Digiqole ad

Abahanzi n’abakinnyi bagiye gutangira gusoreshwa kuva 2016

 Abahanzi n’abakinnyi bagiye gutangira gusoreshwa kuva 2016

Umuyobozi w’Igiko cy’Igihugu gishinzwe kwinziza Imisoro n’Amahoro Richard Tusabe

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahooro Rwanda Revenue Authority ‘RRA’ kigiye gutangira gusoresha abahanzi, abakinnyi b’umupira w’amaguru, Producers ba filme cyangwa muzika n’abacuruza ibihangano by’abahanzi hirya no hino.

Umuyobozi w'Igiko cy'Igihugu gishinzwe kwinziza Imisoro n'Amahoro Richard Tusabe
Umuyobozi w’Igiko cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro Richard Tusabe. Photo/A E Hatangimana/UM– USEKE

Iki kigo ngo cyasanze ibyo byiciro biri mu byinjiza amafaranga menshi kandi nta misoro bitanga ku gihugu y’ibikorwa bakora bibyara inyungu.

Richard Tusabe komiseri mukuru wa Rwanda Revenue Authority, yatangaje ko ibyo byiciro byose bigiye gukurikiranwa uburyo bisora uhereye muri Werurwe 2016.

Yagize ati “Ikiciro cy’abahanzi, Abakinnyi, Producers, n’abacuruza ibihangano by’abahanzi, ni bimwe mu byiciro bimaze gutera imbere mu buryo bugaragara.

Unarebye ni bimwe mu byiciro ubona bifitiye akamaro igihugu cyane cyane mu bijyanye no kwigisha abaturage. Mu by’ukuri urebye ibi byiciro uko bitanga imisoro ntabwo bishimishije.

Ubu barasabwa kuba bariyandikishije bafite numero iranga usora, bagatanga umusoro ku nyungu utangwa nyuma y’umwaka bitarenze mu kwezi kwa gatatu 2016.

Bagomba kwiyandikisha ku musoro ku nyongera gaciro ku bantu bacuruza cyangwa se bakorera amafaranga arenze miliyoni 20 ku mwaka na miliyoni 5 mu gihembwe.

Basabwa gufatira umusoro wa 15% ku bantu baba barahawe amasoko cyangwa imirimo itandukanye baba batariyandikishije mu kigo gishinzwe imisoro n’amahoro”.


Abahanzi ngo nibabanze bafashwe gucuruza

Ku ruhande rw’abakinnyi, abahanzi, Producer ndetse n’abacuruza ibihangano by’abahanzi, bavuga ko icyo cyemezo cyafashwe kigomba kubanza kigatekerezwaho neza.

Teta Diana umwe mu bahanzi yavuze ko nta kibazo gihari mu gutanga imisoro ariko hakwiye gutekerezwa uburyo na muzika yabo yagurishwa.

Yagize ati “Kugeza ubu abahanzi nitwe dusohora amafaranga ava mu mifuko yacu kuruta uko tuyabona mu bitaramo cyangwa mu yandi masoko. Kuko siko twese tubona ibyo biraka.

Ushobora kubona ikiraka kiguha amafaranga umaze gukora indirimbo zisaga 10 kandi ari wowe watanze ya mafaranga ngo zikorwe. Uretse ko n’ubundi iyo ari isoko runaka bagomba gukata imisoro ntabwo baguha amafaranga yose.

Icyo mbona ni uko mbere yo kudufatira izo ngamba twakicaye tukanareba uburyo ibihangano byacu bigomba gucuruzwa noneho akaba ari nabwa umuntu asorera igihangano koko abona ko hari icyo cyamwinjirije”.

Ismael usanzwe akora ibijyanye na filme, avuga ko Rwanda Revenue hari ibyo isabwa mbere yo gufata uwo mwanzuro nubwo ari mwiza ndetse uzanagabanya akajagari mu bacuruza izo filme.

Yagize ati “Uwo mwanzuro ni mwiza ariko hari ibyo dusaba Rwanda Revenue. Kuba batwemerera filme yose yarangiye igiye kujya ku isoko bajya babanza bagashyiraho icyangombwa kigaragaza ko igicuruza cyasoze.

