariko uru rubuga narwo ruha umwanya abantu nkaba narwo ndarugaye, umuseke kweli ukuntu nabemeraga.

Comments are closed.

en_USEnglish