Digiqole ad

Urubanza rwa Bruce Melodie na Richard ‘Super Level’ rushobora gusubikwa

 Urubanza rwa Bruce Melodie na Richard ‘Super Level’ rushobora gusubikwa

Melodie na Super Level mu rubanza rwa miliyoni 18.000.000 frw

Mu mpera za Werurwe 2015 nibwo hatangiye urubanza hagati ya Bruce Melodie na Richard umuyobozi w’inzu itunganya ibihangano by’abahanzi nyarwanda izwi nka Super Level. Ubu urubanza mu mizi rwari ruteganyijwe kuburanwa kuri uyu wa gatanu Kamena rushobora kutaba.

Melodie na Super Level mu rubanza rwa miliyoni 18.000.000 frw
Melodie na Super Level mu rubanza rwa miliyoni 18.000.000 frw

Ku wa 05 Kamena 2015 nibwo hari hateganyijwe urubanza mu mizi hagati ya Richard Nsengumuremyi na Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie. Amwe mu makuru agera ku Umuseke ni uko umwunganizi wa Bruce Melodie yaba ari mu mahugurwa akaba ashobora kutazaboneka.

Mu kirego cya mbere Richard yari yatanze ku wa 16 Werurwe 2015 yasabaga ko Bruce Melodie yakwamburwa ibihembo yahawe na Bralirwa birimo ingoma, piano, guitar ndetse n’umushahara ahabwa na Bralirwa, cyaje guteshwa agaciro n’urukiko rukuru rw’ubucuruzi rukorera i Nyamirambo.

Bityo mu myanzuro yarwo yo ku wa 18 Werurwe 2015 iza gushimangira ko Richard Nsengumuremyi nta bimenyetso agaragaza byatuma Bruce Melodie yamburwa ibyo bikoresho ndetse n’amafaranga.

Nsengumuremyi yarajuriye, ariko nabwo Urukiko rusanga nta bimenyetso simusiga yari yatanze bitandukanye n’ibyo yari yatanze mbere, hanzurwa ko Itahiwacu agumana ibikoresho bye n’amafaranga ahembwa mu bikorwa bye.

Urubanza mu mizi rwari ruteganyijwe kuba kuri uyu wa gatanu, rushobora kutaba bitewe nuko umwunganizi wa Bruce Melodie ari mu mahugurwa rukazasubukurwa igihe azaba arangirije ayo mahugurwa.

Bruce Melodie yabwiye Umuseke ko nta bwoba na buke afite kuko amategeko aberaho kurenganura.

Ati “Mu manza ebyiri zose naratsinze, ubwo niba ibimenyetso simusiga byarabonetse nyuma ubucamanza nibwo bufite umwanzuro wa nyuma”.

Richard Nsengumuremyi arega asaba ko Itahiwacu Bruce agomba kumwishyura miliyoni 18.000.000 frw z’amafaranga y’u Rwanda ngo yamutanzeho mu gihe cy’umwaka n’igice bari bamaranye.

Muri ayo mafaranga avuga ko yayakoresheje mu ndirimbo zose yamukoreye n’amashusho yazo.

Akongeraho n’andi yagiye atanga ku bahanzi b’abanyamahanga nka Radio na Fille bo muri Uganda bakoranye indirimbo na Bruce Melodie. Ariko ngo uyu ntiyubahirize amasezerano bagiranye.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

en_USEnglish