Digiqole ad

Miss Popularity “Igisabo” yasangiye n’inshuti bishimira ikamba yambitswe

 Miss Popularity “Igisabo” yasangiye n’inshuti bishimira ikamba yambitswe

Uyu ni Carine Mukabagabo iburyo hagati ni umubyeyi wa Miss Igisabo ibumoso ni Honorine Hirwa

Kuri uyu wa Gatandatu Miss Hirwa Honorine wamamaye ku izina rya ‘Igisabo’ yaraye afatanyije n’ababyeyi be n’inshuti kwishimira ko yatsindiye ikamba ryo kuba Miss Popularity mu marushanwa ya Miss Rwanda 2017. Miss Hirwa Honorine atuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera mu kagali ka Rukili I.

Umutoni Pamela wari mu irushanwa kimwe na Honorine yavugaga imibanire ye na we ko ari umwana mwiza

Hirwa yabwiye Umuseke ko yahuje abantu bose bagize uruhare mu itorwa rye mu rwego rwo kubashimira no kubaha umwanya wo kumenyana kugira ngo bazatsure umubano mu bihe biri imbere.

Ati: “Ubwo twari muri boot camp batwigishije ko Nyampinga ari uhuza impinga akagura imiryango. Inshuti zanjye zahujwe kugira ngo zimenyane, bamwe bahakure abavandimwe, inshuti n’abandi bazabafasha mu bihe biri imbere.”

Miss ‘Igisabo’ yashimye Imana n’abandi bamubaye hafi mu gihe yiyamamazaga. Yari mu bakobwa batanu bahabwaga amahirwe yo gutsindira ikamba rya Miss Rwanda 2017 kubera umuhate yashyizeho ndetse n’uburyo yari akunzwe ku mbuga nkoranyambaga.

Ibirori bye gushimira abamubaye hafi byari byitabiriwe n’ababyiye be na ba Nyirasenge.

Hari kandi na bagenzi be bari bahanganye ubwo yiyemamazaga kuba Miss Rwanda aribo Umutoni Pamela, Carine Mukabagabo, Lorette Mukunde na Uwimbabazi Adeline.

Nyirasenge yashimye umwisengeneza we kuba yarageze kuri ruriya rwego ngo n’ubundi yari azi ko umukobwa wabo ashobora kuzaza mu myanya mwiza.

Ati: “Mu muryango wacu dusanzwe dufite abakobwa bateye nk’igisabo. Kuba Hirwa ari igisabo ni ibintu bitagombye gutangaza. Bifite aho biva.”

Ku munsi nyirizina wo kwambikwa ikamba yari imbere ya televiziyo ategereje ko umwisengeneza we aza mu bambere kandi byarabaye.

Ubwo yiyamamazaga Miss Hirwa Honorine ‘igisabo’ yavugaga ko azaharagnira gushyiraho uruvugiro(platform) aho urubyiruko n’abakuze bazajya baganirira ku mateka y’igihugu cyabo hagamijwe gufasha abakiri bato kugendera mu murongo mwiza no kwigira kubya abakurambere bafataka nk’indangagaciro.

Uyu ni Mukunde Laurette yishimana n'umubyeyi wa Miss Popularity  Honorine babyina
Uyu ni Mukunde Laurette yishimana n’umubyeyi wa Miss Popularity Honorine babyina
Mukunde Laurette we unaturanye na Honirine yavuze ko atatunguwe no kuba yarabonye iki gihembo
Mukunde Laurette we unaturanye na Honirine yavuze ko atatunguwe no kuba yarabonye iki gihembo
Uyu ni umubyeyi wa Miss 'Igisabo' baracinya akadiho babyina instinzi
Uyu ni umubyeyi wa Miss ‘Igisabo’ baracinya akadiho babyina instinzi
Aha barabyina indirimbo 'Nyampinga'
Aha barabyina indirimbo ‘Nyampinga’
Miss Hirwa Honorine 'Igisabo' yicaye hagati y'ababyeyi be bombi
Miss Hirwa Honorine ‘Igisabo’ yicaye hagati y’ababyeyi be bombi
Uyu ni nyirasenge wa Honorine n'umugabo we babyina
Uyu ni nyirasenge wa Honorine n’umugabo we babyina
Uyu musore  ni we wari uyoboye ibirori
Uyu musore ni we wari uyoboye ibirori
Uyu ni umuyobozi w'umudugudu na bamwe mu batuye uyu mudugudu baje kwishimira ikamba ryatashye iwabo
Uyu ni umuyobozi w’umudugudu na bamwe mu batuye uyu mudugudu baje kwishimira ikamba ryatashye iwabo
Aba ni nyirasenge wa Honorine n'umugabo we
Aba ni nyirasenge wa Honorine n’umugabo we
Uyu ni Carine Mukabagabo iburyo hagati ni umubyeyi wa Miss Igisabo ibumoso ni Honorine Hirwa

Evode MUGUNGA
UM– USEKE.RW

19 Comments

  • Ku mafoto nuburyo Uyu avuga uyu Gisabo asa nu witonda.

  • Gukoresha ibirori kubera ko uri mwiza! Nabure gushyira akabaraga mu gutyaza ubwenge, maze akomeze yizere ikimero cye.

    • Ni ubwibone bwabo nyine, wabagira ute se ! Umuntu yubakira izina ku bintu bidafite agaciro by’ibinyoma, akabitsindagira mu bantu, kandi koko bigafata bakabyemera ? Njye narumiwe; iyi si dutuye iracuritse mba ndoga Rwagataraka. Mbiswa ma !

      • Mukamudenge ubwo wowe nuko udafite BUTI niyo mpamvu uri jealous? Get a life.

  • Ariko abantu bazi guta umwanya rwose

  • Uyu ufite ikibuno gitereye ku gatsintsino, ahera he yiyumva ko ari mwiza, agashaka ko n’abandi babyemera gutyo ?! Ibigoryi biragwira. Bullshit !

    • Nyirabihogo,reka gukoreshwa n’ishyari ufitiye Igisabo.Ni mwiza rwose,tumwifurije kujya mbere!

      • I mean Nyirarunyonga

    • @nyirarunyonga!wagakwiye kugira isoni y ibyo wandika/Gisabo ntawuguhatiye kumukunda!we still encouraging her.and Imana ikomeze kumuha ubwenge and igikundiro

  • @nyirarunyonga ntugasebanye kbsa uyu mwana ni mwiza kdi namabuno ye ni meza ,kuba yishimanye ninshuti ze numuryango ndabishimye kuko ntakobisa gusangira nabawe ibyishimo. Gusa icyo namugayiye no ukwihagararaho kuri kiriya gisubizo yatanze kuko yavuze ashimangira ko umunyanyarda ari uteye nkigisabo, ni ikosa kuko siko biri nubwo Wenda biri mu biranga umukobwa mwiza w’umunyarwanda ( kuko abeza barangwa nikimero)ariko iterere yinyuma siyo iranga umuntu yonyine nongeye gutangazwa nuko na nyirasenge abishyigikiye. Naho ubundi miss Igisabo wacu ni mwiza ni umuhanga nkurikije uko yasubizaga namukundiye ko afite na self confidence igirwa na bake mu bari burwanda. Naho ubundi courage uracyari muto mukobwa wacu jya kuri diet ubusabo bugabanuke next year uzasubire kwiyamamaza uzatorwa kuko nabonye kuba nyampinga ari ukuba uri flat.

  • Kuri iyi Foto ya nyuma, uriya mukobwa wo ku ruhande (uyu wambaye akenda ka mauve), urebye uko yicaye, ndanyuza amaso hasi mu kajipo ke, nkenda kugera ku bintu!

  • Na kitagira imvano !!!!

    Witzgereje ise umubyara ukarora uko yambaye malgre ubusaza ukarora umugabo wa nyirasenge uko akata umuziki agakubitamo akajeste ko guseduiza umukecuru we uhita ubona kwari ababyeyi bareze GISABO

    Miss Gisabo azihahira nave hasi afite ishyaka kabisa.

    • Isuku igira isoko ! Abantu bakuru nabo barajijwa bene aka kageni ? Ni gute abantu basheshe akanguhe, bakoresha umunsi mukuru ngo wo kwishimira ko umukobwa wabo afite isura cg ateye nk’igisabo ? Ni akumiro. Rucyahana ati abana murabarenganya, bameze nk’ababyeyi babo.

  • Ariko njye ndebye uburyo uyu mukobwa ameze n’uburyo abanye n’ababyeyi be agomba kuba yitonda. Ikindi kandi numvise anasubizanya ubwenge bwinshi na background ye narayumvise nsanga ntiyoroshye. Komeza imihigo rata gisabo cyacu abagufitiye ishyari bo ni aba contre-succes nyine ntacyo wabahinduraho

  • NYIRARUNYONGA UHERAHE UTWITA IBIGORYI IKIGORYI NIWOWE UTABONA UKWIYE KUJYA KWA PASTEUR MPYISI AKAG– USENGERA ISHYARIA RIKAKUVAMO NAHUBUNDI GISABO GENDA URIMWIZA

  • Abashyira imbere amabuno ntimuzi ariko “ikiyavamo”….AHE..AHE. Hari hakwiye kuvugwa IBIBERO byiza kuko nibyo bikikira abana b’u Rwanda. GISABO ajye avuga ko afite IBIBERO byiza. Cyangwa se da, bajye baha amanota abafite mu GITUZA hatubutse kuko AMABERE niyo yonsa abana b’u Rwanda. Rwose AMABUNO nimuyareke nta gaciro kayo…ni ay’umwanda gusa.

  • Nguyu uvuze neza…Jimy nanjye ndamushyigikiye. Nta byiza biva mu mabuno ntibakayazunguze biyerekana ngo ni beza. Niberekane ibibero n’igituza nibyo by’agaciro

  • Igitekerezo cyanjye njyewe Jimy ko mukivanyeho kigayitse he ko na Serge agishyigikiye. Navugaga ko Ibibero bikikira abana b’u Rwanda n’amabere akabonsa. ibyo nibyo bikwiye gushyirwa imbere mu ipiganwa rya Nyaminga kuko mu mabuno havamo umwanda

  • Mumbabarire Jimy nshobora kuba naringize ibikezikezi nsimbone ko igitekerezo cyanjye kikiriho. I apologise. Thanks

Comments are closed.

en_USEnglish