No kutwemerera kuganira ku giciro cy’umusoro kuri CD imwe kuko ntabwo wavuga ko ugiye gusorera filme utazi copies runaka uzacuruza ndetse n’inyungu wowe uzakuramo”.

Nshimiyimana Eric uzwi nka Bakame umuzamu w’ikipe ya Rayon Sport, avuga ko hakwiye kubanza kubaho ibiganiro bagasobanurirwa neza iyo misoro uburyo izajya ibakurwaho ndetse n’icyo bazajya bakurikiza.

Joel Rutaganda & Iras Jalas
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Ngaho da!!!!
    Bongere biyamatse se????

  • Ibi bitekerezo byatanzwe n’abo icyo cyemezo kireba biragaragaza ko RRA igomba gusobanura kurushaho kuko biragaragara ko batazi icyo bazasorera, uko umusoro uzabarwa, etc.
    Ikindi ni uko harimo kuvangavanga ibintu kuko RRA ishinzwe gusoresha ntabwo ishinzwe gushyiraho politiki y’ubucuruzi bw’icyiciro runaka cy’abasoreshwa, uretse ko wenda yabakorera ubuvugizi kubo bireba. Naho ubundi rwose ntibikwiye na gato ko umwarimu, umusirikare n’umupolisi basora hanyuma abakinnyi n’abahanzi ntibabikore! RRA nigire vuba ahubwo yaratinze…

  • Nyumvura ubujiji bwaka Teta Diane disiiii RRA ntishinzwe ibyo uyusaba wayobye !!!
    Ikusanya imisoro naho politique yuko uzacuruza wimenye cg bigushobere.

    Igihe.com nari nziko utabitewe nu bujiji harimo mamayake wabakinnye none ubujiji bwawe buranze burakomeje kwigaragaza.
    Wapfaaaa Nkusi vuduka….

  • Igihugu cyacu biragaragara ko kirimo gutera imbere muri byose , kariya ni akazi nk` akandi kose ahubwo bari baratinze , abahanzi nibigaragaze basore , abakoronga nabo bakiyita abahanzi bave mu nzira ,,,,,,,,,,,,,,,,,, abakinyi b` umupira bo basanzwe binjiza agatubutse ,,,, ntibizabagora , bizorohera SENDERI GUSORA KUKO WE AFITE IBIHANGANO BIRENZE 100 ariko sinzi ko umuntu wiyita yishuka ko ari umuhanzi w` indirimbo imwe “ ntibeshya nkavuga igihangano“ ashobora kwemera kuyisorera ,,,,, imwe imwe imwe rukumbi

  • buri wese umusanzu we urakenewe ngo twubake igihugu. Gusora ni byiza rero nta kibazo kirimo

  • Burya se naburiya ntamisoro bakwa , genda Rwanda urinziza ? ntahandi kwisi yabazima biba. demokarasi oyéééé!!!!!!!!

  • Murebe no mumatorero kuko bakusanya amafaranga mubayoboke ntihamenyekane umumaro wayo. Inyungu yabyo yagabanya akajagari kaharangwa kuko usanga byarabaye kwihangira umurimo. Ajye amenyekana hanyuma leta ijye ibasonera kubikorwa bigaragara. Ibyo bikorwa bizungura Bose,abayoboke bayatanga nabatarayoboka bibiremwa byimana bakaba nabanyarwanda leta ifite munshingano.

  • Revenue nigerageze kuko iba yahazwe mission yo gushaka target igoranye, gusa abahnzi mu Rwanda isoko ryumuziki riracyarimo ibibazo. bazicare babyigeho neza barebe itegeko ryarebana nabakora uwo murimo naho ubundi baragowe kuko nta bahanzi barenze 3 bashobora kugira turnover ya 20 millions ku mwaka cg 5 millions ku gihembwe.

