Digiqole ad

Angola: Abanyamategeko bareze Perezida Dos Santos kubera umukobwa we

 Angola: Abanyamategeko bareze Perezida Dos Santos kubera umukobwa we

Isabel Dos Santos

Abanyamategeko 12 b’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri bagejeje ikirego mu rukiko rurinda Itegeko Nshinga barega Perezida Edouardo Dos Santos gushyira umukobwa we Isabel ku buyobozi bwa kompanyi ya Leta ishinzwe ibya Gas n’ibikomoka kuri Petroli. Ngo yamushyizeho binyuranyije n’amategeko.

Isabel Dos Santos
Isabel Dos Santos

Taliki 27 Ukuboza 2016 Urukiko rw’Ikirenga rwanze kwakira iki kirego ubu bakijyanye mu rukiko rurengera Itegeko nshinga rya Angola.

Isabel Dos Antos, umugore ukize kurusha abandi bose muri Africa, ngo ntakwiye kuyobora kompanyi ya Leta Sonangol kuko bigamije gusahura umutungo w’iki gihugu gicukura Petrol nyinshi kurusha ibindi muri Africa, awusahurira umuryango we nk’uko abarega bavuga.

Umwe mu banyamategeko witwa David Mendes yabwiye the Reuters ko nta muntu ugomba kwitiranya umutungo w’igihugu n’uwe ku giti cye cyangwa benewabo.

Isabel Dos Santos afite imyaka y’amavuko 43 akaba aherutse gushyirwa ku rutonde na Forbes Magazine nk’umugore wa mbere ukize muri Africa.

Se, Perezida Edouardo Dos Santos yagiye ku butegetsi mu 1979 ni umwe mu bayobozi b’ibihugu by’Africa bamaze igihe kinini ku butegetsi gusa ahurutse kuvuga ko azava ku butegetsi umwaka utaha.

Umuryango Transparency International iherutse gushyira Angola ku mwanya wa 163 mu bihugu 168 mu bushakashatsi ku bihugu na ruswa.

Isabel dos Santos we yemeza ko yahawe akazi ko kuyobora kiriya kigo kuko asanzwe amenyereye ubucuruzi kandi ngo azaharanira gukumira ruswa.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Bamureke kuko uWariye niwe urya. Mu Rwanda, hashize iminsi TUDASHOBORA KUGURA UMURIRO. TURI KURARA MUKUZIMA. ARIKO ABAYOBOI BA EUCL BARANDIKIRWA KO BAKOZE AKAZI NEZA, EJO BAAHEMBWA IMISORO TWISHYUYE KANDI BATUBUJIJE GUKORA. IBI NI IBIKI? Twe nta ministri w ingufu n amazi tugira harya uzi gufata ibyemezo?

Comments are closed.

en_USEnglish