Ndagukunda mwana wanjye watsinda cyangwa watsindwa!
Iyi nteruro ngo ni urufunguzo rukomeye ku mwana wawe rwatuma arushaho kuba umuhanga mu ishuri ndetse akagera ku rwego rwo hejuru utamukekeraga.
Umuhanga mu mitekerereze y’abantu, Andrew Fuller yemeje ko abana berekwa urukundo n
’ababyeyi babo kandi ababyeyi bakaba bakunda kubereka ko bafite agaciro, bituma bumva bafite akamaro kanini bityo bakihatira gutsinda mu ishuri.
Kubwira abana amagambo abasesereza ngo ni ‘ibicucu’ ngo ‘ntacyo bazigezaho’ koko bituma ntacyo bageraho kandi bigatuma abana bakura banga ababyeyi babo ku buryo hari na bamwe babica.
Andrew Fuller yemeza ko abana benshi baba bifitemo ubuhanga n’ubushobozi bwabafasha gutsinda mu ishuri ariko ngo bakabura abantu babatera akanyabugabo cyane cyane ababyeyi babo.
Iyo umwana agize amahirwe yo kugira ababyeyi bamukunda bakamuba hafi kandi bakamubwira ko ashoboye bituma ubwonko bwe bufunguka bugaharanira kumenya byinshi kuko abasha kubaza kuko aba yizeye ko ari busubizwe.
Ubusanzwe abana bakunda kubaza ibibazo cyane cyane abari mu kigero cy’imyaka iri hagati y’itatu n’itandatu. Hari ubwo ababyeyi bumva bananiwe gusubiza bimwe mu bibazo by’abana bagahitamo kubatwama bakabacecekesha.
Ibi bica abana intege bigatuma bumva bafite ipfunwe kandi ubwonko bwabo buba bukura cyane muri kiriya gihe bukadindira.
Jya ubwira umwana wawe ko umukunda nubwo yatsinzwe umwizeze ko ubutaha azabishobora bityo yumve ko afite umuntu ushima umuhate ashyiraho, kumva ko yatsinzwe byatumye atakaza icyizere n’urukundo ababyeyi be bari basanzwe bamufitiye.
Nubwo ari byiza kwereka abana ko ubakunda no mu ntege nke zabo, ariko ngo abana bagomba kwerekwa ko gutsindwa cyangwa kwimikaza intege nke atari ibintu byo kwishimira, abana bagomba kumva ko bakunzwe ariko bagaharanira gukosora ibitaragenze neza.
Fuller wiga uko ubwonko bw’umuntu bukorana n’imyitwarire ye avuga ko ubwenge umuntu afite akenshi bushingira ku byo yaciyemo (experience) kandi abana na bo bakeneye ubunararibonye mu bintu runaka bigendanye n’ikigero cyabo.
Ababyeyi basabwa kwirinda guhatira abana babo kwiga ibintu byinshi mu gihe gito kuko byatuma bazinukwa kwiga hakiri kare kandi wenda bari buzabikunde mu bihe biri imbere.
Muri rusange abana bakunda kwerekwa ko bafite agaciro kuko bifasha gukura haba mu gihagararo ndetse no mu bwenge.
Ababyeyi bakwiriye kumenya ko abana badakeneye gusa ibyo kurya bisanzwe ubundi bakoherezwa ku ishuri ahubwo bakeneye kwerekwa urukundo rugaragara mu magambo no mu bikorwa.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW