Digiqole ad

Michael Ross yakoze indirimbo iri mu kinyarwanda

 Michael Ross yakoze indirimbo iri mu kinyarwanda

Michael Ross yashyize hanze indirimbo ikoze mu rurimi rw’ikinyarwanda

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Uganda uzwi nka Michael Ross Kakooza wamenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa ‘Senorita’ ahagana mu mwaka wa 2002, yashyize hanze indirimbo iri mu Kinyarwanda.

Michael Ross yashyize hanze indirimbo ikoze mu rurimi rw'ikinyarwanda
Michael Ross yashyize hanze indirimbo ikoze mu rurimi rw’ikinyarwanda

Mu minsi ishize ubwo Michael Ross aheruka mu Rwanda, yatangaje ko yari aje mu bikorwa bye bijyanye na muzika ndetse aza no gusiga akoranye indirimbo n’umuhanzi Mani Martin.

Kuri ubu bwa mbere ashyize hanze indirimbo yakoresheje amagambo y’ikinyarwanda ndetse igaragaramo n’abakobwa b’abanyarwandakazi basanzwe bagaragara mu ndirimbo z’abahanzi nyarwanda.

Uyu muhanzi yamenyekanye cyane mu ndirimbo zo mu rurimi rw’ikigande zirimo ‘Yooyo’,’Nze Akwagala’ na ‘Ndi nowange’. Nyuma aza no gukora izo mu rurimi rw’icyongereza zirimo, ‘Tell me’ yakoranye n’umuraperi witwa Navio ndetse n’indi yitwa ‘Gimme tonight’.

Ubwo aheruka mu Rwanda yatangaje ko atishimiye ibyo ibitangazamakuru byo mu Rwanda byamuvuzeho ko yaba agiye gushaka kandi ntawe yabibwiye.

Michael Ross yavukiye muri Uganda ahagana muri 1982, avuka mu muryango w’abana 14 kuri Se na Nyina bitwa Joseph na Immaculate Kasibante.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=5XbWqHtcF60″ width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Iyihe ndirimbo se ???

  • mufalme wa RnB, EATV 2006

  • wow aranejeje cyane

  • Jye ndabona indirimbo ari uruvange rw’indimi!!!

  • Ifite injyana nziza,naho iby’indimi ndumva harimo nyinshi:ikinyarwanda,icyongereza,igiswahiri n’ikigande.

Comments are closed.

en_USEnglish