Digiqole ad

“Umuti w’ihagarikwa ry’ibitaramo ni Minispoc iwufite”- Mani Martin

 “Umuti w’ihagarikwa ry’ibitaramo ni Minispoc iwufite”- Mani Martin

Mani Martin asanga Minispoc ikwiye gukemura ikibazo cy’ihagarikwa ry’ibitaramo

Mani Martin ni umwe mu bahanzi nyarwanda batangije kwimakaza umuco wo kuririmba by’umwimerere ‘Live’, kuri we asanga Polisi y’igihugu kuba iza igahagarika ibitaramo atari amakosa yayo. Ahubwo ko umuti w’icyo kibazo ari Minisiteri y’Umuco na Siporo yagira icyo ibikoraho.

Mani Martin asanga Minispoc ikwiye gukemura ikibazo cy'ihagarikwa ry'ibitaramo
Mani Martin asanga Minispoc ikwiye gukemura ikibazo cy’ihagarikwa ry’ibitaramo

Avuga ko mu mwaka wa 2012 muzika nyarwanda nta muntu wari uzi ko ishobora kugera aho igeze ubu. Kubera ahanini abahanzi bose bakoraga injyana z’inyamahanga cyane.

Mu gihe muzika nyarwanda igenda irushaho kugira isura nziza, asanga Minisiteri y’Umuco na Siporo yagakemuye ikibazo cyo guhagarikwa kw’ibitaramo by’abahanzi igashaka inzu izajya iberamo ibitaramo izwi.

Mu kiganiro na Umuseke, Mani Martin yakomeje asobanura ko abahanzi nyarwanda bakwiye gushimirwa uburyo badacika intege zo gukora ibitaramo nubwo rimwe na rimwe abafana babo aribo bashyiraho amakosa kandi atari bo.

Yagize ati “Umuvuduko u Rwanda rufite mu bikorwa byose by’iterambere, na muzika ikwiye kwitabwaho aho kuza mu bitekerezwaho nyuma kandi hari uruhare runini igira mu gushimisha abantu batari bake.

Nk’uko umupira w’amaguru cyangwa se abarushanwa ku magare bitabwaho na muzika iramutse yitaweho nta mpamvu abahanzi nyarwanda batamenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Icyo Minisiteri yadufasha ni uko yadushakira inzu y’imyidagaduro iri ahantu hamwe ikaba izwi ko aricyo yubakiwe gusa. Ubundi akazi gasigare ku bahanzi ko gukora ibyo abanyarwanda bose bishimira”.

Mani Martin akomeza avuga ko Polisi y’igihugu ikora akazi keza. Kuko ahantu habera ibitaramo akenshi haba hegereye ingo z’abantu kandi baba bakeneye kuruhuka.

Bityo rero abantu bakunze kwijundika Polisi ko ariyo ibangamira abahanzi badakwiye kujya bayirenganya kuko ikora ikintu cyose cyatuma buri munyarwanda atabuzwa uburenganzira bwe.

Nkundineza Jean Paul

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ihorere mwana buriya igihe kizagera bashyireho Ministre ubishoboye kandi n’uriho aracyari mushya muzamugaye gutinda.Na ho abandi bo uravugisha ukuri ntacyo bakoreye urubyiruko nka mwe

    • Nibyo.

  • Abandi bari mu torpedo nawe urimo gutayangwa ahubwo reka uzarebeko ritagucana ku maso ndiwowe nahambira nkasanga bandi

  • Nibyo

Comments are closed.

en_USEnglish