Digiqole ad

TNP yishimira izina ryayo aho rigeze muri muzika nyarwanda

 TNP yishimira izina ryayo aho rigeze muri muzika nyarwanda

Trecy na Paccy bagize itsinda rya TNP ni bamwe mu bahanzi bitabiriye iri rushanwa bwa mbere

Itsinda rya TNP ryatangiye kumenyekana muri muzika mu mwaka wa 2010 ritangijwe n’abasore batatu aribo Trecy, Nicolas na Passy ari nazo nyuguti zigize izina ry’iri tsinda (TNP). Gusa kugeza ubu muri iryo tsinda hasigaye habarizwamo abasore babiri aribo ‘Trecy na Paccy’.

Trecy na Paccy bagize itsinda rya TNP ni bamwe mu bahanzi bitabiriye iri rushanwa bwa mbere
Trecy na Paccy bagize itsinda rya TNP ni bamwe mu bahanzi bitabiriye iri rushanwa bwa mbere

Ku ruhande rwabo basanga bakwiye kwishimira izina ryabo aho rigeze muri muzika nyarwanda ugereranyije n’igihe bamaze ndetse na bimwe mu bibazo bagiye bagira byo kutagaragara kenshi mu bitaramo bitandukanye akenshi bitewe n’amikoro.

Imwe mu mpamvu batangaza ituma bishimira ibikorwa by’izina ryabo rimaze kubagezaho, ngo n’irushanwa rimwe rukumbi ribera mu Rwanda rya Primus Guma Guma Super Star barimo kimwe n’abandi bahanzi 10 bahatanira kuryegukana.

Ku nshuro ya mbere bitabiri iri rushanwa, ngo ni kimwe mu bimenyetso bibereka ko hari aho bamaze kugera kandi bagomba no kurenga batiraye ngo basubire inyuma nka bamwe mu bahanzi bagiye bava muri muzika nyarwanda mu buryo butazwi.

Mu kiganiro na Umuseke, Trecy na Paccy bagize itsinda rya ‘TNP’ bavuga ko kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5 ari amahirwe batagomba gupfisha ubusa.

Bagize bati “Benshi babona tujya imbere tukaririmba wenda abantu bose ntibabashe gusimbukira icya rimwe. Ariko twe icyo tureba n’izina ryacu uko rihagaze mu bafana bacu bo mu ngeri zose.

Kuryegukana birashoboka kimwe n’uko bitashoboka kuko twese turarikeneye ntawajemo aje gutembera. Gusa biramutse bitanakunze icyo twajemo gukora tuzaba twaragikoze”.

TNP ikomeza ivuga ko mu bitaramo bimaze gutambuka yagiye yerekwa n’abafana babo ko babashyigikiye. Bakaba bafite ikizere cyo gukomeza gushimisha abakunzi babo mu bindi bitaramo bisigaye byo mu Ntara zitandukanye zo mu Rwanda.

Babajijwe niba hari umuhanzi bari kumwe mu irushanwa babona ko bamufitiye ubwoba, bavuga ko nta muhanzi n’umwe bafitiye ubwoba kuko bose usanga ikigero ari kimwe kandi bafite amahirwe angina 100%.

‘Kamere’ niyo ndirimbo ya mbere Trecy na Paccy bagize itsinda rya TNP bakoze ikajya hanze mu mwaka wa 2010 nyuma yo gutandukana na Nicolas waje kuba umukinnyi w’umupira w’amaguru agakiniri ikipe ya Rayon Sports.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=gcjL92zQeVM” width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish