Meddy, Teta na King James bashobora kuzitabira Rwanda Day
Meddy, Teta Diana na King James nibo bahanzi bashobora kuzitabira umunsi abanyarwanda baba mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda wiswe ‘Rwanda Day’, aho baba baganira ku iterambere ry’igihugu. Uyu mwaka ukazabera ku mugabane w’u Burayi mu Buholandi.
Kuva mu mwaka wa 2011, Rwanda Day imaze kubera i Chicago, Boston na Atlanta muri USA, i Paris mu Bufaransa, i Toronto muri Canada, n’i Londres mu Bwongereza.
Umwaka ushize yabereye mu Mujyi wa Atlanta muri Amerika yitabirwa na King James na Teta bari bavuye mu Rwanda baje gusangayo abandi bahanzi barimo, Kitoko, Emmy, Alpha n’abandi.
Muri Gicurasi uyu mwaka nabwo habaye igikorwa gisa n’iki cyahurije hamwe urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu Rwanda n’urutuye mu mahanga (Rwanda Youth Forum) iri huriro ryabereye i Dallas-Forth worth muri Leta ya Texas.
Biteganyijwe ko kuri iyi nshuro Rwanda Day izaba ku itariki ya 03 Ukwakira 2015 mu gihugu cy’u Buholandi.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
12 Comments
Ariko bahera he bohereza umuhanzi utagira nindirimbo zigera ku 10 cg bagafata undi udafite ibikorwa bishya?!!! Jye mbona mukohereza aba bahanzi hanamo ikimenyane gikabije. Meddy we ticket yayoshakira
bahera kuzi kuririmba nshuti. Teta nubwo adafite songs nyinshi ariko afite ijwi ashimisha abantu.nonese urabona arinde mukobwa wagenda wowe? Knowless, ngo ajye kubamena nyirugutwi?hahahaha
Teta afite songs nyinshi wowe wavuze ngo ntizirenze icumi reka nzikubarire izo nibuka:bad man’s love, undi munsi, call me, fata fata, canga ikarita, kata, ndaje, uwanjye, kwifata, umpe akanya, tanga agatego, menya ibyawe n’izindi nyinshi cyane tuza rero ugabanye urugambo kandi haba hagomba kugenda umukobwa kandi teta niwe tutabeshye uririmba live abantu bakaryoherwa
Wowe nkawe haryuzashiramatikuryari wasanga barebindirimbo zifiticyozimaze mubanyarwanda kuki ariwowubabaye kurushabaririmbyira
Dufite abahanzi bashimisha abanyarwanda rwose bavandimwe si itiku, hera kuri dream boys indatwa, ninde urusha urban boys guhagurutsa imbaga, fata umuhanzi bruce melody. Rwose mbona hari hakwiye kubaho isaranganya bikaba nkigihembo cyuwakoze neza buri mwaka bikongera gukora
hari abahanzi bo mu tubari no mu nlundarubyino abo uvuze nyine ariko abantu nka ba teta bari mu bantu ahantu hose yaharirimba cyane cyane ahantu hari class
Teta agiye inshuro nyinshi. Bruce Melody nawe arashoboye.
teta gooooooooo mukobwa wanjye niwowe dushaka ya nyakatsi itazi live twarayihaze puuuuuuu
ahaaaa nimuze twibyinire ndabakumbuye icyo nshaka numuco nyarwanda
TWE TUBA HANZE TUZI GARANGABYA IN HOLAND TWAMAGANA MANDAT YURUKOZASONI YA GATATU
Wowe uvuze ngo mwe muba hanze.
Nanjye mba hanze aliko tuzajya kwakira his execellence n’urukundo rwinshi!! we n’abamuherekeje!! Mureke kwijuta ngo mwibagirwe aho twavuye!! Aliko wowe ntawakurenganya. N’ubundi igihugu mwaracyoretse, mworeka imbaga. Ubwo ese ubundi umuntu yaba agutezeho kindi ki!!
Muvane induru aho!!
Uzigaragambye turebe uwakunyereka gusa ngo nkubwire ijambo rimwe face to face ngo tuba hanze kuki udataha se nimba atari ibanga kwirirwa mumokera kuri social network byo murabishoboye…..MBWA GUSA.
Comments are closed.