Umushoferi niwe muntu watsindiye amafaranga menshi muri Ni Ikirengaaa
Umushoferi wa Bus witwa Valens Munyeshyaka ukorera mu mujyi wa Kigali niwe kugeza ubu wabashije gutsindira amafaranga menshi muri gahunda ya Airtel yiswe Ni Ikirengaaaaa!.
Uyu mugabo yatsindiye amafaranga miliyoni 1.410. Abaye uwa 18 mu banyamahirwe batoye muri iyi gahunda.
Abandi banyamahirwe bahembye harimo Yves Rudasingwa watsindiye amafaranga miliyoni 1, 350.
Valens Munyeshyaka yemeza ko yagize amahirwe menshi kandi azakomeza gukorana bya bugufi na Airtel-Rwanda.
Kugeza Promotion Ni Ikirengaaa yamamarizwa ahantu hatandukanye harimo no kuri TV One guhera ku wa mbere kugeza ku wa Gatunu sa moya z’umugoroba.
Muri Ni Ikirengaaa, abakiliya ba Airtel babona 300% y’ubwasisi (promotion) kandi bakaba bafite amahirwe yo gutsindira amafaranga agera kuri miliyoni n’igice buri munsi.
Akarusho n’uko uwatsinze mu gihe k’Icyumweru, yemererwa kujya kuruhukira kuri Serena Hotel i Rubavu aturutse i Kigali mu ndege ari kumwe n’umwe mu nshuti ye cyangwa umukunzi we.
Iyo agezeyo na kajugujugu ahabwa serivise zo mu rwego rw’abanyacyubahiro bo hejuru agahabwa 100 000Rwf yo guhaha ndetse yataha agataha mu modoka y’akataraboneka.
Uko Airtel ni Ikirengaaaa ikora:
• Buri munsi Airtel-Rwanda yoherereza abakiliya bayo ubutumwa bugufi bubureka ibyo bagomba kurushanwamo ndetse n’uburyo babikora.
• Umukiliya utsinze abona ubutumwa bugufi bwemeza ko yatsindiye ubwasisi bwa 300%.
• Ubu butumwa kandi bubereka ko bamerewe kujya mu bafite amahirwe yo gutsindira ariya mafaranga buri munsi.
• Nyuma yo kwemezwa ko yatsinze, umukiliya ahita abona ubutumwa bumwereka icyo yatsindiye uwo munsi.
• Nomero: 0731000000 nizo zonyine zohererezwaho ubutumwa bubwira abakiliya uko ibintu byifashe.
UM– USEKE.RW