Imyaka ibaye 8 Lucky Dube yitabye Imana
Umuhanzi Lucky Dube wabaye icyamamare mu njyana ya Reggae yitabye Imana ku italiki ya 18, Ukwakira arashwe. Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo nyinshi kuko ngo yapfuye amaze kuririmba indirimbo zashyizwe mu muzingo 22 kandi na n’ubu arakibukwa nk’umwe mu bahanzi w’abahanga babayeho muri Africa.
Lucky Dube yavukiye mu gace ka Ermelo mu cyahoze ari Transvaal y’uburasirazuba ubu ni muri Mpumalanga.
Yavutse ku italiki ya 03, Kanama muri 1964. Nyina yamwise Lucky kubera ibyishimo yagize amaze kumubyara cyane cyane ko ngo yari amaze igihe akuramo inda.
Dube yari afite barumuna be babiri aribo Thandi na Patrick kandi bose bamaze igihe baba kwa nyirakuru yashimaga cyane kubera uburere yabahaye.
Atangiye gukura, yatangiye akora akazi ko gutunganya ubusitani ariko nyuma aza kujya mu ishuri.
Agezeyo yagiye muri Korali ariko aza kuyivamo ashinga itsinda rye ry’abaririmbyi n’abacuranzi bise Skyway Band.
Yatangiye kwiyumvamo kuzaba umu rasta akiri ku ishuri. Yatangiye kuririmba reggae ubwo yabishishikarizwaga n’uwari ushinzwe gutunganya amajwi sound engineer witwaga Dave Segal. Icyo gihe yari agiye gusohora album ya gatanu.
Lucky Dube ngo yahisemo gutangira gucuranga Reggae kubera urukundo yakundaga indirimbo za Peter Tosh na Jimmy Cliff akumva nawe akoresheje reggae agatanga ubutumwa bwo kurwanya akarengane byaba ari byiza.
Album ye ya mbere irimo reggae yasohotse muri 1984 ikaba yaritwaga Rastas Never Die nubwo itaguzwe cyane.
Kubera ko icyo gihe ubutegetsi bw’ivangura bwategekaga Africa y’epfo butashakaga kumva ikintu cyose cyabavuga nabi, bwabujije abantu kuyicuruza no kuyigura.
Ntiyigeze acika intege kuko muri 1985 yasohoye indi album yise Think About the Children irakundwa cyane ituma ahita aba icyamamare iwabo ndetse no ku Isi.
Nyuma Dube yakomeje gukora kandi yinjiza amafaranga ari nako agenda akora ibitaramo hira no hino ku Isi.
Albums nka Prisoner, House of Exile na Victims zarakunzwe bidasanzwe. Muri 1995 yasohoye album yise Trinity irakundwa cyane .
Uyu muhanzi kandi mu ndirimbo ze yavangaga ubutumwa bw’ubumwe, kwihanganira, gufashanya no gukundana, byose akabishakira amagambo aboneye kandi agera ku mutima.
Yari afite abaririmbyi b’abahanga bacurangaga mu buryo bushishikaje kandi bwatumaga ibitaramo bye bitibagirana.
Ababaga mu Rwanda mu myaka yaza 1998, 1999 baribuka ibitaramo bye kubera uko byabaga biteguwe n’uko yabikoranaga ingufu n’ubuhanga bwinshi.
Ku italiki ya 18, Ukwakira, 2007 Lucky Dube yarasiwe muri Johannesburg ahitwa Rosettenville ubwo yari avuye kuzaba abana be babiri kwa Nyirarume.
Icyo gihe ngo yari abatwaye mu modoka nziza cyane yitwa Chrysler 300C bivugwa ko ariyo abamwishe bashakaga.
Police ya Africa y’epfo ivuga ko umwe mu bamurashe yakomokaga muri Nigeria.
Batanu mu bakekwagaho urupfu rwa Dube barafashwe, batatu baza guhamwa icyaha bakatirwa gufungwa burundu.
Lucky Dube yapfuye ari Umukirisitu utaranywaga itabi cyangwa inzoga ngo ibi akaba yarabikoze kugira ngo azahe urugero rwiza ku bana be.
Umwe mu bakobwa be witwa Nkulee Dube ubu nawe amaze kuba ikirangirire mu kuririmba reggae nka Se.
UM– USEKE.RW
1 Comment
RIP.I STILL LOVE YOU LUCKY
Comments are closed.