Digiqole ad

Igitabo ‘Principia Mathematica’ cya Isaac Newton cyaguzwe miliyoni 3,7$

 Igitabo ‘Principia Mathematica’ cya Isaac Newton cyaguzwe miliyoni 3,7$

Issac Newton ni umwe mu bahanga Isi yagize mu Kinyejana cya 17

Ni cyo gitabo gihenze kurusha ibindi byose byanditse kuri Science kuva isi yabaho kuko giherutse kugurishwa miliyoni 3.7$ (Ni miliyari eshatu mu mafaranga y’u Rwanda). Iki gitabo giherutse kugurishirizwa mu nzu y’ibitabo bitezwa cyamunara i New York yitwa Christie Auction House.

Issac Newton ni umwe mu bahanga Isi yagize mu Kinyejana cya 17

Isaac Newton ni umuhanga mu bugenge wabayeho mu kinyejana cya 17 gishyira icya 18, akaba yarasobanuye amwe mu mahame agenga ubugenge nk’uko azwi muri iki gihe harimo ihame rya rukuruzi y’isi (force de la pésenteur).

Iki gitabo mbere na mbere cyari cyanditse mu Kilatini kikaba cyarahinduwe mu Cyongereza.

Kivuga ku bintu bitandukanye birimo amategeko agenga ibiyega (laws of motion), amahame y’ibanze agenga ubukanishi (mechanics), n’ubusobanuro bwimbitse bw’ukuntu inyenyeri, imibumbe n’ibindi biyega mu kirere.

Nubwo bamwe mu banyabugenge bagiye bajora imwandikire y’iki gitabo, bamwe bakagira ibyo bongeraho abandi bakabivanamo, byemewe n’abahanga ku Isi ko ari kimwe mu bitabo bikomeye byaba ibivuga kuri science cyangwa amadini nka Bibiliya, Talmud na Korowani.

Nta zina ry’umuntu wakiguze riramenyekana ariko bivugwa ko agomba kuba ari umuntu wikorera ku giti cye w’umuherwe kandi ukunda Science.

Umugabo witwa Keith Moore  yabwiye The Guardian ko rwose kugura igitabo nka kiriya nta gihombo kirimo kuko ngo uretse ubumenyi bukirimo ngo ni imari izagurishwa amafaranga menshi cyane mu bihe byose kizaba kikiriho.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • uyu mukire waguze iki gitabo ni umunyabwenge cyane kuko yibitseho ubutunzi buzatuma atibagirana kugeza isi irangiye nkuko nyir’ukucyandika yatanze isomo kugeza isi irangiye.

Comments are closed.

en_USEnglish