Green P ashobora gusubira muri Touch Records
Nyuma yo guterana amagambo hagati y’umuraperi Green P n’ubuyobozi bwa Touch Records bavuga ko bamaze kumutangaho amafaranga arenga miliyoni umunani (8.000.000 frw) ku ruhande rwe yemeramo imwe gusa, ubu ngo ibiganiro bigeze kure ku buryo bashobora no kumusinyisha andi masezerano.
Touch Records ni imwe mu mazu atunganya ibihangano by’abahanzi nyarwanda bijyanye n’indirimbo z’amajwi ndetse n’amashusho. Mu minsi ishize rero nibwo Green P yatangazaga ko atakibarizwa muri iyo nzu.
Uretse ayo mafaranga asa naho yari yateje umwiryane hagati y’ubuyobozi bwa Touch Records na Green P, uyu muraperi yanavugaga ko Jay Polly yaba ariwe uri inyuma yo guteza uwo mwiryane ashaka ko Green P yakwirukanwa.
Abandi bakavuga ko yeretswe umuryango bitewe n’umusaruro muke atanga muri Touch Records Studio kandi nawe biri mu byo amasezerano avuga.
Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Green P yatangaje ko nyuma yo gucoca ibibazo byari hagati ye na Touch Records ashobora kongererwa amasezerano.
Yagize ati “Ndi mu biganiro na Touch Records, bidatinze mu minsi mike nshobora kuba nashyize umukono wanjye ku masezerano y’ubufatanye hagati yacu”.
Iyi nzu ubu irimo gukorerwamo na producer Junior, biranavugwa ko mu buryo bwo kongera imbaraga mu bikorwa na Fazzo wahoze muri iyo nzu akaza kuyivamo ashobora kugarurwa.
Bityo akaba ari nayo nzu izaba ifite aba producers bagera kuri batatu bayikoreramo bakomeye cyane mu Rwanda aribo Junior, Fazzo na Trackslayer.
Clesse ushinzwe imenyekanisha bikorwa (Marketing) muri iyo nzu, avuga ko bidatinze hari umusaruro ugaragara bagiye kwerekana kubera bamwe mu bahanzi bashaka kuzana gukorera muri iyo nzu ndetse banongera amasezerano y’abandi yari yarangiye.
Joel Rutaganda & Iras Jalas
UM– USEKE.RW