Digiqole ad

Peace ashobora gutandukana na Producer David

 Peace ashobora gutandukana na Producer David

Jolis Peace ashobora gutandukana na Producer David

Jolis Peace umwe mu bahanzi bamaze kumenyakana cyane kubera kuririmba by’umwimerere ‘Live’, ashobora gutandukana na Producer David ukorera mu nzu isanzwe itunganya muzika izwi nka Future Records.

Jolis Peace ashobora gutandukana na Producer David
Jolis Peace ashobora gutandukana na Producer David

Uko gushaka gutandukana ngo byaba biva ku kuntu ibikobwa by’uyu muhanzi byaba bigenda biguru ntege mu gihe muzika nyarwanda ngo ishaka ko utabona umwanya wo gutinda gukora ibikorwa bya hato na hato.

Kugeza ubu Producer David arabarizwa muri Kenya aho arimo gukorera mu mazu akorera abahanzi bakomeye muri icyo gihugu yitwa ‘Main Switch na Nairobi Records’.

Mu kiganiro na Umuseke, Peace yatangaje ko mu gihe ibikorwa bye byaba nta terambere abona bifite akomeje gukorana na David ashobora kwerekeza ahandi.

Yagize ati “David ni umwe mu ba Producers u Rwanda rufite b’abahanga. Ariko nanone nanjye nkeneye iterambere rya muzika yanjye.

Kuba ashobora kujya mu kindi gihugu akaba ariho arimo gukorera hari byinshi kuri njye byahagaze kandi nagombaga kuba ndimo gukora. Niyo mpamvu ibiganiro bigeze kure ubwo ibizaba n’ibyo nyine”.

Nyuma y’aya magambo agaragaramo ukutishimira kw’imigenzereze y’ibikorwa bye, David avuga ko ari uburenganzira bwa Peace gukora icyo ashaka.

Yagize ati “Natangiye gukorana na Peace mu mwaka wa 2012. Twakoranye neza kandi ndibaza ko aho ageze mu buhanga mu kuririmba bishobora kumufasha aho yajya hose.

Gusa ni uburenganzira bwe niba abona ko ntamwitaho uko abishaka ashobora gufata ikindi cyerekezo cyangwa ahandi abona heza”.

David akomeza avuga ko mu gihugu cya Kenya aticaye akorera abandi ahubwo ko hari ibindi bikorwa bya Peace afite arimo gutunganya ndetse akaba anarimo gukorera umuhanzi Jaguar wo muri icyo gihugu na Mafiki zolo.

Iyi n’imwe mu ndirimbo Jolis Peace yakoranye na Alpha ikozwe ba Producer David bise Beautiful.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=3XjqknhLbXc” width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish