Digiqole ad

U Budage bugiye kwemera ko bwakoze Jenoside muri Namibia

 U Budage bugiye kwemera ko bwakoze Jenoside muri Namibia

Mu ntangiriro z’Ikinyejana cya 20 ingabo z’Abadage zahawe amabwiriza yo kwica abantu bose bo mu bwoko bubiri bwa nyamuke muri Namibia bwitwa Herero na Nama aba bakaba bari biganjemo aborozi. Kuva icyo gihe kugeza ubu ntibemeye ko ibyo bakoze ari Jenoside.

Ahagana mu 1904, aba ni AbaHerero babazaga kuzirika mbere yo kwicwa
Ahagana mu 1904, aba ni AbaHerero babazaga kuzirika mbere yo kwicwa

Abanyamateka bo bagiye bemeza ko ibyakozwe ari Jenocide ya mbere yaranze ikinyejana cya 20, ubu Leta ya Namibia n’iy’u Budage biri mu biganiro bigeze kure kugira ngo u Budage bwemere ko ibyo bwakoze muri Namibia ari Jenocide, busabe imbabazi kandi butange n’imbozamarira.

Uhagarariye Leta y’u Budage muri biriya biganiro witwa Ruprecht Polenz yabwiye The New York Times ko bari hafi kwemeranywa na Leta ya Namibia ku ndishyi zazatangwa n’uburyo byazakorwamo.

Ubwicanyi bwakozwe n’ingabo z’u Budage bwabaye hagati ya 1904-1908, abanyamateka bakemeza ko bwenyegejwe n’ingabitekerezo yari yaramamajwe n’abahanga mu bumenyamuntu b’i Burayi bavugaga ko burya abantu badafite ubwenge n’imibiri biteye kimwe, ko Abirabura, Abayahudi n’abandi bari mu gice cy’abantu bo hasi cyane bityo kubica cyangwa kubafata nabi ntacyo byakwangiza ku nyoko muntu.

Amakuru aturuka mu murwa mukuru wa Namibia Windhoek avuga ko ubutegetsi bwamaze gutunganya gahunda y’uko bamwe mu buzukuruza b’abazize buriya bwicanyi bazahabwa indishyi igihe nikigera.

Ikibabaza intiti ni uko amateka ya Jenocide yakorewe aba Herero n’aba Nama itazwi cyane, haba mu Budage, i Burayi muri rusange ndetse ngo no muri Namibia ngo azwi na bake bize.

Iyo uzengurutse ibice byinshi bya Namibia uhasanga imva z’abasirikare cyangwa abandi bategetsi bo mu Budage bakolonije kiriya guhugu ariko biragoye kubona imva yubakiye neza y’abaturage kavukire bahashyinguwe, ibi ngo byerekana ukuntu Abazungu bari bafite imbaraga kurusha Abirabura aribo benegihugu.

Umwe mu baturage wo mu gace ka Waterberg ari naho buriya bwicanyi nyirizina bwabereye witwa Magic Urika w’imyaka 26 ukomoka mu ba Herero  avuga ko hari igihe uburakari buza bakumva imva z’abakoloni bazisenya bakazisimbuza iza benewabo.

Abanyamateka bavuga ko mu ba Herero ibihumbi 100 bari muri kiriya gihugu, hishwe abangana na 80%.

Bamwe bishwe barashwe abandi bamanitswe mu biti, abandi bicwa n’inyota n’inzara aho bari bahungiye mu butayu bwa Karahari.

Ingabo z’u Budage ngo zimaze kumenya ko hari aba Herero bagiye kwihisha mu butayu bwa Karahari barabugose  hanyuma bashyira uburozi mu migezi yari ibukikije kugira ngo ubacika ashaka kunywa amazi aze kumuhitana.

Umuryango mpuzamahanga wemeye ko ibyabaye muri Namibia ari Jenoside muri 2004 ni ukuvuga nyuma y’imyaka ijana bibaye.

Ariko Ubudage ntibwabyemeye, ubu ariko ibiganiro ngo babyemere bikaba biri hafi kumusozo.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • The bible said it well that”The heart of a man is desperately wicked”

Comments are closed.

en_USEnglish