  • Ubonye RRA yahereye mu madini ahubwo ko aribo binjiza menshi kurusha n’abahanzi cg abakinnyi. Ubundi principle y’umusoro irumvikana. Umuntu wese winjije agafaranga mu mufuko we agomba gusorera Leta byanze bikunze. Sinumva impamvu abanyamadini badasorera amaturo bahabwa kandi amafaranga yose ari amafaranga.Niba bashaka kudasora bazabwire abayoboke babo babature ibishyimbo n’ibijumba naho ubundi sinumva ukuntu Leta isoresha agashahara kanjye kangana na 50,000 ntisoreshe amamiriyoni yinjizwa n’amatorero buri cyumweru.

  • muzahere kuri jaypolly musoresha .king James .rider man na know less nibo bayafite batwaye guma guma

  • Ahubwo RRA ifatirwe ibihano byo kutubahiriza amategeko kuko jye namenye ko iryo tegeko rihari kuva muri 2005!

    None kuki rigiye gutangira kubahirizwa kuva muri 2016, mbere RRA yabaga he?

    Bahere kuri ba Alpha, muri Tusk Project, bariya bahungu bo muri Press One, etc

  • Babanze basoreshe abakora za decor ko nabo binjiza menshi. miliyoni mu munsi umwe

  • batekereze ahubwo n’ukuntu bajya basoresha amadini n’amatorero kuko na byo byinjiza byinshi cyane naho ibi ni byo kabisa abantu twese tuzane itafari twubake igihugu cyacu.

  • Aba nya Rnda haraho mujyera mukaba nkabana koko kko sinumva nkumuntu uvuga ngo nacyiriya gisore niba biba arukwishimira yuko Igihugu cyihungukira…byose njye ndabibona nkishyari..kko Umusoro kubahanzi ntiwumvikana bose ntibakora cyimwe yewe nisoko ryabo kubihangano ntirisobanuste kko aba bapirata nibenshi rimwe narimwe baburizamo inyungu zagatanzwe nku musoro so bibanze binozwe mbereyuko bishyirwa mubikorwa nka Maradio Tvs byagakwiye kujyira icyo bitanga kubihangano byabahanzi gsa ntibikorwa gutyo ahubwo byitwa yuko aba ha Promotion ninayo mpamvu haribimwe mubitangaza makuru byishyizemo Cecile K. Muri macye iyo umunyaRwanda afite uko yivanaho gutanga ifaranga arabikwepa pe…na RRA nayo yakwishyiramo kwaka amafranga ahantu runaka ntibanza nibura kubi nononsora ngo byumvikane kko kuba izi nzego ebyiri Sprt nu buhanzi mwaratinze kubisaba umusoro nuko namwe muziko ibyo mu Rnda murizo nzego bitarasobanuka …suko arimpuhwe mwabajyiriye kdi ntanimpamvu kko I Gihugu cyo cyigomba kubakwa namaboko yabana bacyo gsa aho RRA ivana imisoro ijye ibanza inoze amayira yaho neza kko Abahanzi ntibakora cyimwe mu Rnda nisoko ryakabahaye inyungu ntago leta irarinoza neza kko harina Ma Equipe amara amezi namezi adahemba aba kinnyi ubuse nkabo muzaba mubishyuza icyi …??? Mubanze munoze ibitarasobanuka murizo nzego zombi ubundi mwake imisoro …ariko rero mukurangiza RRA nyibusteko turiho twumva yuko ngo dufite Gaze Methane icyindi nuko ngo turiho ducukura namabuye yagaciro murino minsi kubwinshi ngo Na Peterori twarayivumbuye mu Rwagasabo ntibagiwe frw cg $ ava mubucyera rujyendo murabajyirira aba Nya Rnda impuhwe ibibyose birahagije kubinoza ubundi mukaba aribyo mushakiramo Ingengo yimari yaburimwaka ….kko KwiSi niba Harumuturage ukamwa.. nu Munyarwanda aza mubambere kwijyira no kwihesha Agaciro sukugora Umuturage ahubwo iteka nuguharanira kumworohereza wendahari ninzara yagabanuka nonese abacyire baza komeza gucyira abacyene bakomeze gutindahara ubwo na byose tuza byite yuko arukwiha agaciro no kwijyira ?? Leta ndayisaba gutangira Kwihesha agaciro no Kwijyira mugukama kdi neza imitungo kamere yu Rwanda irushaho kwibajyirwa gukomeza kugora umuturage.

Comments are closed.

en_USEnglish