Digiqole ad

USA: Bryan Jackson avuga uko Se umubyara yamuteye amaraso yanduye SIDA abishaka

 USA: Bryan Jackson avuga uko Se umubyara yamuteye amaraso yanduye SIDA abishaka

Bryan ari kumwe na nyina kera ari umwana muto

 Bryan Jackson avuga ko Se yamuteye urushinge rurimo amaraso yatewemo agakoko gatera SIDA ubwo yari akiri muto ataruzuza umwaka avutse. Ubu afite imyaka 24. Amaze gukura yahanganye n’ihezwa ku ishuri, apfa amatwi kubera ingaruka z’imiti. Ubu yababariye Se kandi abayeho yishimye kuko yamenye Imana. Imiti no kurya neza byaramukomeje.

Brayan yamenye Imana ubu ngo yamaze kubabarira Se n'ubwo SIDA yamugizeho ingaruka nyinshi
Brayan yamenye Imana ubu ngo yamaze kubabarira Se n’ubwo SIDA yamugizeho ingaruka nyinshi

Umubyeyi w’uyu musore yitwa Bryan Stewart akomoka muri Leta ya Misouri, muri USA. Mu 1992 ni bwo uyu mubyeyi ngo yateye umwana we urushinge rwuzuye amaraso arimo agakoko gatera SIDA/AIDS.

Mu buhamya burebure yahaye BBC,  Bryan Jackson avuga ko iyo yajyaga gusura Se yumvaga atanarebana na we mu maso, ariko ngo amategeko yasabaga ko agomba kumusura n’ubwo bategeranaga.

Nyuma y’uko uyu mwana afungishije Se kubera ibyo yamukoreye, ngo rimwe na rimwe ajya yumva afite umutimanama umucira urubanza, ariko akibuka ko Nyina akunda kumubwira ko ibyo yakoze byari bikwiye kuko yagombaga guhabwa ubutabera.

Yagize ati: “Ngerageza kwegera Imana kuko ni yo nkuru, isumba byose.”

 

Ubuhamya bwe mu Rukiko

Ubwo yasabwaga kujya gushinja Se mu rukiko ngo yabanje kugira ikiniga cy’uko agiye gushinja umubyeyi we, watinyutse kumutera urushinje rwuzuye amaraso arimo agakoko gatera SIDA/AIDS bita HIV.

Ngo yabanje gufunga amaso, ariko nyuma arayafungura ahanga amaso inteko y’abacamanza atangira kuvuga uko byatangiye.

Ubusanzwe ngo Nyina na Se bahuriye bwa mbere muri Leta ya Missouri ahari ikigo cy’abasirikare kandi bombi bigaga kuvura.

Nyuma  barakundanye baza no kubana, hashize amezi runaka umugabo atera umugore we inda ari bwo Bryan Jackson yaje kuvuka.

Ubwo yavukaga byashimishije Se, ariko ngo nyuma uyu Se aza kujya ku rugamba mu Ntambara yiswe Operation Desert Storm yo mu Kigobe cya Perise (Persian Gulf/Golfe Persique) hafi ya Arabie Saoudite/Saudi-Arabia.

Stewart, se wa Bryan ubwo yagarukaga avuye ku rugamba ngo yaje yarahindutse, afitiye umwana we urwango rwinshi.

Jackson avuga ko Se yatangiye kujya avuga ko atari umwana  we, asaba ko bakora ikizamini cya DNA/ADN kugira ngo byemezwe ko ari umwana we koko, akajya amubwira amagambo mabi, kandi akamukubita.

Byabaye ngombwa ko Nyina yaka ‘gatanya’, ajya kurerera umwana we kure ya Se ariko haza kuvuka ikibazo cy’indezo.

Ibi byakuruye amakimbirane, bituma umugabo ajya avuga ko Jackson atazarenza imyaka itanu y’ubukure (ari muzima), bakagira ngo ari ‘kwiganirira’.

Hagati aho Stewart yaje kubona akazi ko gukora muri Laboratoire, ahita aboneraho umwanya wo gutangira gukusanya amaraso make make y’abarwayi ba SIDA nk’uko iperereza ryabyerekanye.

 

Uko Jackson yatewe amaraso yatewemo HIV afite amezi 11

Bryan Jackson yaje kurwara indwara ya Asthma biba ngombwa ko Nyina abibwira Se kugira ngo umwana we atazapfa undi atarabwiwe uburwayi bwe.

Nyina yaje kumuhamagara kuri telefoni, yitabwa n’uwo bakoranaga yumvise ari umugore we ubaza aho Stewart ari kugira ngo amubwire iby’uburwayi bw’umwana, undi ngo yamusubije ko Stewart yababwiye ko nta mwana agira.

Nyuma Nyina yamujyanye kwa muganga ariko umunsi umwe mbere y’uko ava mu bitaro Se yaje kumusura, ngo bitangaza benshi icyo gihe.

Ahageze ngo yohereje Nyina kujya kumugurira agakawa kuri cafeteria yari hafi aho, bityo aba abonye uburyo bwo gusohoza umugambi we.

Amaze kubona ko nta muntu uhari, yafashe seringue n’urushinge ashyiramo amaraso yanduye HIV ayatera uruhinja rwe ari rwo Jackson Bryan.

Iperereza ryerekanye ko Stewart yabikoze ashaka ko umwana we apfa bityo indezo na ‘rwaserera’ za Nyina bigashira. Nyina agarutse yasanze uruhinja ruri kurira cyane, Se arufashe mu ntoki ari kurusimbiza ngo rutuze.

Nyina yaramufashije, uruhinja rurahora ariko abaganga baza gusuzuma basanga hari ahantu umwana yasaga n’uwatewe urushinge. Bakomeje gusuzuma basanga yatewe urushinge ariko ntibabitindaho cyane kuko umwana yari yacecetse.

