Abanyamerika bashyize hanze indege bise Fighter-35( F-35) bivugwa ko ariyo ifite ikoranabuhanga rikomeye rituma ibasha kwiruka no kudahusha umwanzi kurusha izindi zose zakozwe mu mateka. Iyi ndege ngo bamaze imyaka 15 bayikora. Iyi ndege iri mu bwoko bw’indege ziguruka zidasakuza ngo izafasha USA kwivuna umwanzi aho yaba ari hose kandi vuba cyane. Ibyayikoreweho byose byatwaye […]Irambuye
Abadepite bo muri Uganda baraye bemeje ko umushinga w’itegeko wari waratanzwe na Komite y’ubuzima uba itegeko nyuma yo gusuzuma ubusabe bw’uko nta muntu uzongera kugura isegereti imwe ahubwo bajya bagura ipaki. Ibi ngo bizatuma abana ndetse n’abantu bafite amikoro make batabasha kugura itabi uko babishaka bityo birinde ubuzima bwabo kuko ngo kubabuza kurigura byo ‘bidashoboka’. […]Irambuye
Abantu batandukanye bibumbiye mu muryango wita ku nyamaswa witwa People for the Ethical Treatment of Animals(PETA) banyujije ubutumwa bwabo kuri Twitter baramagana Dr Walter Palmer ndetse bamwe bagiye ku rugo rwe kumwamagana nyuma yo kwemera ko ariwe warashe intare yitwaga Cecil yari izwiho kugira umutima mwiza no gukunda ba mukerarugendo cyane bazaga kuyisura muri pariki yo […]Irambuye
Ikigo NASA mu ishami ryacyo The Space Launch System (SLS) kimaze gutangaza ko kigiye gukora icyogajuru kinini kurusha ibindi byose byakozwe mu mateka kizajyana umuntu ku mubumbe wa Mars. Iki cyogajuru ngo kizaba cyaruzuye muri 2018. Ubu abahanga bazagikora bamaze gushyira ahagaragara igishushanyo mbonera cy’uyu mushinga, iki kikaba cyarerekanywe mu mpera z’Icyumweru gishize. Iki cyogajuru nicyo […]Irambuye
Mu kiganiro Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB, cyahaye abanyamakuru mu mpera z’icyumweru gishize cyabereye muri Hotel Umubano, umwe mu bayobozi bacyo yemeje ko amwe mu mafaranga miliyoni 500$ bemerewe n’Ikigo Howard -Buffet Foundation azakoreshwa mu kugura ibyuma bibika imirasire y’izuba izahindurwamo amashanyarazi akoreshwa n’imashini zuhira imyaka hagamijwe kweza byinshi kandi ku buso buto. Uku […]Irambuye
Umuryango utabara imbabare w’u Rwanda (Croix Rouge –Rwanda) wahaye impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe, imfashanyo y’ibikoresho bitandukanye ifite agaciro ka Miliyoni 50 zirenga. Imiryango 1000 y’Abarundi iri mu nkambi ya Mahama niyo yashyikirijwe inkunga y’ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 50 Rwf, Croix rouge y’u Rwanda ikemeza ko yabahaye ubwo […]Irambuye
Mu ruzinduko Barack Obama arimo muri Ethiopia aravuga ku buzima bw’igihugu cya Sudani y’epfo, uburenganzira bw’kiremwamuntu ndetse no ku bucuruzi hagati ya USA n’Africa. Muri uru rugendo akoze nyuma yo kuva muri Kenya ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, Obama aragaruka ku buzima bwa Sudani y’epfo imaze igihe mu ntambara aho ingabo za Salva Kirr […]Irambuye
Kuri iki cyumweru mu masaha yo ku gicamunsi Umutwe w’ibyihebe wa Al Shabab waturikije igisasu kiremereye i Mogadisho mu murwa mukuru wa Somaliya ituranye na Kenya mbere gato y’uko Perezida Obama ava muri Kenya yerekeza muri Ethiopia aho yageze kuri uyu wa Gatanu mu rugendo rw’akazi. Amakuru aravuga ko iki gitero cyahitanye abantu 13. Umwe […]Irambuye
Mu masaha make mbere y’uko Perezida Obama arangiza urugendo rwe muri Kenya agahita agana Addis Ababa muri Ethiopia, yagiranye ikiganiro n’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Nairobi, ababwira byinshi ku buzima bwe kera akiri muri Kenya ndetse abahishurira ko Se yari umukozi wo mu rugo rw’umwe mu bakoloni b’Abongereza bakolonije Kenya. Perezida Obama ntiyagarutse kuri byinshi […]Irambuye
Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya bagatuzwa mu murenge wa Zaza mu karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba baravuga ko amasambu bahawe ari mato kandi ngo yaragundutse k’uburyo atera ibi bikaba byaratumye ubu bashonje bityo bagasaba ababishinzwe kubaha ifumbire yazabafasha mu ihinga ry’ubutaha bityo ‘ntibazongere gusonza’. Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bwo ntibwemera ko ubu butaka butera ariko […]Irambuye