Digiqole ad

“Kutagira Team Management, ingorabahizi ku bahanzi”- Jules Sentore

 “Kutagira Team Management, ingorabahizi ku bahanzi”- Jules Sentore

Jules Sentore umwe mu bahanzi bamaze kumenyekana cyane kubera injyana gakondo avangamo n’izigezweho, avuga ko nta muhanzi n’umwe ku isi uraterimbere kuberako ariwe ubyikoreye gusa nta tsinda rimufasha ibikorwa afite ‘Team Management’.

Jules Sentore asanga nta muhanzi ukwiye kwigira
Jules Sentore asanga nta muhanzi ukwiye kwigira

Akaba asanga abahanzi barebera ikibazo aho kitari cyo kuba muzika nyarwanda ngo ibe yamenyekana ku isi cyangwa se no mu Karere muri rusange.

Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Jules Sentore yavuze ko yiheraho ku njyana akora ko bitoroshye kuba hari aho yagera nta bufasha bw’abantu runaka bamuri inyuma.

Yagize ati “Ubundi abahanzi nyarwanda mbona turebera ikibazo ahantu kitari cyo kuba hari aho twageza muzika nyarwanda.

Ahantu hose ku isi nta muhanzi ushobora kugira igikorwa akora adafite abantu bamuri hafi muri ibyo bikorwa. Kubera ko usanga bafite itsinda ry’abantu batari munsi ya batanu bashinzwe imirimo itandukanye.

Ibi rero n’indwara twese dufite nk’abahanzi. Kumva ko niba ubonye amafaranga runaka ugomba kuyakoresha wowe wenyine nyamara hari ibindi wakayakoresheje bizaguha andi ejo”.

Jules Sentore akomeza avuga ko gushyira hamwe kw’abahanzi na buri muntu wese ufite aho ahurira na muzika aribyo bizatuma muzika nyarwanda irenga urwego iriho.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Sasa bikore rero uhe urugero bagenzi bawe ubwo wowe ubyumva !!!

Comments are closed.

en_USEnglish