Digiqole ad

“Nujuje ibisabwa byo kuba nakwegukana PGGSS5”- Knowless

 “Nujuje ibisabwa byo kuba nakwegukana PGGSS5”- Knowless

Knowless ni umwe mu bahanzi bahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa

Butera Knowless ni umwe mu bakobwa bamaze kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star. Nk’umwe mu bahanzi 10 bari muri iri rushanwa ririmo kuba ku nshuro ya gatanu ngo asanga yujuje ibisabwa byo kuba yaryegukana kimwe n’abandi bahanzi bari kumwe avuga ko bafite amahirwe.

Knowless ni umwe mu bahanzi bahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa
Knowless ni umwe mu bahanzi bahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa

Mu nshuro 5 zose iri rushanwa rimaze ribaye amaze kuryitabira inshuro 3 ndetse n’indi nshuro yasezeye yari yamaze no gutoranywa mu bahanzi bari bafite amahirwe yo kuryitabira ku nshuro ya kane ubwo ryabaga.

Bimwe mu byo Knowless avuga, ni uko kuri iyi nshuro ngo ariwe muhanzi ufite abafana benshi bamwereka ko bamukunze ndetse banashyigikiye ko agomba kuryegukana nkuko bamubwira iyo arimo kubaririmbira.

Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Knowless yatangaje uko abona irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star nka rimwe mu irushanwa rukumbi riteza imbere abahanzi na muzika nyarwanda muri rusange.

Yagize ati “Umwanya ni uyu wo kuba ngomba kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5 nk’umwe mu bakobwa bamaze kuryitabira kenshi kandi ngera mu myanya ya nyuma.

Urebye usanga nta kintu na kimwe ntafite ngo mbe naryegukana. Keretse habayeho amahirwe make ariko ubundi nizeye 100% ko ngomba kuryegukana iyi nshuro.

Uko andi marushanwa yagiye yegukanwa, wasanga atwawe n’umuhanzi urusha abandi gukundwa ugendeye ku mubare w’abafana yabaga afite bamweraka ko bamushyigikiye.

Nta gihindutse rero ndumva ngomba gutwara iki gikombe nk’umukobwa wa mbere wegukanye igihembo cy’irushanwa riruta andi marushanwa atanga ibikombe mu Rwanda”.

Abajijwe nib anta muhanzi n’umwe umuteye ubwoba mu bo bari kumwe mu irushanwa, yavuze ko bose bafite amahirwe angina. Ariko ko agomba kuryegukana uko byagenda kose.

Nk’uko Knowless abitangaza, niwe muhanzikazi umaze kwitabira iri rushanwa inshuro nyinshi. Kuri iyi nshuro hakaba harimo n’umuraperikazi uzwi nka Oda Paccy.

Akomeza asaba abafana be ko kumuha amahirwe yo kuba yakwegukana iri rushanwa ari ukumotara ukoresheje telephone igendanwa, ujya ahandikirwa ubutumwa bugufi ‘SMS’ ukandikamo umubare ‘6’ ukohereza kuri 4343.

Abandi bahanzi bari mu irushanwa ni Knowless, Dream Boys, Bruce Melodie, Jules Sentore, TNP, Active, Rafiki, Paccy, Bulldogg na Senderi International Hit.

Butera Knowless ni inshuro ya gatatu yitabira iri rushanwa
Butera Knowless ni inshuro ya gatatu yitabira iri rushanwa

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

33 Comments

  • tegereza ifirimbi yanyuma my girl na Dream boyz ntiyoroshye na Bruce ye.

  • Knowless ntacyo yatwara kuko harebwa ubuhanga ntiharebwa ubushizibwisoni nko kwikora ku mwanya y’ibanga, kutiyubaha….

  • Ndabona rwose wibeshyera;banza ugorore ijwi ryawe madame kubaka super star si ukwambara neza gusa mbona ariko ushoboye,naho ubundi umuntu uzajya mu ishuli rya muzika wenda bizaza

  • aka kana kaziyamamarize ubu miss naho ijwi wapi ntakigenda

  • Knowless Butera kabebe uri umwe urukumbi ukwiye kwegukana iri rushanwa rya PGGSS 5 kuko ibikorwa umaze kugeraho birabikwemerera 100%.
    gusa humura turagushyigikiye nabakuvuga nabi sibomana nubundi wabigezeho batabishaka kandi iyakaremye niyo ikamena ntabwo ari amagambo akamena….. WE LOVE U KNIWLESS kandi courage.

  • Mana we rwose knowless butera uragikwiye kbsa nkuko ubivuze abakunzi bawe twese tukuri inyuma icyicyo nicyawe abavuga bose bazaruha baceceke courage gusa imana ibigufashemo

  • knowless through ur hardworks,creativity and simplicity u really deserve this pggss5.
    ntiwite kubacanege basanzwe kw’isi amagambo yabo akomeze hubwo kugutera imbaraga zo gukomezaa imbere hezaa

    wish u d best mukobwa mwizaaaa…

  • Wowwwww….. Knowless muri PGGSS 5 niwowe No.1 cyakoze hatabayemo amarangamutima ntawundi uyikwiye nukuri gusa abagusebya sinzi icyo bashingiraho gusa ntucike intege bitewe n’amagambo
    nkwifurije amahirwe masaaaa gusa wibukeko udakwiye kwirara kuko uhanganye n’abantu bazi icyo gukoraa.

