Digiqole ad

Nyabihu: Abahinzi b'icyayi kimaze kubageza kuri byinshi

Mu kwizihiza umunsi ngarukamwaka wahariwe umuhinzi w’icyayi, kuri uyu wa 11 Nyakanga abahinzi b’icyayi b’i Nyabihu bagaragaje  ibyishimo by’ibyo bamaze kugeraho bakesha guhinga icyayi. Hari mu biroro byo kwizihiza uyu munsi byabereye ku cyicaro cy’uru ruganda  rwitwa Nyabihu Tea Factory.

Abahinzi b'icyayi mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'icyayi
Abahinzi b’icyayi mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’icyayi

Icyayi ni igihingwa ngengabukungu kiza ku mwanya wa kabiri mu kwinjiriza u Rwanda amadevize nyuma y’Ikawa kuko kinjiza miliyoni 65.7 z’amadolari y’Amerika buri mwaka. Muri iki gihe  icyayi cy’u Rwanda kirakunzwe mu mahanga kubera icyanga gifite n’impumuro yacyo.

Hizihizwa umunsi w’umuhinzi w’icyayi wateguwe ku bufatanye n’ikigo Rwanda Mountain Tea gisanzwe gitera inkunga ibikorwa bitandukanye biganisha ku iterambere by’umwihariko mu buhinzi bw’icyayi, abahinzi bibumbiye muri koperative Coopethega b’i Nyabihu bagaragaje ibyishimo bidasanzwe by’ibyo bamaze kugezwaho n’icyayi bahinga.

Ayinkamiye Esperance utuye mu murenge wa Karago, yatangaje ko ubu hari byinshi yagezeho  abikesha guhinga icyayi.

Mu magambo arimo amarangamutima yagize ati  ” Yoo! ibyo maze kugeraho nkesha icyayi byo ni byinshi cyane, ubu mfite abana babiri basoje amashuri yabo muri Metirize ( Maitrise), nkaba mfite n’abandi babiri barangije muri Kaminuza ndetse n’abandi batatu bakiyirimo kandi byose mbikesha icyayi  mpinga kuko nta handi nkura uretse amatungo nk’inka nazo nakuye muri iki cyayi mpinga.”

Uyu mubyeyi yabwiye UM– USEKE ko  ubuhinzi bw’icyayi bwatumye bibumbira mu Makoperative  bakabitsa no mu ma Banki bityo bakaba bashobora kubona inguzanyo ndetse ko bashobora no kwaka inguzanyo bakaba bagira indi mishinga bakora bakiteza imbere.

Ikindi kandi ngo ni uko babasha kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de Sante byose bakora ku bw’inama n’ibitekerezo byubaka bagezwaho n’ubuyobozi bo bemeza ko bwababereye umubyeyi muri iyi myaka 20 ishize.

Ku bijyanye n’ibiciro by’icyayi n’ubwo adahuza na bamwe mu bandi twaganiriye, Ayinkamiye yatangaje ko adatewe ipfunwe n’ibiciro bagurirwaho muri iki gihe ngo kuko  muri 1975 ubwo yatangiraga guhinga iki cyayi ari nabwo cyatangiye guhingwa muri aka karere bagurirwaga ku mafaranga 4 y’u Rwanda ariko ubu bakaba bari kugurirwa ku mafaranga 134.

Ibi byiza byashimangiwe na Habimana Venuste akaba ari n’umuyobozi w’iyi koperative aho yatangaje ko ubu afite abana 4 biga mashuri yisumbuye ndetse akaba yariyubakiye inzu ifite agaciro ka miliyoni 15 byose akesha ubuhinzi bw’icyayi.

Benshi mu bo twaganiriye bahuriza ku ntero imwe yo kutagira ikindi gihingwa bagereranya n’icyayi kuko ari nacyo gihingwa muri aka Karere.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Mukandasira Caritas wabasabye ubuyobozi gufatanya hakongerwa ubuso buhingwaho icyayi bityo bikazamura umusaruro n’ifaranga rikinjira.

Uyu munsi ngarukamwaka wahariwe umuhinzi w’icyayi ukaba uri kwizihizwa mu bice bitandukanye by’igihugu ahahingwa icyayi.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa 12 Nyakanga uza uyu munsi uri biwizihirizwe i Kitabi ho mu Karere ka Nyamagabe.

Akarere ka Nyabihu ni kamwe mu turere two mu Rwanda tuza ku isonga mu kweramo icyayi, kakaba kanafite umwihariko wo kuba kazwiho kweramo icyayi kiza kurusha utundi turere two mu Rwanda.

Guverineri w'Intara y'Uburasirazuba yasabye abayobozi gifatanyiriza
Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Mukandasira Caritas yasabye abayobozi gifatanyiriza hamwe bakagura ubutaka
Depite Uwera uvuka muri Nyabihu yaje kwifatanya n'abavandilwe n'inshuti umunsi wabo
Depite Uwera uvuka muri Nyabihu yaje kwifatanya n’abahinzi b’icyayi b’i Nyabihu
ayinkamie Esperance ibyo amaze kugeraho byagezweho na bake kandi byose abikesha ubuhinzi bw'icyayi
Ayinkamie Esperance yemeza ko ubuhinzi bw’icyayi bwamugejeje kuri byinshi
Abitwaye neza mu buhinzi bw'icyayi bagabiwe inka
Abitwaye neza mu buhinzi bw’icyayi bagabiwe inka
Abahinzi b'icyayi bitabiriye umunsi wabo
Abahinzi b’icyayi bitabiriye umunsi wabo
Abayobozi batambagijwe mu ruganda rwa Nyabihu Thea Factory
Abayobozi basuye  mu ruganda rwa Nyabihu Thea Factory
Mu ruganda icyayi iyo kimaze gutunganywa
Mu ruganda icyayi iyo kimaze gutunganywa
Umuhanzi Senderi asusuruts abaje kwizihiza uyu munsi
Umuhanzi Senderi asusuruts abaje kwizihiza uyu munsi
Umuhanzi Senderi yishimanye n'i Nyabihu ku byo bagezweho kubera icyayi
Umuhanzi Senderi yishimanye n’abahinzi b’i Nyabihu kubera ibyo  bagezeho kubera icyayi
Imisozi yo muri aka Karere usanga ihinzeho icyayi kibereye ijisho
Imisozi yo muri aka Karere usanga ihinzeho icyayi kibereye ijisho

Martin NIYONKURU

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ni dushyira imbere amashyirahamwe tugatahiriza umugozi umwe ntakitazashoboka kuri twe , kumva ko hari icyo ugezeho ni ikizere gikomeye ko ni imbere ari heza cyane

Comments are closed.

en_USEnglish