Ikigo Red Rocks cyateguriye abakirliya bacyo udushya kuri Noheli
Ikigo Red Rocks cyibinyujije mu mushinga wacyo ‘The Village Christimas Market’ cyashyizeho gahunda yo gushimisha abakigana muri ibi bihe bya Noheli n’Ubunani.
Mu birori bizabera i Musanze, Abanyarwanda n’abanyamahanga babishaka bazigishwa byinshi birimo uburyo bwo gukora ibikorwa byabo ariko batangiza ibidukikije.
Muri iyi gahunda kandi abantu bazigishwa uburyo bwateza imbere ubukerarugendo bushingiye ku bwiza nyaburunga bubegereye, ibi bikazakorwa mu rwego rwo kwihutisha gahunda z’iterambere rirambye u Rwanda rwiyemeje kugeraho.
Igikorwa cyo gutangiza iyi gahunda ifite insanganyamatsiko yitwa: ‘Ubukerarugendo bushingiye ku muco bufasha mu kurinda ibyagezweho, kwita ku muryango no gufata neza inyamaswa zo mu gasozi’ cyatangiye tariki ya 28 Ugushyingo, kizasozwa tariki 24 Ukuboza 2015.
Abazitabira isozwa ry’iki gikorwa bazabasha kwerekwa no kwigurira ibintu byerekana umuco nyarwanda harimo imitako nyarwanda, ubukorikori butandukanye, kureba imbyino gakondo, ndetse n’imikino yerekana ubuhanga bw’Abanyarwanda bo hambere.
Bazatemberezwa kandi ahantu hatandukanye mu gihugu, berekwe ibiyaga, bigishwe guteka bya Kinyarwanda, kwenga umutobe, gutara urwagwa n’ibindi.
UM– USEKE.RW