Mc Tino yambariye Austin mu bukwe nk’umusimbura
Kasirye Martin umunyamakuru, umuhanzi akaba n’umushyushya rugamba umenyerewe ku izina rya Mc Tino, ngo ntabwo yigeze amenyeshwa ko azambarira Uncle Austin mu bukwe bwe ahubwo yitabajwe nk’umusimbura mu gihe uwagombaga kwambara yari amaze kubura ku murongo wa telephone.
Mu minsi ishize byatangajwe ko Uncle Austin yashatse umugore mu 2006 ariko bigirwa ibanga kuko benshi batari bazi ayo makuru bikaza gushyirwa ahagaragara n’uwo bashakanye anavuga ko Austin atita ku mwana babyaranye.
Ibi byaje kuvugwaho n’abantu benshi uburyo iyi nkuru ishobora kuba yaragizwe ibanga mu gihe cy’imyaka icyenda ndetse na Mc Tino akaba yari yaragerageje kubihisha ubusanzwe azwi nk’umwe mu bantu badakunda guhisha ibintu byinshi inshuti ze.
Mu kiganiro yagiranye na Isango Star, Mc Tino yatangaje ko impamvu atigeze avuga ibyo bintu ari uko hari abantu benshi nabo bagombaga kubivuga ariko ntibabivuge.
Yagize ati “Nahamagawe kwambarira Uncle Austin nk’umusimbura. Kuko ntabwo nari kuri liste y’abasore bagombaga kumwambarira. Ariko nk’inshuti yanjye nagomba guhita nkora ibyo ansabye.
Ariko ibyo abantu bakomeje kugenda bavuga ko inkuru yahishwe cyane sibyo kuko ubukwe bwatashywe n’abantu benshi ahubwo nuko babonaga nta mpamvu yo kujya gutangaza iyo nkuru.
Ikindi kandi erega muri icyo gihe abanyamakuru benshi b’iki gihe bamwe bigaga mu mashuri mato abandi mu yisumbuye ariko bataramenya na showbiz.
Uncle Austin icyo gihe yari umuhanzi ukunzwe cyane kimwe n’undi muraperi witwaga Mc Mahoniboni barabicaga bigacika. Sinzi impamvu rero iyo nkuru itatangajwe icyo gihe ahubwo ikaba igezweho ubu”.
Mc Tino akomeza avuga ko atari azi ko yanafotowe kuko bamuhamagaye yibereye mu rugo asangira n’abashyitsi akayoga atibuka neza ibyabaye icyo gihe cy’ubukwe ngo abone n’umwanya wo kujya gutangaza amakuru atamureba.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
hhhhh,ndumiwe kbsa Austin yakoze ubukwe
Comments are closed.