Digiqole ad

Kirehe: Croix Rouge yahaye impunzi z’Abarundi imfashanyo ya miliyoni 50 Rwf

 Kirehe: Croix Rouge yahaye impunzi z’Abarundi imfashanyo ya miliyoni 50 Rwf

Nzigiye Bernard Perezida wa Croix rouge y’u Rwanda aha ubufasha Impunzi z’ Abarundi.

Umuryango   utabara imbabare  w’u Rwanda (Croix Rouge –Rwanda)  wahaye impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama  mu karere ka Kirehe, imfashanyo  y’ibikoresho bitandukanye  ifite agaciro ka Miliyoni 50  zirenga.

Nzigiye  Bernard Perezida wa Croix rouge y'u Rwanda  aha ubufasha  Impunzi z' Abarundi.
Nzigiye Bernard Perezida wa Croix rouge y’u Rwanda aha ubufasha Impunzi z’ Abarundi.

Imiryango 1000 y’Abarundi  iri mu nkambi ya Mahama niyo yashyikirijwe inkunga y’ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 50 Rwf, Croix rouge y’u Rwanda ikemeza ko yabahaye  ubwo  bufasha nyuma y’uko  ngo byari bimaze kugaragara ko bamwe muri izi mpunzi bafite imyambaro yabasaziyeho, nta biryamirwa ndetse n’ibikoresho byo mu rugo bihagije kandi bifatika bafite.

Nzigiye Bernard, ukuriye Croix Rouge y’u Rwanda avuga ko  guha izi mpunzi ubufasha basanzwe babikora  kuko hari abakozi babo b’abakorera bushake bari basanzwe  bita ku barwayi n’indembe  bakabageza kwa muganga.

Ibyo bahaw birimo  ibiringiti, ibitenge, amasafuriya, imikeka ndetse n’ibikombe.

Umukuru wa Croix Rouge yemeza ko izakomeza guhuza imiryango yaburanye ikoresheje uburyo bw’itumanaho rya telephone kuko ngo nacyo ari ikibazo gikomereye izi mpunzi.

Yagize ati: “Igikorwa cyo gufasha izi mpunzi kigiye gukomeza kubera ko  hakiri imiryango myinshi ikeneye ubufasha ugereranyije n’imaze gufashwa kugeza ubu

Nshimiyimana Sandrine, umwe mu bahawe ubufasha, yavuze ko kutagira ibiryamirwa n’ibyo gutekamo byabateraga ibibazo bitandukanye birimo imbeho ndetse rimwe na rimwe bagasonza  kandi bafite ibyo guteka bitewe nuko nta bikoresho bagiraga batekeramo.

Croix rouge y’u Rwanda  iteganya guha imiryango  2500  y’impunzi z’Abarundi ziri muri iyi nkambi ya Mahama inkunga y’ibindi bikoresho  binyuranye byo muri ubu bwoko  mu minsi iri mbere.

MUHIZI ELISEE

UM– USEKE.RW-Kirehe

en_USEnglish