Digiqole ad

Meddy, Teta na King James bashobora kuzitabira Rwanda Day

 Meddy, Teta na King James bashobora kuzitabira Rwanda Day

Meddy, Teta Diana na King James nibo bahanzi bashobora kuzitabira umunsi abanyarwanda baba mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda wiswe ‘Rwanda Day’, aho baba baganira ku iterambere ry’igihugu. Uyu mwaka ukazabera ku mugabane w’u Burayi mu Buholandi.

Aba bahanzi nibo bashobora kwitabira Rwanda Day izabera mu Buholandi
Aba bahanzi nibo bashobora kwitabira Rwanda Day izabera mu Buholandi

Kuva mu mwaka wa 2011, Rwanda Day imaze kubera i Chicago, Boston na Atlanta muri USA, i Paris mu Bufaransa, i Toronto muri Canada, n’i Londres mu Bwongereza.

Umwaka ushize yabereye mu Mujyi wa Atlanta muri Amerika yitabirwa na King James na Teta bari bavuye mu Rwanda baje gusangayo abandi bahanzi barimo, Kitoko, Emmy, Alpha n’abandi.

Muri Gicurasi uyu mwaka nabwo habaye igikorwa gisa n’iki cyahurije hamwe urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu Rwanda n’urutuye mu mahanga (Rwanda Youth Forum) iri huriro ryabereye i Dallas-Forth worth muri Leta ya Texas.

Biteganyijwe ko kuri iyi nshuro Rwanda Day izaba ku itariki ya 03 Ukwakira 2015 mu gihugu cy’u Buholandi.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Ariko bahera he bohereza umuhanzi utagira nindirimbo zigera ku 10 cg bagafata undi udafite ibikorwa bishya?!!! Jye mbona mukohereza aba bahanzi hanamo ikimenyane gikabije. Meddy we ticket yayoshakira

    • bahera kuzi kuririmba nshuti. Teta nubwo adafite songs nyinshi ariko afite ijwi ashimisha abantu.nonese urabona arinde mukobwa wagenda wowe? Knowless, ngo ajye kubamena nyirugutwi?hahahaha

    • Teta afite songs nyinshi wowe wavuze ngo ntizirenze icumi reka nzikubarire izo nibuka:bad man’s love, undi munsi, call me, fata fata, canga ikarita, kata, ndaje, uwanjye, kwifata, umpe akanya, tanga agatego, menya ibyawe n’izindi nyinshi cyane tuza rero ugabanye urugambo kandi haba hagomba kugenda umukobwa kandi teta niwe tutabeshye uririmba live abantu bakaryoherwa

  • Wowe nkawe haryuzashiramatikuryari wasanga barebindirimbo zifiticyozimaze mubanyarwanda kuki ariwowubabaye kurushabaririmbyira

  • Dufite abahanzi bashimisha abanyarwanda rwose bavandimwe si itiku, hera kuri dream boys indatwa, ninde urusha urban boys guhagurutsa imbaga, fata umuhanzi bruce melody. Rwose mbona hari hakwiye kubaho isaranganya bikaba nkigihembo cyuwakoze neza buri mwaka bikongera gukora

    • hari abahanzi bo mu tubari no mu nlundarubyino abo uvuze nyine ariko abantu nka ba teta bari mu bantu ahantu hose yaharirimba cyane cyane ahantu hari class

  • Teta agiye inshuro nyinshi. Bruce Melody nawe arashoboye.

  • teta gooooooooo mukobwa wanjye niwowe dushaka ya nyakatsi itazi live twarayihaze puuuuuuu

    • ahaaaa nimuze twibyinire ndabakumbuye icyo nshaka numuco nyarwanda

  • TWE TUBA HANZE TUZI GARANGABYA IN HOLAND TWAMAGANA MANDAT YURUKOZASONI YA GATATU

  • Wowe uvuze ngo mwe muba hanze.

    Nanjye mba hanze aliko tuzajya kwakira his execellence n’urukundo rwinshi!! we n’abamuherekeje!! Mureke kwijuta ngo mwibagirwe aho twavuye!! Aliko wowe ntawakurenganya. N’ubundi igihugu mwaracyoretse, mworeka imbaga. Ubwo ese ubundi umuntu yaba agutezeho kindi ki!!

    Muvane induru aho!!

  • Uzigaragambye turebe uwakunyereka gusa ngo nkubwire ijambo rimwe face to face ngo tuba hanze kuki udataha se nimba atari ibanga kwirirwa mumokera kuri social network byo murabishoboye…..MBWA GUSA.

Comments are closed.

en_USEnglish