TNP isanga isoko rya muzika mu Rwanda rikigoye
Itsinda rya TNP ni rimwe mu matsinda amaze igihe muri muzika nyarwanda nyuma y’aho amwe n’amwe agendeye azimira. Kuri ubu ngo basanga isoko rya muzika nyarwanda rikigoye kuba igihangano cyawe cyakubeshaho.
Paccy na Trecy nibo basore bagize itsinda rya TNP. Ni nyuma y’aho barishingiye mu mwaka wa 2010 ari batatu n’undi witwaga Nicolas waje kubivamo akigira mu mupira w’amaguru akaza no gukinira ikipe ya Rayon Sports.
Ijambo TNP riva ku mazina yabo ukora bari batatu nubwo ryandikwa mu mpine. Ni Trecy, Nicolas na Paccy.
Mu kiganiro na Umuseke, TNP yatangaje ko gukorera muzika mu Rwanda bisaba imbaraga zitoroshye kuko isoko ry’igihangano cy’umuhanzi rikiri hasi.
Bagize bati “Aho muzika nyarwanda igeze hararyoshye. Ariko biracyagoye cyane ku isoko kuba wakora indirimbo imwe ikaba yagutunga nkuko dusanzwe tubibona mu bindi bihugu.
Ibi ariko ahanini usanga biterwa n’igice kinini cy’abantu bikorera ku giti cyabo badashora imari mu bahanzi. Kuko burya baramutse no muri muzika bahashoye imari nibwo umuhanzi yatangira kugira agaciro runaka kuko biba byamaze kujya mu bucuruzi”.
TNP yanashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya bakoze kuva aho baviriye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5 byari no ku nshuro yabo ya mbere.
[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=Poj9L12oj88″ width=”560″ height=”315″]
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW