Digiqole ad

Police irasaba abantu kongeresha igihe cy’impushya zo gutwara ibinyabiziga

 Police irasaba abantu kongeresha igihe cy’impushya zo gutwara ibinyabiziga

SP Jean Marie Vianney Ndushabandi ushinzwe umutekano wo mu muhanda

Umuvugizi wa Police ishami ricunga umutekano wo mu muhanda, SP Jean Marie Vianney Ndushabandi yabwiye Umuseke ko Urwego avugira rugiye kongerera igihe impushya za burundu z’ibinyabiziga zari zararangije igihe cyazo. Ibi ngo bizatangira gushyirwa mu bikorwa guhera kuri uyu wa Mbere  taliki ya 19, Ukwakira, 2015.

SP Jean Marie Vianney Ndushabandi ushinzwe umutekano wo mu muhanda
SP Jean Marie Vianney Ndushabandi ushinzwe umutekano wo mu muhanda

SP Ndushabandi yavuze ko hashingiiwe ku iteka No 05/MOS/TRANS/015 ryo kuwa 08, Mata, 2015 rigena igihe uruhushya nyarwanda rugena igihe uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rumara n’uburyo rwongererwa igihe, ishami rya Police rishinzwe umutekano mu muhanda rurasaba abafite impushya zarengeje igihe ko batangira kujya kuzongeresha guhera kuri uyu wa mbere.

Abashaka kubikora ngo bagomba gukoresha umurongo wa MTN aho bajya ahandikirwa ubutumwa bakandikamo R bahasiga umwanya bagakurikizaho nomero z’indangamuntu, bagasiga akandi kanya bakandika Akarere.

Nyuma bongera gusigamo akanya hanyuma bakandika nomero ya gitansi ya Rwanda Revenue Authority bakohereza kuri 3126.

Amafaranga yo guhinduza ngo ni ibihumbi bitanu bw’amafaranga akoreshwa mu Rwanda.
Muri 2009 nibwo hatangijwe gahunda yo guhindura impushya zari zaratanzwe icyo gihe kuruhinduza byasabaga kwishyura amafaranga ibihumbi 50 Rwf, icyo gihe rukaba rubonye ubuzima gatozi bw’imyaka itanu.

Kugeza ubu ngo hari abantu bari bamaranye impushya zirangije igihe umwana wose ariko ubu ngo basubijwe kuko ubu noneho uburyo bwo gushaka no kubona impushya nshyashya bwabonetse.

SP JMV Ndushabandi yemeza ko bari barahawe amabwiriza yo kudahana abari bafite za permis zarangije igihe kuko amakosa atari ayabo.

Gusa yaboneyeho akanya ko gushishikariza abantu kugira vuba bakongeresha impushya zabo kuko ngo iyi gahunda izatangira kuri uyu wa Mbere, 19, Ukwakira, 2015.

Umuntu wese uzakomeza gutwara afite uruhushya rwatongerewe igihe azafatwa nk’utarufite.

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • La façon de faire payer…. Ubu MINEDUC nayo iraje itangire iti: Impamyabumenyi zose (Universités-Doctorats-PhD) nizijye zongererwe igihe, nabo mu rwego rwo kwishyura amafaranga yongeresha nk’aya azajya asabwa muri za Permis de conduire. Ariko abaturage bakenerwaho byinshi wee. Ariko niba muzi ko mukenera byinshi ku baturage, namwe mujye mugira ibyo mubamarira Atari ukubasaba ibi na biriya gusa kdi mutaborohereza mu nzira zibona ayo mafaranga asabwa mu nzira nyinshi. Mubakeneraho byinshi ariko mukabananiza mubyo bakora, ubwo mubona bajya bishimira gusohora gusaaaa kdi mwebwe nta services nziza mutanga.

    • Urababwira,ntibumva shawe,nukwihangana ntakundi,insinangufi ntuzi ibyayo? Ejo nabwo,uzajyakumva uti,irangamuntu igomba gukosorwa,.tegereza uzambwira

  • Iyo gahunda ni nziza ariko mutubwire uko ababa mu mahanga uko bazabigenza.
    Murakoze

  • kabisa ababa mu mahanga bazabigenza bate!? ko ahenshi nta na MTN ihaba cg RRA

  • “Abashaka kubikora ngo bagomba gukoresha umurongo wa MTN aho bajya ahandikirwa ubutumwa bakandikamo R bahasiga umwanya bagakurikizaho nomero z’indangamuntu, bagasiga akandi kanya bakandika Akarere.

    Nyuma bongera gusigamo akanya hanyuma bakandika nomero ya gitansi ya Rwanda Revenue Authority bakohereza kuri 3126”

    None ko mbona ntahantu hateganyijwe bagomba kwandika nimero ya “Permis de conduire” (Uruhushya rwo gutwara imodoka) bafite.

  • Nukuri turashima Polisi kuba izanye ubu ryo bwo kongerea impushya zacu agaciro ukoresheje ubu buryo bwa tekinolji, muri make ni ibintu bizima ikindi kizima nuko amafaranga yahananuwe mugihe mbere twishyuraga 50 ubu ni 5 ibi nibintu byo kwishimira no gushimira uru rwego rwumutekano

  • Rwose ibintu byo gushakisha amafaranga ahantu hose hashoboka byari bikwiye gucika kuko wagira ngo Leta irimo irashakisha amafaranga ku ngufu.

    Abaturage nibo babaye inka zikamwa, ariko aho bigeze umenya amacebe atakibamo amata, none bazakomeza bayakurure kugeza ryari ko ashobora kwangirika bikaba byanaviramo inka gupfa.

    Yego Leta ikeneye amafaranga, ariko rwose ntigakabye. Imisoro abaturarwanda dutanga mu bice binyuranye irahagije. Please! nibareke gukabya.

  • uyu munyamakuru ati: abari bafite izarangiye bashubijwe. Ariko iyo wongeraho ko: bashubijwe uburenganzira bwabo, niho wari kuba utabogamye. kuko kujya mu kindi gihugu ufite uruhushya rwarangiye, nibwo ubibona.

  • none nukwandika akarere wafatiyeho indangamuntu cyangwa ni akarere utuyemo

Comments are closed.

en_USEnglish