Digiqole ad

Iraq: Ingabo z’Abakiride na USA bokeje igitutu ISIS

Ingabo z’Abakiride zifatanyije n’iza USA ziri kwirukana abarwanyi ba ISIS bari barigaruriye umujyi wa Mosul mu Majyaruguru ya Iraq.

Ingabo z'Abakuride ziri kugerageza kwigarurira Mosul
Ingabo z’Abakuride ziri kugerageza kwigarurira Mosul

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko urugamba rukomeye kandi rwugarije ISIS rwatangiye ahagana mu sa kumi n’imwe ku isaha y’iwabo.

Guhera ku italiki ya 7, Kanama, ISIS yagaruriye umujyi wa Mosul ukize ku bikomoka kuri Petelori kandi uturanye n’igihugu cya Syria. Ibi byatumye abaturage babarirwa mu bihumbi bahunga kubera ko ISIS yategekaga Abakirisitu kuba Abisilamu n’abagore bagakebwa, ababyanze bakicwa.

Ejo ibitero bitandatu  by’indege za USA byashenye ibirindiro bya ISIS mu mujyi wa Irbil bituma abasirikare b’Abakiride  babasha kotsa igitutu abarwanyi ba ISIS.

Ibimodoka 14 by’intambara bya ISIS byarasenywe. Ibyinshi muri byo byasizwe n’ingabo z’Amerika ubwo zavaga muri Iraq mu myaka itatu ishize.

Ba mudahushwa b'Abakiride bari ku rugamba
Ba mudahushwa b’Abakiride bari ku rugamba

Icyemezo cy’uko USA irasa ISIS cyafashwe na Perezida Obama amaze kubona ko ISIS yahejeje abaturage b’Abakirisitu bitwa Yazidi mu karere karimo ubutayu, aho batabonaga amazi, ibiryo cyangwa imiti.

Nyuma y’umunsi umwe ibitero bitangiye ISIS yashyize amafoto kuri twitter yerekana abasirikare ba US yishe ariko Abanyamerika bo babafashe nk’amatakirangiyi ya ISIS kubera ibitero bikaze bya USA.

UM– USEKE.RW

 

0 Comment

  • Bravo umuseke.com ndabashima kubw.iyi nkuru ya Irak mutugezaho everday

Comments are closed.

en_USEnglish