Abaganga basezereye umwana na Nyina barataha, bageze mu rugo birahinduka, umwana atangira kugenda azahara gahoro gahoro.

Mu mezi yakurikiyeho, Jackson avuga ko Nyina atahwemye kumujyana mu baganga batandukanye, abinginga ngo bamuvurire umwana warimo ugenda azahara cyane.

Ibizamini byafashwe ngo nta kintu byagezeho. Jackson avuga ko hari igihe yabyukaga arira akabwira Nyina ati: “Mama ndakwinginze ntabara simpfe!”

Nyina yamujyanye mu bitaro by’abana, nyuma umwe mu baganga aza gutanga igitekerezo cy’uko ubwo ibindi bizamini nta kintu byerekana, byaba byiza bapimye na SIDA.

Ibizami bisohotse, basanze Jackson yaranduye SIDA n’izindi ndwara z’amoko atatu zaturutse ku maraso y’aba bantu Se yakusanyije.

Abaganga bahaye Jackson amezi atanu ari mu bitaro nyuma baramusezerera, ariko bakomeza kumukurikirana. Muri ubwo buzima ngo rimwe yararwaraga akaremba ubundi akongera akagira ubuzima bwiza, gutyo gutyo…, ariko imiti ikomeye yanyoye kandi myinshi, yaje kumutera ubumuga bwo kutumva.

Nyuma yaje kujya abasha kujya ku ishuri ariko ngo akitwaza umurundo w’ibinini cyangwa inshinge n’imiti yo kwitera. Jackson avuga ko muri ubwo buzima bwose yanyuzagamo akajya areba filime zerekana ukuntu ababyeyi baha abana babo urukundo, ngo bikamushengura umutima, kuko yari akiri umusore muto ntiyari azi ukuntu sosiyete inena abantu barwaye SIDA.

Atangiye kujya ku  ishuri abana bamwe batangiye kumunena, bakamutinya kandi ntibamutumire mu birori by’isabukuru y’amavuko zabo. Kenshi ngo bamwitaga Umwana wa SIDA (AIDS Boy), ibi ngo byongeraga intimba kuko yabonaga Isi yose yaramwanze.

Jackson amaze kugira imyaka 10 yatangiye kwandika buri kantu yabwirwaga na Nyina ku byo Se yamukoreye.

Yagize ati: “ Na n’ubu sindumwa icyatumye Data yumva yanyica. Yatumye ubuzima bwanjye buba bubi cyane kandi ibi bizakomeza kugeza mpfuye.”

Amaze kugira imyaka 13 Jackson yatangiye kwiga Bibiliya mu cyumba cye, akayisoma gahoro gahoro aza kumenya ko Imana isaba abantu kugirira imbabazi abahemukiye.

Yabwiye BBC ati: “Ndabizi ko kugira imbabazi bigora, ariko nazigiriye Data. Sinshaka kugira umutima nk’uwe!”

Nyuma yaje guhindura amazina kuko yavutse yitwa Bryan Stewart Junior, yitwa Bryan Jackson, iri rikaba ari izina rya Nyina . Ngo bituma yumva yaritandukanyije na Se wamugiriye nabi kandi agashimira Nyina wamubaye hafi.

Jackson ngo arangwa no kwisekera n’ubwo bwose hari ubwo ubuzima bumubihira ariko ngo ntajya ata icyizere. Yemera ko iyo aza kugira ubuzima bwiza, aba yarabaye umugabo usetsa bita ‘comedian’.

Asoza ikiganiro cye, yagize ati: “Iyo abantu babona nisekera bakeka ko mbikora kuko niyakiriye! Ariko baribeshya kuko nemera ko iyo umuntu aseka ababaye atari ukwiyakira ahubwo ari ukugira imbaraga zidasanzwe.”

Se, Stewart ubu azafungwa indi myaka itanu, kandi ntiyemerewe gusurwa kuva Urukiko rwakumva ubuhamya bwa Jackson, umwana we yanduje SIDA ku bushake ngo apfe.

Mu rukiko Se ngo yireguye avuga ko ibyo yakoze yabitewe n’indwara ifata abantu babonye ubwicanyi cyane yitwa PTSD (Post Traumatic Stress Disorder), ariko urukiko rwasanze abeshya kuko ngo atigeze ajya ku rugamba nyirizina ahubwo yavuraga abasirikare bakomeretse.

Ubu kubera imiti igezweho no kurya neza, Bryan Jackson afite amagara mazima n’ubwo yandujwe SIDA na Se umubyara.

Aha Se wa Bryan yari abakikiye we na mushiki we (Bryan ari umuryo)
Aha Se wa Bryan yari abakikiye we na mushiki we (Bryan ari umuryo)
Bryan ari kumwe na nyina kera ari umwana muto
Bryan ari kumwe na nyina kera ari umwana muto

BBC

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Nonese ubu nubugome gusa cg harimo n’ubujiji! Kwanduza umwana wibyariye ngo kumurera byagutera stress?! IYI SI IRARWAYE.

  • So sad gusa Holy Spirit akomeze akube hafi tu es fort mon gars Kandi Yezu aragukunda ibyo umwana w’umuntu akora biri kure y’ubushake bw’ijuru

  • oh this is serious,, thing!!! but lord request us to forgive!!!

  • Bira renze cyane abantu babaye inya maswa nabe ni nya maswa zigira urukundo gusa yesu na tabare kuko isi yaraduye bikabije pe.

  • Mbuze icyo mvuga pe.Birenze ubushitani.Kuri iyi photo ariko yari yaramaze kumutera Sida kuko arengeje amezi 11.
    Ni akumiro gusa.

Comments are closed.

en_USEnglish