Digiqole ad

Kuki Alpha yasohoye indirimbo yise ‘Katarina’?

 Kuki Alpha yasohoye indirimbo yise ‘Katarina’?

Alpha Rwirangira niwe muhanzi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba wegukanye irushanwa rya Tusker Project Fame inshuro 2

Alpha Rwirangira umwe mu bahanzi nyarwanda bazwiho ubuhanga mu miririmbire yabo ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho arimo gukurikiranira amasomo y’ibijyanye na Muzika ndetse n’icungamutungo (Music Business and Management) yashyize hanze indirimbo benshi barimo kuvugaho byinshi yise ‘Katarina’.

Alpha Rwirangira niwe muhanzi mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba wegukanye irushanwa rya Tusker Project Fame inshuro 2
Alpha Rwirangira niwe muhanzi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba wegukanye irushanwa rya Tusker Project Fame inshuro 2

Mu gihe cyari hafi kugera ku mwaka uyu muhanzi adashyira hanze indirimbo, ubu noneho yashyize hanze indirimbo iri mu rurimi rw’ikinyarwanda, Swahili n’icyongereza.

Benshi mu bamaze kumva ubutumwa buri muri iyo ndirimbo batangiye kwemeza ko ashobora kuba yarayituye Esther baherutse kubyarana nyuma y’iminsi mike havuzwe ugutandukana kwabo.

Amwe mu magambo ari muri iyo ndirimbo Alpha agira ati “Kuki utanyurwa kandi ntacyo nkwima nkifite? Umwana ararira, ihangane ugaruke mu rugo. Mbwira kubera iki utagaruka, mbwira kubera iki?.

Babandi bose uzi, ubu ahantu hose nta kindi kintu birirwa bavuga atari wowe. Abagabo bose bagenzi banjye ninjye nkuru”.

Ku ruhande rwa Alpha Rwirangira avuga ko ubutumwa buri muri iyo ndirimbo ari ubutumwa bureba buri muntu wese ufite uwo bakundana bashobora kuba batabanye neza.

Abavuga ko yayikoze kubera Esther ataribyo, ahubwo ko nk’umuhanzi yafashe umwanya akareba bumwe mu buzima ingo zimwe na zimwe zibayeho muri kino gihe. Bityo yumva agomba gukora iyo ndirimbo.

Biteganyijwe ko Alpha azasoza amasomo ye muri Kaminuza ya Campbellsville Universty y’ibijyanye n’icungamutungo “Music Business and Management” mu mpera z’umwaka wa 2015.

Umva indirimbo nshya ya Alpha yise ‘Katarina’ hano

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Iriya ndirimbo yayituye Esther babyaranye

  • Indirimbo nziza.Big up man!

  • ariko alpha sinzi ibyo arimo nonese ko yazanye wasiwasi kurongora ester umusaza akamwijyanira aravuga iki?? kandi ntanicyemezako umwana aruwe

  • karande sikintu nyabusa mujye muzisengera Imana izikize kubadukommokaho! turakubona nkumugabo ushyitse, ushoboye ariko imfura yawe igiye kurerwa na se wundi aho itavugirizwa impundu zurukundo,aho azakurira yibombaritse, atazi guteta nawe uriho urwana no kuba ikirangirire! nyamara nu aide masson warezwe neza agahabwa uburere nababyeyi be babiri azi agaciro numunezero wo kubyara ukarera niyo haba mu bukene bumeze gute, ntakiza nko kuva guca incuro ukaza ugateka ukagaburira umwana ukabona arishimye arasetse! wumva uruhutse numunaniro ukumva urashize. naho iyo uvuye gupagasa ukaza ukarya wenyine cyangwa ugasangira narubanda rutagushimira, ntanyungu ibamo, warahemutse kwanga umwana na nyina nibyo byari ibyishimo byawe ibindi nubusa uzabibona ko ntakibasimbura.naho esther ikosa yakoze n’abandi bakobwa bakwiye gutinya nukurya avance murukundo, ingaruka ziba nyinshi kuko niyo yakubaka urugo rwiza gute,ntazigera yishima umwana we afite ikibazo kandi ntazakibura igihe cyose atari kumwe nababyeyi be bombi.

  • Ese Esther yarongowe nande?mutubwire mugabo we abamuzi twizereko Atari bwabwoko ajuga ok ungainly???

  • Ubwoko avuga yanga

  • Alpha wasanga arengana

  • bona ibyo uvuze nukuri kandi turemeranya 100/100

    alpha yarahemutse yanze kurongora ngo abe umugabo yashatse kuguma kurya abana nokuba umu star none nareke gusakuza avuga amateshwa ntabwo tuyakeneye rwose, iyaba umugabo ufite ibitecyerezo aba yaremeye kurongora uriya mukobwa ibindi byose akabyirengagiza nimana yari kumuha umugisha, naceceke agume abe star ariko yarahemutse peeeee

Comments are closed.

en_USEnglish