Young Grace wari warabuze yafashwe na Police
Mu mpera za Werurwe 2015 nibwo hatangiye kuvugwa amakuru ko umuraperikazi Abayizera Grace uzwi cyane nka Young Grace yarariganyije umuntu miliyoni ebyiri (2000.000 frw) amuha sheki itazigamiye, kuva ubwo yahise abura . Ubu ariko yamaze gutabwa muri yombi na Police ikorera mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.
Bivugwa ko. Young Grace yatse uwo muntu utarashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru miliyoni ebyiri zo kugirango ashore mu bikorwa byo kujya mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5.
Ngo bimwe mu byo yamubwiraga, yavugaga ko naramuka agiye muri iryo rushanwa azabona uburyo bwo kwishyura ayo mafaranga dore ko nta kandi kazi yari afite akora kamuha ayo mafaranga atari muzika ari nayo kazi ke ka buri munsi.
Supt Emmanuel Hitayezu umuvugizi wa polisi i Burengerazuba yabwiye Umuseke ko Young Grace yamaze gutabwa muri yombi.
Ati “Nibyo uwo Young Grace yamaze gutabwa muri yombi nyuma y’aho tuboneye impapuro zimushakisha zidusaba kuba yafatwa ngo aryozwe ibyo aregwa”.
Abajijwe icyo polisi ikorera i Burengerazuba igiye gu kora kuri uwo muhanzikazi, yavuze ko ataribo bagomba kumufunga ahubwo ko bagiye kumwohereza i Kigali ari naho hakorewe icyaha.
Supt Emmanuel Hitayezu akomeza avuga ko batazi umunsi nyirizina uwo muhanzikazi agomba kuzanwa aho yakoreye icyaha. Ngo mugihe cyose azazanwa bizamenyeshwa.
Icyo itegeko rivuga kuri icyo kibazo cya Young Grace nkuko byatangajwe na Alain Mukurarinda umuvugizi mukuru w’ubushinjacyaha mu minsi ishize ubwo yabitangarizaga Umuseke, mu gihe cyose Young Grace yahamwa n’icyaha agomba gufungwa hagati y’imyaka ibiri n’itanu.
Nyuma agatanga n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro eshanu y’ayo yatangiye sheque itazigamiye.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
18 Comments
ndumva mbuze icyo mvuga
Yooo,Mana we, Imana imutabare, ideni rirababaza, uburoko bukarusha. Yemere icyaha asabe imbabazi ubundi agurishe ka kamodoka de yishyure ku neza.
NTIMUMWIHE NTAMUGABO BITABAHO!
cg nta mugore bitabaho!!!??? uriya ni umugabo se simbona ari umugore ndetse n’amazina?
ko Abakunzi be turi benshi! baretse tugakora support tukamwishyurira
Amategeko ntagomba kurobanura #Uwariwe wese yabazwa icyo yakoze mu gihe binyuranyije ni Itegeko (Amategeko)!
Ahubwo nashikame yige uko ava mu kibazo neza………
Ja uvuze neza kabisa knd nuwamugurije arabizi ko ntakandi kazi yarafite reka dushakishe rero uko twamufasha nkabakunzi be kabisa
dukwiriye kuyashaka ntakibazo kiraba gikomeye kuko turamukunda kandi sigitangaza gufungwa kubera umwenda bibaho
Niyihangane nigihecye cyarikigeze nabandi nibobatahiwe
Azakwitoreze ubu president, ayobore urwanda!
burya n’abahanzi babamo abanyoni ,ariko noneho ababakobwabo baraturangiza da.
nta muntu uri hejuru y’amategeko,aramutse adahanywe se ubwo twaba tugana he? ntitukagire amarangamutima!
Sibyiza,iyihe ndangagaciro yawe???? Say sorry.
abahanzi bakunda kuba abarara (ibirumbo), kandabeshi muribo bakura atandero bagira (mal eduquer)
kwari umurezi ra!ubwo se ko yagiye kwihisha i rubavu yumvaga atari mu rwanda?
Nyina ntibavuga ko atunze akamiya yakwishyuye akamukiza ab’isi ??
Ndumva nuwo wakiriye sheki yafatwa kuko yayifashe abizi neza ko ntayariho (kuko bari bumvikanye ko azayavana muri Guma Guma) nkurikije ibyanditse.
#HakurikizweAmategeko
Biragaragara ko mwivugira amarangamutima. Iki cyaha kiba cyabaye byarangiye iyo uwahawe cheque ayijyanye kuri bank, bank ikemeza ko izo cash ntaziriho. Icyo nshaka kuvuga hano, ni uko n’iyo wahita uyatanga ubundi baba bagomba kugufunga! Ahubwo muvuge muti uyu mukobwa ni stupid niyishyure barebe uko bamubabarira ariko ni ukumubabarira nyine. Ikindi kandi nta wuvuga ku myitwarire y’uyu mukobwa muri iki kibazo: niba atari ashoboye kwishyura yari kureka kwigira umunyamugi akumvikana n’uwamugurije, byakwanga akishyira inzego zibishinzwe akisobanura, nabo ni abantu bari kumwumva noneho igisubizo kigashakwa kandi bijya bikorwa. Ariko aho gukora ibyo yagiye ngo kwihisha i Rubavu! This girl is stupid. N’abamugiriye iyo nama ni uko. Munyumve neza ikibazo si ideni, ibi byaba kuwo ariwe wese. Ariko uko yabyitwayemo birasekeje cyane.
Comments are closed.