NASA igiye gukora icyogajuru kinini cyane kizajyana umuntu kuri Mars
Ikigo NASA mu ishami ryacyo The Space Launch System (SLS) kimaze gutangaza ko kigiye gukora icyogajuru kinini kurusha ibindi byose byakozwe mu mateka kizajyana umuntu ku mubumbe wa Mars. Iki cyogajuru ngo kizaba cyaruzuye muri 2018. Ubu abahanga bazagikora bamaze gushyira ahagaragara igishushanyo mbonera cy’uyu mushinga, iki kikaba cyarerekanywe mu mpera z’Icyumweru gishize.
Iki cyogajuru nicyo kizaba kiruta ibindi byose byakozwe mu mwaka 40 ishize.
Kizaba gifite ubuhagarike bwa metero 1 012, mu guhaguruka kizakoresha ingufu zingana na miliyoni 8 ariko ubusanzwe kizaba gipima miliyoni eshanu z’uburemere.
Iki cyogajuru kizabasha kwikorera ibintu bifite uburemere bwa toni 77.
Abahanga bemeza ko igipande cyo hasi cy’iki cyogajuru(block one) kizaba kigizwe n’ibyuma biturika bikomeye kandi bifite ibibiterura bikoresha umwuka ushyushye mwinshi cyane.
Bongeraho ko kandi ko ibice bikurikiraho by’iki cyogajuru bizaba bifite za mudasobwa zibifasha gukora urugendo, ibirinda ivumbi n’umuyaga w’inkubiri n’ibindi byuma bikoranye ikoranabuhanga byo ku rwego rwo hejuru.
Igice cyo hejuru cy’iki cyogajuru bita ‘core stage’ kizaba gifite metero 200 z’ubujyejuru n’akarambararo ka metero 27,6.
Kizaba gitwaye umwuka wa Hydrogen na Oxygen bizagifasha gukora urugendo rwacyo neza.
Ibi byose abahanga bavuga ko bigamije gutuma abantu bagera mu kirere kure cyane kurusha uko byari bimeze mbere cyane cyane kuri Mars.
Kugeza ubu nta muntu wari warabashije kugeza ikirenge cye kuri Mars kuko ari kure cyane kandi abahanga bakaba bakiga neza niba ingufu rukuruzi z’izuba ndetse n’indi mibumbe yazatuma ibyogajuru bigerayo amahoro cyane ko mu rugendo rwagati amavuta ashobora kubura kubona andi bikagorana.
Tubabwire ko mu minsi ishize hari impaka mu bahanga mu by’ikirere bamwe bavugaga ko nta muntu wageze ku kwezi ariko abandi bakavuga ko ari conspiracy( ikinyoma cyambaye ubusa).
UM– USEKE.RW
1 Comment
no comment
Comments are closed.