    ABAHANZI NYARWANDA MUKOMEREZE AHO MUMAZE KUGERA KUNTAMBWE NZIZA.

  • She deserve it kbsa!!keep it up Butera

  • you are the best one who have 100% of win pggs5
    because u know every thing! well dressed, nice stage,good singer& un comparable fan with other singers! u have to win this pggs5! we love u! never let u go alone!and let peolple say until the end they’ll know the true!
    go ahead.

  • butera knowless really ni wow ukwiy iki gikombe natwe abakunzi bawe tukuri inyuma forever turagukunda caane courage uzagitwara abo bakuvuga nabi ntibaguce intege komera luv u more…. Be blessed

  • Waouwwwww Knowlesss ubivuzukuri rwose Iyinshuro ukobigaragara niwowe ubikwiriye hatabayeho ihinduka
    kuko abagushyigikiye barabigaragaza .

    Usibyenokuba urumukobwa uranashoboye , Uranashyigikiwe , Nuko Amaroadshow yarangiye abigaragaza Ikizere ufite gifitishingoro

  • Njye Nkunda Ukuntu Knowless Aririmba Ndemeranyanawe rwoseko ikigikombe agikwiriye kuriyinshuro yagatanu

  • Ariko Manaaaaaa yoooooooo
    Uranejeje cyane kumva wifitemo ikizere !
    Turahari turagushyigikiye kdi twanababaracyane ikigikombe kitabayicyawe.kukontawundi munganya Amahirwe kuriyinshuro

  • Butera urashoboye, ibikorwa byawe byerekana neza ko ariwowe ukwiye igikombe PGSS5 sinzi utabibona niba atigiza nkana knd ntiwite kubakuvuga nabi bagusebya bazavuga bazaruha ark wowe ukomeze utere imbere kwifurije amahirwe masa

  • knowless butera arabikwiye kabisa kuko arashoboye knd niwe mukobwa wenyine umaze kugera kure hashoboka kubwibyo njye numva ntacya mubuza kuritwara cyane cyane ko unabuzi any way ataritwaye ubwo ntago baba bagendeye kubyo guma guma igenderaho kuko byose arabyujuje!!!!

  • Hhhhhhhhhhhhhh ariko ntimukiraze inyanza koko? Mubona arinde wundi ukwiye PGGSS atari Butera koko? I mean it niye rwose

  • Butera abatabona ko ukwiye guma guma nabatabona kandi nabo babasha kumva naho ubundi karongi turagutegereje ngo tuhatwike ubundi tuzamure igikombe kbsa.

  • Knowless guma guma niyawe rwose ntawundi

  • Knowless weeee igikombe ndakiguhaye kuko uragikwiye peee mugire muze ngoma naho turagutegereje

  • Knowless noneho rwose urayikwiye peeeeee

  • Ibyo uvuze nukuri kutabogamye peee rwose ntamarangamutima ukwiye PGGSS 5

  • PGGSS5 niyumunyarwandakazi Butera knowlesssssssss

  • Knowless urayikwiye rwose

  • Niyawe rwose ntaho wibeshyeye

  • Niya knowless

  • njyenashizeho.Knowless uragikwiye pe .naho abavuga bareke bavuge kuko ntanigihe batavuze kdi ugakomeza gutera imbere .bakivuga pe nje ndibo naceceka rwose.

  • njye nkurikije uko nabyiboneye;uretse abacantege atagerra kuri terrain ndemeranywa na Knowless ko azagitwara.Ibisabwa byose arabyujuje yewe nijwi ryiza ntawe urimuhigaho.njye mbona umwanga wambere ari uwa KNOWLESS ahubwo abandi ntimucike intege muhatanire indi myanya isigaye.COURAGE KABEBE.

  • knowless iyiyo niyawe icyinicyogihe kugirango umunyarwandakazi acyimanike

  • Ariko se mwa bantu mwe,mwakwihanganye mugashyigikira aka kana k’agakobwa koko byabatwara iki????Iyo murebye ukuntu ari keza,uko karirimba neza n’igihe kahereye koko ntacyo mwumvamo?Njye nagatoye kera,igikosi narakigahaye ahasigaye ni ahanyu pe!!!!

  • ss warahi!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! bayiguhe sister nawundi

  • nibyo aba judges n’abafana barebe bon.mu bari n’abategarugori,know arabahiga! basi bahumirize gender iboneke muri PGGSS5 kuko abakongwe barahise!kul.

  • raiko se buriya mutabeshye knoless akwiye igikombe gute…azi kuririmba kurusha nde muri gumaguma koko.cyakora niba mubivuga kubera fraicheur byo arazifite sinon ntakindi

Comments are closed.

en_USEnglish